Skip to main content Skip to page footer

INAMA NYUNGURANABITEKEREZO YAHUJE KOMISIYO, INTARARA ZOSE, UMUJYI WA KIGALI N’UBUTEGETSI BWITE BWA LETA.

Muri uyu mwaka wa 2024-2025  Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ku nshuro ya cumi na kane (14) yagiranye Inama nyungurabitekerezo Intara zose, Umujyi wa Kigali n’Inzego z’Ubutegetsi bwite bwa Leta ku nshuro ya cumi (10) kuva ku wa 25/02-05/03/2025, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku buryo  bwo  kurushaho kunoza imicungire y’abakozi ba Leta  kugira ngo barusheho gutanga umusaruro mu nzego bakorera. Iz‘Inama zikaba zarabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (Webex meetings).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta Madamu Angelina MUGANZA,  yatangije iy’Inama asobanurira abayitabiriye inshingano rusange za Komisiyo zirimo kugenzura uko inzego za Leta zishyira mu bikorwa politiki, amahame n’amategeko ajyanye no gushaka no gucunga abakozi ba Leta.

Inama nyunguranabitekerezo ni bumwe mu buryo Komisiyo ikoresha igeza ku bafatanyabikorwa amakuru ajyanye n’uburyo ishyira mu bikorwa inshingano zayo no kumenyekanisha amategeko agenga gushaka no gucunga abakozi ba Leta, ibi bikarushaho kunoza imikoranire  n’abafatanyabikorwa bayo. 

INTEGO YINAMA NYUNGURANABITEKEREZO: 

  • Kwari ukurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo yabaye mu mwaka  wa 2023-2024;

  • Kugaragariza abizitabiriye inama nyunguranabitekerezo imiterere y’ibibazo bikigaragara mu mitangire y’akazi n’imicungire y’abakozi ba Leta,

  • Kugaragaza igihombo Leta iterwa n’ibyemezo bifatirwa abakozi bitubahirije amategeko,

  • Gushishikariza abakozi ba Leta kurangwa n’imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga  mu rwego rwo kongera umusaruro w’inzego bakorera,

  • Gufatanya n’abitabiriye inama nyungurabitekerezo gufata ingamba zizagenderwaho  n’abayobozi n’abakozi ba Leta  mu rwego rwo kongera umusaruro.

Hasozwa iy’Inama ku mpande zombi, Abayobozi n‘Abakozi ba Leta basobanukiwe imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu  ishinzwe Abakozi ba Leta, gusobanukirwa indangagaciro z’imyitwarire mbonezamurimo zigomba kuranga umukozi wa Leta, kubahiriza amategeko, amahame n’amabwiriza ajyanye no gushaka no gucunga Abakozi ba Leta. Komisiyo yagaragaje ibibazo abayobozi n’Abakozi ba Leta bahura na byo mu micungire y’Abakozi ba Leta, gutanga inama zo kwirinda ibyo bibazo no kubikemura.