Skip to main content Skip to page footer

Inama nyunguranabitekerezo yahuje Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abaozi ba Leta n’Intara y’Amajyaruguru n’Uturere tuyigize.

Kuri uyu wa 15 Kamena 2020 , Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama nyuguranabitekerezo n’Intara y’Amajyaruguru n’Uturere tuyigize   igamije kuganira ku byagaragaye mu igenzura ku micungire y’Abakozi , ubujurire bushingiye ku micungire y’abakozi Komisiyo yakiriye buturutse mu Ntara y’Amajyaru no gufatira hamwe ingamba zigamije kunoza imicungire y’Abakozi.

Iyi nama yitabiriwe n’Abayobozi n’abakozi bafite aho bahuriye n’Imicungire y’Abakozi bo ku Ntara y’Amajyarugu n’abo  mu Turere tuyigize, yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga bwa Video Conference.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura imicungire y’abakozi muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Bwana KANAMUGIRE Olivier wayoboye inama mu izina ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa yatangije inama ashimira abayitabiriye intambwe imaze guterwa mu micungire y’abakozi ba Leta.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru , Mushaija Geoffrey avuga ku ishyirwamubikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo y’umwaka ushize  2018/2019, yavuze ko  mu myanzuro umunani (8)yafashwe , itanu (5) yashyizwe mu bikorwa ,umwe (1) washyizwe mu bikorwa igice naho ibiri (2) nta cyayikozweho. Yavuze ko bagize urujijo ku mwanzuro ujyanye n’uko Uturere tugomba gutegura amategeko ngengamikorere (Internal procedures manual) kuko batashoboye  gutandukanya ibijya muri aya mategeko n’ibiri muri sitati igenga abakozi ba Leta. Yasabye Komisiyo kubasobanurira ibikwiye kugaragara mu mategeko ngengamikorere.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubujyanama no gukemura amakimbirane, Bwana  NKURUNZIZA Fernand   asobanura imiterere y’amategeko ngengamikorere y’ikigo , yavuze ko aya mategeko ari agaragaza buri mwanya n’inshingano zijyanye nawo n’ubaza undi inshingano. Yibukije abitabiriye inama ko hari iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena iby’ingenzi bigomba kugaragara mu mategeko ngengamikorere, avuga ko iyi nyandiko ikwiye kuba ibafasha  mu micungire y’abakozi.

Bamwe mu bitabiriye inama basabye ko harebwa uburyo gushaka no gushyira mu myanya abakozi ba Leta byakwihutishwa.

 Kuri iyi ngingo , Bwana KANAMUGIRE Olivier , yavuze ko hari uburyo buhari bwatuma kubona gushaka no gushyira mu mwanya umukozi byihutishwa nko kuba urwego rumaze kubona umubare uhagije w’abazakora ikizami , rushobora gusaba gukoresha ikizami kimwe.

Mu gusoza inama, Bwana KANAMUGIRE Olivier mw’izina ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yashimye imikoranire myiza hagati y’Inzego z’ibanze na  Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta asaba abitabiriye inama kujya bategura inama yo kuganira ku micungire y’abakozi kugira ngo ibibazo bihari bikemurwe mu maguru mashya bitagombye kuvamo imanza zashora Leta mu gihombo.

Antoine SHYAKA

Public Relations and Communication Officer/NPSC