Inama nyunguranabitekerezo ku nshuro ya karindwi: Mu ntara y’Iburasirazuba.
Ku nshuro ya karindwi, Komisiyo yagiranye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka n’ Abayobozi n'abakozi mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba. Muri iyo nama, hasuzumwe intambwe imaze guterwa mu kunoza uburyo bwo gushaka no gucunga abakozi ba Leta, imbogamizi zihari hafatwa n’ingamba zatuma gushaka no gucunga abakozi ba Leta bikomeza kuba byiza kurushaho.
Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta Bwana François Habiyakare, yagaragaje ko mu myaka icumi (10) Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta imaze ikora inshingano zayo yazanye impinduka nyinshi mu buryo abakozi ba Leta bashakwa n'uko bacungwa mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko anagaragaza amakosa ikigarara mu iyubahirizwa ry’amategeko. “Haracyagaragara ikibazo mu gutoranya abakandida basabye akazi aho hatoranywa abatujuje ibisabwa ku myanya y’akazi ipiganirwa, kudashyira mu mwanya umukandida watsinze; kudasubiza ubujurire bw’abakandida (in E-recruitment system) mu gihe gitenganyijwe n’amategeko; ibirarane by’ amafaranga y’abakozi;no guhagarikwa by’agateganyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko".
Guverineri w'Intara y’Iburasirazuba, Bwana Fred Mufulukye yashimangiye ko Komisiyo yagize uruhare rukomeye mu gufasha Intara y’Iburasirazuba kunoza imicungire y’Abakozi n’ubwo hari aho bitaranoga neza. “Gucunga abakozi umunsi ku wundi ni inshingano isaba guhozaho, ubu turishimira ko hari intambwe nziza tumaze kugeraho ariko inama nyunguranabiterekezo nk’iyi ngiyi iraza no kutwereka aho dukwiriye gushyiramo imbaraga mu gukosora”.
Muri iyi nama nyunguranabitekerezo Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yagaragarije abayitabiriye zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu Ntara y’Iburasirazuba, zirimo abayobozi batubahiriza imyanzuro baba bahawe na Komisiyo ku gihe, kudatanga raporo z'amapiganwa ku gihe, kudasubiza ubujurire bw'abakandida bakoze ibizamini mu minsi itatu yagenwe, n'ibindi.
Mu kiganiro cyatanzwe ma Madame Redempta Umutesi Umukozi ushinzwe imucungire y’Abakozi ba Leta ku Ntara y’Iburasirazuba cyibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo yabaye mu mwaka wa 2017-2018 aho yagaragaje ko yose yashyizwe mu bikorwa.
Ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’amategeko ,Madamu Redemupta Ndibwami yagaraje ko mu Ntara y’Iburasirazuba bagihura n’imbogamizi harimo Abakozi batitabira amahugurwa uko yagenwe, kubera akazi kenshi ugasanga ntibayagiyemo, ikindi kigaragara ni ku bijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu gashaka (e-recruitment system) cyanye ku bijyanye no gukurikirana ubujurire bukorwa n’abakandida muri iyi system.
Ku bijyanye n’imbogamizi zikigaragara kuri iri koranabuhanga rikoreshwa mu gashaka (e-recruitment system), Bwana Jean Marie Vianey intumwa ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta muri iyi nama yijeje abitabiriye inama ko harimo gukorwa ivigurura ry’iyo " system" bityo mu gihe kitarambiranye imbogamizi zihari zakazaba zakuweho.
Mu gusoza inama abitabiriye inama nyunguranabitekerezo mu Ntara y’Iburasirazuba bafashe imyanzuro y’ingenzi harimo n’iyi ikurikira: Hemejwe ko buri Karere kakoresheje amapiganwa kagiye kwihutira gutanga raporo z’amapiganwa yakoreshejwe , Uturere tugiye gukemura ikibazo cyagaragajwe cyo kutazamura mu ntera abakozi ku ngazi ntambike nyuma y’isuzumabunshobozi; Uturere tugiye kongera imbaraga mu gukemura ikibazo cy’ibirarane by’amafaranga y’imperekeza zitahawe abakozi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Alice Nambaje