Inama nyunguranabitekerezo yahuje Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta n’Inzego zo mu Butegetsi bwite bwa Leta.
Kuwa 29 Mata 2021, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’Inzego zo mu Butegetsi bwite bwa Leta, ikaba yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Webex Meeting mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirusi cyugarije Isi muri rusange n’Igihugu cyacu cy’u Rwanda byumwihariko.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Nyakubahwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan yashimiye inzego za Leta zikomeje kugaragaza imicungire myiza y’abakozi asaba inzego zimwe na zimwe zikigaragaramo imikorere idahwitse kwisubiraho zigakora neza.
Yibukije ko iyi nama ibaye mu gihe Guverinoma yavuguruye inzego hagamijwe guha izo nzego ubushobozi bwo gutanga serivisi inoze; avuga ko byatumye havugururwa imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’inzego za Leta ,inzego zongererwa ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga.
Iyi nama kandi isanze Leta imaze kuvugurura Sitati rusange igenga abakozi ba Leta ndetse n’amateka y’ingenzi ayishyira mu bikorwa amaze kuvugururwa, harimo Iteka rya Perezida rijyanye no gushaka Abakozi ba Leta n’Amahugurwa ahabwa abakozi bagitangira akazi ndetse n’Iteka rya Perezida rigenga imyitwarire mbonezamurimo.’
Yasabye Abayobozi b’inzego kwitwararika bakubahiriza amategeko kuko iryo Teka rya Perezida rigenga imyitwarire mbonezamurimo ribaha ububasha bwo guhana umukozi batagishije inama MIFOTRA nk’uko byahoze bikorwa, ariko uzarenganya umukozi akaba ashobora kubihanirwa.
Mu kiganiro ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama nyunguranabitekerezo yabaye kuwa 21 Ukuboza 2018 cyatanzwe n’Umukozi muri MIFOTRA Bwana NTAGUNGIRA Alexis, yagaragaje ko imyanzuro yose uko yashyizwe mu bikorwa. Iyo myanzuro yari iyo kongerera ubumenyi n’ubushobozi Abakozi bafite mu nshingano imicungire y’Abakozi ba Leta, kuganira ku micungire y’abakozi no gufatira hamwe ingamba zo guteza imbere imicungire y’abakozi ba Leta; kwirinda guhindura ibisabwa ku myanya y’imirimo (job profiles) mu gihe cyo gushaka abakozi ba Leta mu rwego rwo kunoza uburyo bwo gushaka abakozi kugira ngo Inzego zibone abakozi bashoboye, gufata ingamba zo guhana abakozi batujuje inshingano zabo mu bijyanye no gushaka no gucunga abakozi.
Ikiganiro cya kabiri cyatanzwe na Bwana NKURUNZIZA Fernand, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubujyanama no gukemura amakimbirane muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta , yagaragaje ubujurire bw’abakozi ba Leta Komisiyo yakiriye buturutse mu Nzego z’Ubutegetsi bwite bwa Leta , imyanzuro Komisiyo yatanze ku Bujurire bufite ishingiro n’Uburyo Inzego zimwe zayishyize mu bikorwa izindi zikaba zitarayishyira mu bikorwa.
Abayobozi batandukanye batanze ibitekerezo binyuranye byo gufasha kunoza imicungire y’abakozi ba Leta bimwe byiganje ku kamaro ka Marking scheme ikwiye kutegurwa igihe kimwe n’ibizamini. Ibyo bizafasha kwirinda amakosa mu gushaka no gucunga abakozi. Abayobozi bagaragaje akamaro k’iyi nama aho basabye ko yajya iba kabiri mu mwaka kugira ngo ijye ifasha gukumira no kwirinda amakosa akigaragara mu micungire y’abakozi ba Leta.
Ku bijyanye n’imyanzuro Komisiyo yahaye inzego ikaba itarashyirwa mu bikorwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta , Madamu Angelina MUGANZA yavuze ko iyo urwego rutinze gushyira mu bikorwa umwanzuro wa Komisiyo rwibutswa kuwushyira mu bikorwa ariko bitakorwa bikazagaragara muri Raporo Komisiyo ishyikiriza Inteko ishinga Amategeko mu mpera z’umwaka.
Nyakubahwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yibukije Abayobozi bitabiriye inama ko beguriwe ububasha bwo gufatira icyemezo umukozi kuko kugisha inama MIFOTRA bitagisabwa n’itegeko, abasaba kujya inama n’abajyanama mu by’amategeko n’abakozi bashinzwe imicungire y’abakozi mu gihe bagiye gufata ibyemezo bijyanye n’imicungire y’abakozi.
Mu gusoza inama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina MUGANZA yasabye abayobozi bitabiriye inama kubahiriza amategeko ajyanye no gushaka abakozi ba Leta no kubacunga kugira ngo batazisanga mu bibazo byo kuregwa n’abakozi. Avuga ko ari ibyo kwishimira kuba hariho ayo mategeko aha abanyarwanda amahirwe angana kuko mu mateka hari igihe bitakorwaga mu gihugu cy’u Rwanda. Yasabye abakuriye abandi kuba intangarugero mu kubahiriza amategeko.
Iyi nama nyunguranabitekerezo yitabiriwe n’abantu 77 barimo Abanyamabanga bahoraho muri za Minisiteri,Abayobozi bakuru b’Inzego, Umunyamabanga Nshingwabikorwa n’Abakozi ba Komisiyo , ikaba yayobowe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Antoine SHYAKA,
Public Relations and Communication Officer/NPSC