INAMA NYUNGURANABITEKEREZO MU NTARA Y’IBURASIRAZUBA
Ku itariki ya 04/05/2016, Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama nyunguranabitekerezo n'Abayobozi b’Inzego z’Imiyoborere zegerejwe abaturage, baturutse mu turere turindwi (7) tugize Intara y’Iburasirazuba.
Muri iyo nama nyunguranabitekerezo, Komisiyo yagejeje ku Bayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bimwe mu bikorwa yakoze birimo ingenzura ku gihombo Leta yatejwe n’Abayobozi bafashe ibyemezo bidakurikije amategeko mu micungire y’Abakozi ba Leta, ibibazo byagaragaye mu bujurire bwagejejwe kuri Komisiyo, igenzura ryakozwe mu bitaro ku micungire y’Abakozi n’imitangire ya serivisi, byakozwe mu mwaka wa 2014-2015.
Ku bijyanye n’isesengura ku gihombo Leta yatejwe n’imicungire y’abakozi mu buryo butubahirije amategeko mu Ntara y’Iburasirazuba, kuva mu mwaka wa 2009 kugera mu mwaka wa 2012, Leta yahombye miliyoni cumi n’esheshatu, ibihumbi magana atatu na birindwi na magana cyenda na mirongo itanu n’umunani y’u Rwanda (16,307,958RWF) kuva mu mwaka 2012 kugera mu mwaka wa 2015 Leta yahombye miliyoni mirongo itanu, ibihumbi Magana cyenda na mirongo inani na bitanu na magana atandatu na mirongo irindwi n’ane y’u Rwanda (50,985,674RWF).
Nyuma yo kugaragarizwa icyo gihombo, abitabiriye inama bafashe ingamba yo kubahiriza amategeko ajyanye no gushaka no gucunga Abakozi ba Leta hagamijwe gukumira ikintu cyose cyashora Leta mu manza zitari ngombwa.
Alice Nambaje
PRCO.