Inama nyunguranabitekerezo yahuje Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta n’Intara y’Iburengerazuba.
Kuri uyu wa 18 Werurwe 2021 , Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’Intara y’Iburengerazuba ,ikaba yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya Webex mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Corona-Virusi cyugarije Isi n’Igihugu cyacu cy’u Rwanda.
Iyi nama ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya 10 ikaba igamije kugaragaza isura y’Intara ku bijyanye n‘Imimiterere y’ibibazo bikigaragara mu mitangire y’akazi n’imicungire y’abakozi ba Leta, gushishikariza abakozi ba Leta kurangwa n’imyitwarire mbonezamurimo no gufata ingamba zigamije kurushaho kunoza imicungire y’abakozi ba Leta.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina MUGANZA aha ikaze abitabiriye inama yibukije abayitabiriye inshingano za Komisiyo, avuga ko Abayobozi bagomba kubahiriza amategeko ajyanye n’imicungire y’abakozi ariko n’abakozi bakubahiriza amategeko abagenga cyane cyane barangwa n’imyitwarire mbonezamurimo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence ubwo yatangizaga iyi nama ku mugaragaro, yashimye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta kuba yarateguye iyi nama avuga ko ari ingirakamaro.
Yagize ati “Amategeko n’abayashyira mu bikorwa barahinduka, bityo iyi nama ikaba ari ngombwa kugira ngo habeho kwibukiranya amategeko agenga imicungire y’abakozi, cyane ko guhana abakozi bidakurikije amategeko biteza ibibazo haba ku bakozi no ku rwego.’
Mu kiganiro ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama nyunguranabitekerezo yabaye umwaka ushize 2019/2020, cyatanzwe n’Umukozi ushinzwe Abakozi ku rwego rw’Intara Bwana RAFIKI Josué, yagaragaje imbogamizi zabayeho mu micungire y’abakozi. Avuga ko kuba Job Profiles na Job Descriptions bitaremezwa bikiba byarababereye inzitizi mu gushaka abakozi bo ku rwego rw’Akagali, bityo hakaba hari imyanya myinshi idafite abakozi.
Yanavuze ko bikigoranye kubahiriza imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’ibigo nderabuzima kuko iyo mbonerahamwe igaragaza ko ku kigo nderabuzima haboneka nibura abakozi b’abaforomo batanu(5) bafite impamyabumenyi ya A2, nyamara amashuri yisumbuye akaba atagitanga izo mpamyabumenyi.
Bwana RAFIKI Josué yagaragaje ko mu micungire y’abarimu hakiri ikibazo gituruka ku kuba Placement yabo itinda bigatuma batinda guhembwa.
Mu mwanya wo kungurana ibitekerezo, ibyinshi byagarutse ku mbogamizi zatewe no kuba Iteka rya Perezida rijyanye no gushaka no gushyira mu myanya abakozi ryaravuguruwe ariko hagashira amezi arenga 2 Iteka rya Perezida rishyiraho ibihano bihabwa umukozi wa Leta wakoze amakosa ritaravugururwa. Bamwe mu bayobozi b’Uturere bagaragaje ko iyi yababereye inzitizi mu guhana abakozi bakoze amakosa kuko aho Iteka rya Perezida rigena imyitwarire mbonezamurimo n’ibihano bihabwa umukozi wakoze amakosa ritangarijwe, byabasabye gusubira mu guhana umukozi bundi bushya.
Hagaragajwe kandi ikibazo cy’uko abakozi bashinzwe ikoranabuhanga (IT) mu bitaro bamwe bahabwa agahimbazamusyi abandi ntibagahabwe, bikaba bikeneye ubuvugizi kugira ngo iki kibazo gihabwe umurongo wo kugikemura.
Abayobozi b’Uturere kandi basabye ko Komisiyo yajya ifata umwanyo wo kuganira nabo ku bibazo by’imicungire y’abakozi byagaragaye mu Turere mu rwego guhana amakuru no kujya inama.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Madamu MUKARUTESI Vestine yagaragaje ikibazo cyo kuba imyanya myinshi idafite abakozi , inshingano zikaba zikorwa n’abakozi b’abasigire ariko Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta akaba yarabamenyesheje ko iyo abakozi batinze mu busigire( Acting) bibangamira amategeko.
Agaruka ku mihindukire y’amategeko agenga imicungire y’abakozi yagaragajwe na benshi nk’imbogamizi mu gukurikirana amakosa yakozwe n’abakozi, Bwana BIKORIMANA Janvier Umukozi ushinzwe kugenzura imitangire ya service za Leta muri MIFOTRA, yavuze ko hari umurongo watanzwe na Mifotra, izigaragariza uburyo bwo gukurikirana amakosa yari yaratangiye gusuzumwa mbere y’uko Sitati nshya igenga abakozi ba Leta itangazwa.
Naho ku kibazo cya Job Profiles z’urwego rw’Akagali, Bwana Angelo SEMWAGA Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubugenzuzi bw’Inzego z’Ibanze muri MINALOC yavuze ko zamaze gukorwa hasigaye kuzisinya ubundi zigatangazwa, yizeza ko bitazatinda.
Mu gusoza inama, Madamu Angelina MUGANZA yijeje Uturere ko imikoranire myiza hagati yatwo na Komisiyo izakomeza haba mu gihe Komisiyo yasabwa gufasha mu mahugurwa y’abakozi bashinzwe imicungire y’abakozi ndetse no kuganira ku bibazo bizajya bigaragara bijyanye n’imicungire y’abakozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba , Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence asoza inama , yasabye abayobozi n’abakozi bashinzwe imicungire y’abakozi kurushaho kubahiriza amategeko no gusubiza ku gihe mu rwego rwo kugabanya ubujurire bufite ishingiro.
Iyi nama yitabiriwe n’abantu bagera kuri 48 barimo Abayobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Umuyobozi uhagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umuyobozi Uhagarariye Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Abayobozi n’abakozi b’Intara y’Iburasirazuba, Abayobozi b’Uterere tugize Intara y’Iburengerazuba, abajyanama mu by’amategeko ,Abakozi bashinzwe imicungire y’abakozi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa uhagarariye abandi muri buri Karere.
Antoine SHYAKA
Public Relations and Communication Officer/NPSC