Inama nyunguranabitekerezo yahuje Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta n’Intara y’Amajyaruguru.
Kuri uyu wa 23 Werurwe 2021 , Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’Intara y’Amajyaruguru,ikaba yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya Webex mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Corona-Virusi cyugarije Isi n’Igihugu cyacu cy’u Rwanda.
Mu ijambo ry’ikaze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina MUGANZA yibukije abitabiriye inama amavu n’amavuko n’ inshingano za Komisiyo n’uburyo izishyira mu bikorwa.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Madamu Dancille NYIRARUGERO, atangiza inama yashimye Komisiyo yateguye iyi nama , anashima ibyo yabashije kugeraho mu myaka 13 imaze ikora inshingano zayo zo kugenzura uko Inzego za Leta zubahiriza amategeko ,amahame na politike y’imicungire y’abakozi ba Leta.
Ibiganiro byagarutse ku bijyanye no kubahiriza imyanzuro Komisiyo ifata ku bujurire bw’abakozi ba Leta.
Bamwe mu bayobozi b’Uturere bagaragaje imbogamizi mu kubahiriza iyo myanzuro.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera , Madamu UWANYIRIGIRA Marie Chantal yavuze ko hari umwanzuro wabagoye gushyira mu bikorwa ujyanye n’ibirarane by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi aho umukozi yandikiwe ibaruwa imusaba gutanga ibigaragaza ko amafaranga ajuririra ayemerewe, akanga kwakira ibaruwa. Ibi bigatuma akarere katabona icyo gashingiraho kamuha amafaranga y’ubutumwa bw’akazi avuga ko yagiyemo.
Usibye iki kibazo , uyu muyobozi avuga ko imicungire y’abakozi mu karere ka Burera yateye imbere ndetse ko biteguye kongera imbaraga mu kunoza ibitaranoga.
Umuyobozi w’Akarere ka GAKENKE,Bwana NZAMWITA Deogratias yasabye kugirwa inama ku buryo bwo guhana umuyobozi w’ikigo cy’ishuri wakoze amakosa kubera ko sitati yihariye igenga abarimu No…… yo ku wa 16/03/2020 iteganya ko ahanwa bishingiye ku nama zitangwa n’akanama gashinzwe imyitwarire ku murenge ikigo giherereyemo nyamara ako kanama kakaba nta kaba ku murenge.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko y’imicungire y’abakozi muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Bwana NKURUNZIZA Fernand yemeje ko akanama gashinzwe imyitwarire kataba ku murenge ariko Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri akoze amakosa yahanwa hakurikijwe inama zitangwa n’akanama gashinwe imyitwarire ko ku rwego rw’akarere.
Icyakora Komisiyo izageza ku nzego bireba ibijyanye n’ikibazo cyo guhana Umuyobozi w’ishuri wakoze amakosa kugira ngo bihabwe umurongo uhamye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Dr. MUSHAYIJA Geoffrey yavuze ku kibazo cyo kuba hari igihe umukozi arega urwego akarutsinda kandi mu by’ukuri urwego rwaramufatiye icyemezo rubanje kugisha inama izindi nzego abaza Komisiyo ikibitera.
Umukozi ushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko muri Komisiyo , Madamu Triphine NYINAWABANA yavuze ko hari ubwo usanga umukozi ataragaragaje ibimenyetso byose mu gihe cyo kujurira ariko yazagera mu nkiko akabigaragaza bigatuma atsinda urubanza, hari n’igihe hitabazwa ubuhanga buhanitse mu gutahura ibimenyetso burenze ubushobozi bw’urwego rwagishijwe inama.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo, Madamu Angelina MUGANZA asoza inama yashimiye abitabiriye inama ku bitekerezo byiza batanze n’ingamba zafashwe zigamije kurushaho kunoza imicungire y’abakozi ba Leta , abizeza ko Komisiyo ihari kandi yiteguye gufasha urwego rwa Leta rwose rwayiyambaza haba mu bujyanama no kongera ubushobozi bw’abakozi mu bijyanye n’amategeko ajyanye n’imicungire y’abakozi.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Dancille NYIRARUGERO, yashimiye abitabiriye inama ibitekerezo batanze. Yavuze ko ingamba zafatiwe muri iyi nama ari ingira kamaro ndetse avuga ko Intara yiyemeje gushyira imbaraga mu micungire y’abakozi kugira ngo barusheho gutanga umusaruro.
Iyi nama ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya 10 ikaba yari igamije kugaragaza isura y’Intara ku bijyanye n‘Imiterere y’ibibazo bikigaragara mu mitangire y’akazi n’imicungire y’abakozi ba Leta, gushishikariza abakozi ba Leta kurangwa n’imyitwarire mbonezamurimo no gufata ingamba zigamije kurushaho kunoza imicungire y’abakozi ba Leta.
Iyi nama kandi yitabiriwe n’abantu bagera kuri 48 barimo Abayobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Umuyobozi uhagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Abayobozi n’abakozi b’Intara y’Amajyaruguru, Abayobozi b’Uterere tugize Intara y’Amajyaruguru, abajyanama mu by’amategeko ,Abakozi bashinzwe imicungire y’abakozi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa uhagarariye abandi muri buri Karere.
Antoine SHYAKA
Public Relations and Communication Officer/NPSC