Inama nyunguranabitekerezo yahuje Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta n’Inzego zo mu Butegetsi bwite bwa Leta.
Ku wa 27 Mata 2023, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’Inzego zo mu Butegetsi bwite bwa Leta hagamijwe kuganira ku micungire y’abakozi no gufatira hamwe ingamba zituma imicungire y’abakozi ba Leta irushaho kunozwa. Iyo nama ikaba yarabaye hifashishijwe Ikoranabuhanga rya Webex Meetings.
Mu ijambo ry’ikaze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo, Madamu Angelina MUGANZA yashimiye abitabiriye iyi nama ngarukamwaka avuga ko ari ingirakamaro kuko ari umwanya wo kuganira ku micungire y’abakozi kandi ingamba zifatirwa muri iyi nama zikaba zaragiye zifasha mu kunoza imicungire y’abakozi. Yagize ati: ‘Iyi nama idufasha kwisuzuma tukareba niba twuzuza inshingano zacu mu micungire y’abakozi, yaba umuntu ku giti cye n’Inzego za Leta muri rusange’.
Afungura iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan yavuze ko inama nk’iyi ari umwanya mwiza w’Abayobozi bafite mu nshingano imicungire y’abakozi wo kwisuzuma bakarebera hamwe ahakiri intege nke, bakanafata ingamba zo kunoza imicungire y’abakozi no kubafasha kwitwara neza barangwa n’imyitwarire mbonezamurimo, bigafasha Inzego za Leta kugera ku ntego zazo.
By’umuhariko yasabye Inzego za Leta kubahiriza amategeko y’imicungire y’abakozi, aho yavuze ko kuba hakigaragara ubujurire bw’abakozi bufite ishingiro bigaragaraza ko hari inzego zimwe na zimwe zifite intege nke mu micungire y’abakozi.
Mu kiganiro cyo kugaragaza ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama iheruka yabaye ku wa 21/09/2022, Umujyanama w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo, Madamu GAKIRE KABEHO Viviane yagaragaje ko mu myanzuro 9 yari yafashwe; Imyanzuro 6 yashyizwe mu bikorwa naho imyanzuro 3 iracyakurikiranwa.
Komisiyo yatanze ikiganiro kigaragaza isura y’imicungire y’abakozi mu Nzego zo mu Butegetsi bwite bwa Leta. Icyo kiganiro cyibanze ku ngingo eshanu zikurikira:
1. Gushaka, gushyira mu mwanya no gucunga Abakozi ba Leta mu mwaka wa 2022/2023 (Kuva muri Nyakanga 2022 kugeza muri Werurwe 2023);
2. Isesengura nyuma y’amapiganwa yakoreshejwe n’Inzego za Leta ( Muri Central Government gusa )
3. Inzego zashoye Leta mu manza mu mwaka wa 2021-2022;
4. Igenzura ry’uburyo abakozi bashyizwe mu myanya nyuma y’ivugurura ry’Inzego za Leta mu mwaka 2020;
5. Guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwunga mu bakozi ba Leta.
Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo biganisha ku kunoza imicungire y’abakozi no gukosora amakosa yari yagaragajwe na Komisiyo akorwa mu micungire y’abakozi ba Leta mu Nzego za Leta zitandukanye.
Bamwe mu bari mu nama bagaragaje imbogamizi yo kuba umukozi urangije igeragezwa nta buryo buhari bwo kumukorera isuzumabushobozi muri system ya RBM isanzwe ifasha mu isuzumabushobozi ry’abakozi ba Leta no kuba system ya e-recruitment itarabasha gukora urutonde rw’abakandida bemerewe gukora ikizami cyanditse hatabayeho uruhare rw’umukozi ushinzwe abakozi. Ibi bavuze ko byongera igihe gushaka abakozi bitwara kibaba gishobora kurenga iminsi igenwa n’amategeko.
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA) yagaragaje ko ibyo bibazo birimo bishingiye kuri system z’ikoranabuhanga birimo gukorwaho ku buryo mu mwaka w’ingengo y’imari utaha bizaba byakemutse.
Ku kibazo cyari cyagaragajwe n’umwe mu bitabiriye inama ko ahakorerwa ikizamini cyanditse hadahagije ugereranyije n’umubare w’abashaka akazi, MIFOTRA yagaragaje ko hari Site 78 zemeye kujya zitiza Inzego za Leta ibyumba byo gukoresherezamo icyo kizamini.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo, yagaragaje ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu myaka 15 Komisiyo imaze ikora inshingano zayo kuko Abayobozi b’Inzego bagiye basobanukirwa akamaro k’imicungire myiza y’abakozi ba Leta n’uruhare babifitemo.
Asoza iyi nama, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yashimiye Komisiyo kuba yarateguye inama nyunguranabitekerezo ikagaragaza isura y’imicungire y’abakozi ba Leta mu Nzego zo mu Butegetsi bwite bwa Leta. Yashishikarije abitabiriye inama kubahiriza amategeko ari ho bitabaye ngombwa gutegereza igenzura rya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ku buryo Urwego Komisiyo izajya igeramo izajya isanga bikorwa neza.