Skip to main content Skip to page footer

Inama nyunguranabitekerezo ku nshuro ya karindwi: Umujyi wa Kigali.

Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama nyunguranabitekerezo n' Abayobozi n'abakozi mu Turere n'Intara y'Umujyi wa Kigali, hasuzumwa intambwe imaze guterwa mu kunoza uburyo bwo gushaka no gucunga abakozi ba Leta, hagaragazwa imbogamizi hanafatwa ingamba zigamije kurushaho kunoza imicungire y’Aabozi ba Leta.

Mu gutangiza iyi Nama, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Madamu Patricia Muhongerwa,yagarutse ku ruhare rukomeye rwa Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta mu gukumira igihombo Leta itezwa n’Abayobozi bafata ibyemezo bidakurikije amategeko.“ Ubukangurambaga bwa Komisiyo bwatugezeho, ubu buri Muyobozi mu Karere no mu Mujyi wa Kigali asigaye ajya gufata icyemezo akagisha inama abanyamategeko, Umukozi ushinzwe Abakozi, yewe na Komisiyo. Gushaka no gucunga Abakozi dukurikije amategeko twarabikangukiye cyane”.

Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yagaragarije abari bitabiriye iyi nama ibikorwa yakoze mu myaka icumi (10) imaze igiyeho birimo hanishimirwa impinduka nziza zagezweho mu buryo bwo gushaka no gucunga abakozi ba Leta. Ibagaragariza zimwe mu mbogamizi zikigaragara kugera ubu mu bijyanye no gucunga abakozi ba Leta.

Bwana Théoneste Hagenimana, Umukozi mu ishami rishinzwe ubujyanama mu myitwarire no gukemura amakimbirane muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yagize ati "Haracyari inzego zitubahiriza ku gihe imyanzuro ya Komisiyo, inzego zidasubiza ubujurire bw'abakandida muri E-recruitment, bigatuma ubujurire buza muri Komisiyo  ari bwinshi, Ubujurire bw’imishahara bwiyongera kandi bushobora kwirindwa; gufatira ibyemezo abakozi hatubahirijwe inzira (procedures) ziteganyijwe n’amategeko n’ibindi.

Mu kiganiro cyatanzwe na Madamu Restitute Mukantagara, Umuyobozi w’ishami rishinzwe imucungire y’Abakozi mu Mujyi wa Kigali, kibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe mu nama nyunguranabitekerezo yabaye mu mwaka wa 2017-2018, aho yasobanuye ko imyanzuro yose yarebaga umujyi wa Kigali yashyizwe mu bikorwa ijana ku ijana (100%).

Madamu Restitute Mukantagara yanagarutse ku mbogamizi  zikomeje kugaragara mu iyubahirizwa ry’amategeko harimo igihe gitoya cyo gutoranya abakandida basabye akazi kuko umubare uba ari mwinshi bityo kubahiriza iminsi itanu iteganywa n’itegeko bikagorana, yanagarutse no kuba RALGA itinda kubashyikiriza raporo ku ikoreshwa ry’ibizamini bityo no mu gutangaza amanota hakabamo gukererwa, ikindi cyagarutswe ho  ni ubujurire bwo muri system ya  e-recruitment   buza ari bwinshi kandi mu minsi itatu bugahita bwijyana muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta  atari uko bananiwe kubucyemura ariko kubera imiterere ya system.

Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo Bwana François Habiyakare yagarutse ku nshingano nyamukuru igeza Leta k’umusaruro ariyo gukora kinyamwuga. “Inzego zanyu zose uhereye ku Buyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Uturere, imirenge ndetse no ku Tugari, abakozi bakoramo bagomba gusobanukirwa neza inshingano zabo  gukangurirwa kuzishyira mu bikorwa kinyamwuga”.

Mu gusoza iyi nama nyunguranabitekerezo Komisiyo yagiranye n’Umujyi wa Kigali n’Uturere tuwugize, abitabiriye inama biyemeje kunoza iyubahirizwa ry’ amategeko ajyanye no gushaka no gucunga Abakozi ba Leta mu rwego rwo kwirinda gushora Leta mu manza ziyiviramo igihombo.

Alice Nambaje.