Skip to main content Skip to page footer

Inama nyunguranabitekerezo yahuje Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta n’Intara y’Amajyepfo n’Uturere tuyigize

Kuri uyu wa 11 Kamena 2020 , Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’Intara y’Amajyepfo n’Uturere tuyigize, iyi nama ikaba yari igamije kurushaho kunoza imicungire y’abakozi ba Leta.

Iyi nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga  rya Video Conference yitabiriwe n’Abayobozi n’abakozi  bafite aho bahuriye n’imicungire y’abakozi ku rwego rw’Intara no ku rwego rw’Uturere .

Madamu Angelina MUGANZA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yatangije inama ashimira  abayitabiriye avuga ko iyi nama nyunguranabitekerezo  igamije kurebera hamwe ibyagenze neza n’ibitaragenze neza mu micungire y’abakozi ba Leta  guhera mu gubashaka abakozi , kubacunga mu kazi ndetse n’uko basohoka mu kazi bikurikije amategeko.

Yagize ati’ Impamvu dukora ibyo byose nuko hari amahame Igihugu cyacu kiyemeje yuko abanyarwanda bose bagomba guhabwa amahirwe angana.Twebwe nka Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta,dufite iyo nshingano yo kureba ko inzego za Leta zose zubahiriza politike, amategeko n’amahame ajyanye nuko abakozi ba Leta bashakwa n’uko bacungwa. Leta kandi yiyemeje kuba Leta ishoboye (Capable state), abo bakozi bashoboye batoranywa ku buryo bugenwa n’amategeko. Nubwo abantu bafite amahirwe angana, akazi gaahabwa ubikwiriye wagaragaje ubushobozi n’ubumenyi kurusha abandi.’

Nyuma yo gutangiza inama , hakurikiyeho ikiganiro kigaragaza uko Intara y’Amajyepfo yashyize mu bikorwa imyanzuro y’inama nyunguranabitekerezo y’umwaka ushize 2018/2019, cyatanzwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Intara y’Amajyepfo, Bwana GAKIRE Bob.

Mu kiganiro cyatanzwe na Emmanuel MUHOZA, Umukozi muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, yagaragaje intambwe yatewe muri rusange mu micungire y’abakozi ba Leta n’ibibazo bikigaragaramo. Yanagarutse kandi ku bibazo bijyanye n’Imicungire y’abakozi  n’Ubujurire Komisiyo yakiriye buturutse mu Ntara y’Amajyepfo n’ imyanzuro Komisiyo yafashe kuri ubwo bujurire kugirango ishyirwe mu bikorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Intara y’Amajyepfo, Bwana GAKIRE Bob yasabye Abayobozi b’Uturere n’Abakozi bafite aho bahuriye n’Imicungire y’Abakozi kwihutira gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Komisiyo nk’uko itegeko ribisaba Komisiyo igashyikirizwa raporo bitarenze kuwa 30 Kamena 2020.

Mu gusoza Inama , Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta,yashimiye abitabiriye inama abashishikariza gukomeza imikoranire anabashimira  ibitekerezo byiza batanze n’imyanzuro yafashwe.

Antoine SHYAKA

Public Relations and Communication Officer