Skip to main content Skip to page footer

Inama nyunguranabitekerezo ku nshuro ya karindwi: Mu ntara y’Iburengerazuba.

Mu myaka icumi Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta imaze igiyeho, abayobozi n'abakozi mu Turere dutandukanye tw'intara y'Iburenegerazuba, bagaragaza ko hatewe intambwe ikomeye mu gushaka no gucunga abakozi ba Leta. Muri iyi nama harebwe intambwe imaze guterwa mu kunoza uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya Abakozi ba Leta hasuzumwa imbogamizi   n’ingamba  zatuma  gucunga  abakozi ba  leta bigera  ku ntera ishimishije. Mu gutangiza iyi nama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburenegerazuba Bwana Pierre Céléstin Habiyaremye yashimye  intambwe   imaze  guterwa   mu  micungire y’Abakozi nyuma y’Imyaka icumi (10)  ishize  iyi Komisiyo  igiyeho, muri aya magambo: "Hari  byinshi  dushimira  Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, kuko hari  ibibazo  twagiye  dufatanya  mugukemura,  aha  twavugamo  nko gushyira  abakozi  mu  myanya,  gukemura ibibazo by'abajurira" Bwana Nkurunziza Fernand, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubujyanama mu Myitwarire no gukemura amakimbirane, mu Komisiyo, yashimye intambwe yatewe n’Intara y’Iburengerazuba. "Turashimira ubufatanye bwiza, hagati ya Komisiyo n’Intara y 'Iburengerazuba kuko bwatugejeje k’ umusaruro mu micungire y’abakozi " Nubwo hishimirwa intambwe imaze guterwa,    Komisiyo ishinzwe Abakozi  ba  Leta yagaragaje  zimwe  mu  mbogamizi igihura  nazo  zirimo gutinda  gushyira  mu  bikorwa imyanzuro iba yagejeje ku Nzego zitandukanye za Leta. Madamu Laure Aliane NIKUZE, impuguke muri  Komisiyo  ishinzwe imicungire  y’abakozi  yagaragaje ko hakiri Inzego zitubahiriza ku gihe imyanzuro ya Komisiyo, hari n'inzego  zidasubiza  ubujurire  bw’abakandida bujyanye no gushaka abakozi binyunze mu  ikoranabuhanga, bwatinda bugahita buza muri Komisiyo, no kwiyongera k’ubujurire bw’imishahara n’ibijyanye nabyo mu gihe  mu bindi ubujurire bugenda bugabanuka. Ikoranabuhanga  mu  gushaka  abakozi ba Leta no gusuzuma  ubushobozi  bw’abakozi  basanzwe mu  kazi rirashimwa, ariko ku  rundi ruhande abitabiriye inama batanze  ibitekerezo bitandukanye ku buryo ryarushaho kunozwa ku buryo kurikoresha byorohera buri wese.   Bwana NIYIRORA Jean Marie  Vianney, umukozi  wa  Minisiteri  ishinzwe Abakozi ba  Leta   n’Umurimo yamaze impungenge abitabiriye inama asobanura muri aya magambo : "Turi kwagura  system  kandi  ikibazo  cy’abatanga  dosiye  inshuro nyinshi bikemera twaragikemuye. Inshuro irenze   imwe kuri  dosiye  ya mbere  ntigenda, icyakora  umukandida aba  ashobora kuyitanga  ku myanya itandukanye, naho  kubijyane  n’ubujurire  bwijyana muri  Komisiyo  ishinzwe  Abakozi  ba Leta, biterwa  n’inshingano z’abakozi bakoresha System baba batubahirije, biba hashize  iminsi itatu (3)  utarajya kureba  ko  hari  abantu  bajuriye, icyo  gihe  bihita byijyana kuko  system   yo ihita ibara ko urwo rwego  cyanga  se  ikigo cyajuririwe banze  gusubiza uwo mukandida, ntabwo ubujurire bujya   bwijyana mbere y’iminsi 3  yateganyijwe”. Nyuma  y’inama  nyunguranabitekerezo  yahuje Komisiyo  ishinzwe abakozi ba  Leta, Abayobozi b’Intara  y’Uburengerazuba n’ab’uturere batanze ibitekerezo bijyanye n’uburyo Umukozi wa Leta yanoza imikorere akaba intangarugero, agahanga udushya, akuzuza inshingano neza kandi ku gihe. Abayobozi bemeje ko iki aricyo igihe cyo kubaka Inzego za Leta zifite abakozi bashoboye barangwa n’ikinyamwuga mu kazi bakora. Alice Nambaje