INAMA NYUNGURANABITEKEREZO YAHUJE KOMISIYO N’INZEGO ZO MU BUTEGETSI BWITE BWA LETA, INZIRA YO GUSHIMANGIRA IHAME RY’IMIYOBORERE MYIZA.
Ku itariki ya 28/04/2015 Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’Inzego zo mu Butegetsi Bwite bwa Leta ku nshuro ya kabiri, (2) mu rwego rwo kwimakaza ihame ry’imiyoborere myiza mu micungire y’Abakozi ba Leta.
Muri iyi nama hagarutswe ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe mu nama nyunguranabitekerezo yari yahuje Komisiyo n’Inzego z’Ubutegetsi Bwite bwa Leta ku itariki ya 5/6/2015. Komisiyo kandi yasobanuye ibimaze gukorwa mu myaka umunani imaze itangiye imirimo, mu bijyanye no gushaka no gushyira mu myanya Abakozi ba Leta, hagenzurwa ko politiki, amategeko, amahame n’amabwiriza byubahiriza amategeko.
Mu ijambo rye Perezida w’Inama y’Abakomiseri Bwana HABIYAKARE François yasobanuye ko mu myaka umunani Komisiyo imaze ishyizweho, hagiyeho uburyo bwiza bwo gushaka no gushyira mu myanya Abakozi bakora mu Nzego z’Imirimo ya Leta, gukumira amakimbirane mu micungire y’Abakozi ibinyujije mu nama nk’iyi n’izindi Komisiyo itanga mu Nzego za Leta ndetse no mu myanzuro ifata ku bibazo iba yashyikirijwe.
Yasobanuye kandi ingingo nyamukuru z’iyi nama harimo kurebera hamwe ibyerekeye ubujurire bwakiriwe na Komisiyo mu mwaka wa 2014-2015, ibyifuzo nama byavuye mu bushakashatsi, isesengura rya kabiri ku gihombo Leta itezwa n’abayobozi bafata ibyemezo bidakurikije amategeko bigashora Leta mu manza. Komisiyo yakoze n’icyegeranyo cy’ibikwiye gukosoka byagiye bigaragara mu Nzego za Leta.
Abitabiriye inama bashimye ibikorwa byakozwe na Komisiyo kandi biyemeje kurushaho gukoresha neza uburyo buhari hagamijwe kunoza imicungire y’Abakozi ba Leta.
Alice Nambaje