Skip to main content Skip to page footer

Inama nyunguranabitekerezo yahuje Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta n’Umujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa 30 Werurwe 2021, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’Umujyi wa Kigali, ikaba yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya Webex mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Corona-Virusi cyugarije Isi n’Igihugu cyacu cy’u Rwanda.

Iyi nama ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya 10 ikaba yari  igamije kugaragaza isura y’Umujyi wa Kigali  ku bijyanye n‘Imiterere y’ibibazo bikigaragara mu mitangire y’akazi n’imicungire y’abakozi ba Leta, gushishikariza abakozi ba Leta kurangwa n’imyitwarire mbonezamurimo no gufata ingamba zigamije kurushaho kunoza imicungire y’abakozi ba Leta.

Mu ijambo ry’ikaze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina MUGANZA yibukije abitabiriye inama amavu n’amavuko n’ inshingano ya Komisiyo. Yagize ati” Bimwe mu buryo bwo kunoza imicungire y’abakozi ni ukujya inama kuko Komisiyo yahawe inshingano yo kugenzura uko inzego za Leta zubahiriza politiki, amategeko n’amabwiriza yose agenga gushaka no gucunga abakozi hagamijwe ko abanyarwanda bose bahabwa amahirwe angana, twiyemeje ko tuzajya dukora izi nama buri mwaka , duhuriramo tukaganira uko abakozi bashatswe mu Mujyi wa Kigali n’Uturere tuwugize’

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Bwana RUBINGISA Pudence atangiza inama ku mugaragaro, yashimiye Komisiyo kuba yarateguye iyi nama.  Yagize ati ‘mu Mujyi wa Kigali imicungire myiza y’abakozi twayigize intego, dushingiye kuri izi nama nyunguranabitekerezo zitwungura inama mu mikorere y’uburyo twarushaho kunoza imicungire y’abakozi bikaturinda guhura n’ibibazo byatuganisha mu nkiko biturutse ku kutubahiriza amategeko’.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko Umujyi ufite abakozi basaga 8000 bavuye ku bakozi 150 Umujyi wahoranye mbere yuko wegurirwa imicungire y’abakozi b’ Uturere tuwugize.

Yavuze ko ingamba zo kunoza imicungire y’uwo mubare munini w’abakozi zatangiye zirimo kujya inama n’izindi nzego nka Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Intego ikaba ari uko Umujyi wa Kigali waba ikitegererezo cy’urwego rucunga neza abakozi kandi bagatanga umusaruro bategerejweho.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Madamu Solange UMUTESI yavuze ko sisitemu y’ikoranabuhanga yifashishwa mu micungire y’abakozi (RBM) ikwiye kuvugururwa hakongerwamo uburyo bwo gukurikirana imyitwarire y’umukozi kuko uburyo ikoreshwa kugeza ubu , umukozi ashobora kugira amanota meza kandi afite imyitwarire mibi ariko ntaho Sisitemu ibigaragaza.

Imikoranire y’abajyanama mu by’amategeko n’abayobozi mu gufata ibyemezo by’imicungire y’abakozi nayo yateye imbere nk’uko byagarutsweho na Bwana NGOGA Ernest, Umujyanama mu by’Amategeko mu Karere ka NYARUGENGE.

Yavuze ko mbere hari igihe Umujyanama mu by’amategeko yatangaga inama ishingiye ku mategeko ariko umuyobozi akayirengagiza bibaka byashora urwego mu manza n’abakozi. Icyakora ngo bigenda bihinduka  nubwo haracyari ikibazo cy’intera nto y’umwanya w’umurimo wa Legal Advisor mu nzego z’ibanze, bituma abenshi batinya abayobozi.

Avuga ko batanga inama mu kanama gashinzwe imyitwarire zikubahirizwa bigatuma ibihano bihabwa abakozi bikurikije amategeko.

Umukozi ushinzwe imicungire y’Abakozi mu Karere ka Kicukiro, Madamu NYIRANEZA Françoise yavuzeko mu mikoreshereze ya Sisitemu ya RBM hakongerwamo uburyo umuyobozi w’urwego yagira icyo avuga kuri buri mukozi aho kugira ngo ibijyanye no gusuzuma imikorere y’umukozi birangirire ku muyobozi w’ishami.

Yavuze kandi ko bafite imbogamizi mu gukurikirana amakosa yari yaratangiye gukurikiranwa hashingiwe ku Iteka ryateganyaga ibihano, none hakaba hari amabwiriza yo gutangira gukurikirana amakosa bundi bushya hashingiwe ku Iteka rya Perezida rigena imyitwarire mbonezamurimo ryo muri Gashyantare 2021.

Hari kandi icyifuzo cyatanzwe n’Umukozi ushinzwe imicungire y’abakozi ku Bitaro bya Kibagabaga, Bwana NABAYO Pascal wasabye ko abakozi bakora kwa muganga nabo bakongerwa muri sisitemu y’imicungire y’abakozi. Bwana NABAYO, yavuze ko ubusanzwe nta mwanya w’Umujyanama mu by’amategeko wabaga ku Bitaro ariko ubu uwo mwanya Ibitaro bikaba byarawuhawe, asaba ko bafashwa kubona abo bakozi vuba.

Umukozi ushinzwe kugenzura imitangire ya serivisi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Bwana BIKORIMANA Janvier yavuze ko sisitemu ya RBM irimo kuvugururwa hakaba hazongerwamo ibindi byiciro by’abakozi harimo n’abakora kwa muganga bashyirwa mu myanya n’Uturere. Yavuze kandi ko hafashwe ingamba zo gukomeza guhugura abakozi ku mikoreshereze ya RBM kuko byagaragaye ko benshi bataramenya kuyikoresha uko bikwiye.

Mu gusoza inama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina MUGANZA yavuze ko Komisiyo yiteguye gukomeza imikoranire myiza ifasha urwego rwayiyambaza mu kongerera ubushobozi abakozi bashinzwe imicungire y’abakozi ku bijyanye n’amategeko, avuga ko Komisiyo yategura ikanatanga ibiganiro ibisabwe n’urwego rubikeneye.

Yibukije abitabiriye inama ko Komisiyo yahawe inshingano yo guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu bakozi ba Leta hagamijwe kugira abakozi bakora akazi neza. Yagize ati

Ntabwo Igihugu cyatera imbere bidaturutse ku mikorere myiza yacu nk’abakozi ba Leta’

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Bwana Pudence RUBINGISA yavuze ko Umujyi wa Kigali wateye intambwe mu micungire y’abakozi ugereranyije imibare y’amakosa yakorwaga mu myaka yashize ubu ikaba yaragabanutse, ariko yongeraho ko atari igihe cyo kwirara ahubwo ko ari urugendo rukomeza kuko icyifuzo ari uko Umujyi wa Kigali waba ikitegererezo mu kugira abakozi bacunzwe neza, ku buryo imibare y’amakosa akorwa yagabanuka akagera no kuri Zero .

Iyi nama yitabiriwe n’abantu bagera kuri 34 barimo Abayobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Umuyobozi uhagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umuyobozi uhagarariye Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Abayobozi n’abakozi b’Umujyi wa Kigali, Abayobozi Nshingwabikorwa  b’Uturere tugize Umujyi wa Kigali, abajyanama mu by’amategeko ,Abakozi bashinzwe imicungire y’abakozi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa uhagarariye abandi muri buri Karere.

 

Antoine SHYAKA

Public Relations and Communication Officer/NPSC