Skip to main content Skip to page footer

Inama yo ku rwego rw’Igihugu yo guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo ku munsi mpuzamahanga wo kuzirikana imirimo y’Inzego za Leta ku mugabane w’Afurika.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Kamena 2021, i Kigali hateranye inama yo ku rwego rw’Igihugu yo guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu nzego za Leta.

Iyi nama yateguwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ikaba yitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Abaminisitiri batandukanye, Abayobozi b’Inzego zitandukanye za Leta; ba Guverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali; Abayobozi b’Uturere; ba Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta; Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda(TI Rwanda), n’abandi bakozi mu nzego za Leta.

Atangiza iyi nama, Madamu  RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo  yavuze ko kugira ngo intego z’Igihugu zigerweho ari ngombwa kugira Inzego zihamye n’abakozi bafite ubushobozi busabwa mu gutunganya ishingano zabo.

Yagize ati:’ Ni ngombwa ko himakazwa imyitwarire mbonezamurimo yubakiye ku ndangagaciro zo gukunda umurimo no kuwunoza, ubwitange n’ubunyamwuga bigomba kuranga abakozi ba Leta, hagamijwe kugera ku musaruro wifuzwa. Ibihe turimo byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, byatumye habaho impinduka mu mikorere no mu buryo bwo gutanga serivisi by’umwihariko mu Nzego za Leta, ndetse no mu zindi Nzego z’imirimo zitandukanye’

Iyi nama yabaye mu gihe hizihizwa umunsi wo kuzirikana imirimo y’Inzego za Leta ku mugabane w’Afurika (Continental African Public Service Day Celebration).Uyu umunsi urizihizwa ku nshuro ya munani ku rwego rw’Umugabane wa Afurika, ufite insanganyamatsiko igira iti:‘‘Twubake Afurika twifuza binyuze mu kwimakaza umuco n’imyitwarire mbonezamurimo ishingiye ku miyoborere itanga icyerekezo gihamye no mu bihe bidasanzwe’; (Building the Africa we want through embracing an ethical culture that underpins purpose driven leadership in the context of crisis).

 Senateri HABIYAKARE François  yatanze ikiganiro kivuga ‘Urugendo n’inzitizi mu kwimakaza imyitwarire mbonezamurimo, indangagaciro n’imitangire myiza ya serivisi mu bakozi ba Leta’.

Muri iki kiganiro Senateri HABIYAKARE yagaragaje ko ubumenyi n’ubushobozi bidahagije mu mitangire ya serivisi ahubwo ko imyitwarire mbonezamurimo ari inkingi ya mwamba. Yagize ati: ‘Biroroshye kongerera ubumenyi umukozi kuruta kumwongerera imyitwarire myiza’.Yagaragaje kandi ko urugendo rwo kubaka inzego za Leta nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byari bigoye kuko kwari uguhera kuri zero, hagaragaramo ibibazo bishingiye ku myitwarire , amakimbirane aterwa no kudahuza imico n’indangagaciro’.

Yavuze ko hakwiye gukorwa ubukangurambaga bwimbitse n’Inzego za Leta zikabigiramo uruhare aho kugira ngo icyo gikorwa giharirwe Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, bisaba kandi ko bigirwamo uruhare na buri wese bikanashingira ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta Madamu Angelina MUGANZA yasobanuye ko imyitwarire mbonezamurimo ari inkingi y’iterambere ry’Igihugu. Yagize ati;’Iterambere ntabwo ryagerwaho abakozi bari mu makimbirane , muri Ruswa, bategana imitego, bataza ku kazi n’ibindi.’

Yashimye kuba haragiyeho amategeko agenga imicungire y’abakozi rimwe  muri yo ni Iteka rya Perezida rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta na Komisiyo ishinzwe kugenzura ko ayo mategeko yubahirizwa.

Abitabiriye inama bashimiye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo bateguye inama igamije guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo, biyemeza gukomeza ubufatanye mu guteza imbere iyo myitwarire mu bakozi ba Leta bavuga ko hakwiye kujya habaho amahugurwa ku myitwarire mbonezamurimo.

Umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB),Dr. NIBISHAKA Emmanuel yavuze ko imikorere y’Abakozi ba Leta ari yo igaragaza isura y’Igihugu.’ Yagize ati:’Abaturage nibo dukorera kandi natwe turi abaturage, iyo rero dutanze serivisi abaturage bakayinenga cyangwa ntigire impinduka mu mibereho yabo, ntabwo tuba twubahiriza inshingano twahawe n’abo baturage yo kubaka Leta twese twisangamo.’ Muri gahunda ya Leta y’imyaka 7, Leta yihaye intego y’uko abaturage baba banyurwa na serivsi bahabwa ku kigero cya 90% , ibipimo by’ubushakashatsi bwo mu 2020 byagaragaje ko kwishimira serivisi za Leta bigeze ku kigero cya 71% .

Dr.NIBISHAKA asobanura iyo mibare yavuze ko‘Impamvu ibipimo bimeze gutyo, ibyo abaturage benshi bahurizaho, ni imikorere mibi ituranga nk’abakozi ba Leta( bavugako harimo gusiragizwa, ikimenyane,akarengane na Ruswa). Abaturage 37% bavuze ko mu mitangire y’akazi harimo Ruswa nubwo twateye intambwe ngo serivisi zitangwe neza’.

Umunyamabanga Uhoraho mu Rwego rw’Umuvunyi ,Bwana Mbarubukeye Xavier, yavuze ko bimwe mu bitera ruswa harimo: "Kubura ubunyangamugayo, kudatanga serivisi inoze, kudakorerwa igenzura, ndetse n'abashaka serivisi batemera kuzuza ibisabwa kugira ngo bahabwe serivisi".

 

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Akarengane na Ruswa ishami ry’u Rwanda (TI Rwanda), Madamu INGABIRE Marie Immaculée yashimye MIFOTRA na NPSC kuba baratekereje bakanategura iyi nama. Avuga ko imikorere mibi ifitanye isano no kudakunda Igihugu.Yagize ati:’Turacyafite abantu benshi bazi ko Leta idahomba, iyo ni imwe mu mpamvu zituma n’mikorere iba mibi.Ibyo tumaze kubona nuko abakozi ba Leta ari intakoreka,bakekwaho Ruswa ariko kubakurikirana bikagorana bakaguma mu kazi, Abayobozi ntibita ku gucunga abakozi kuko nta wubibabaza, umutungo agomba kuwucunga kuko natabikora Auditor General azamubaza’.‘Imyitwarire mbonezamurimo nta gipimo kindi igira umuntu ataragera mu kazi kuko muri recruitment ntubimenya’.

Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Lt. Col. MIGAMBI MUNGAMBA Désiré yashimangiye akamaro k’indangagaciro z’umuco nyarwanda n’isano zifitanye n’imyitwarire mbonezamurimo. ati: "Kugira ngo twubake Umunyarwanda uzatubera umukozi mwiza, dukwiye gucengeza indangagaciro duhereye mu muryango, mu mashuri n'ahandi; kugira umuco wa gitore no kubaka umuco w'ubudashyikirwa mu nzego z'imirimo."

 

Abakozi ba Leta basabwe kwimakaza indangagaciro z’Umuco nyarwanda mu murimo nk’imwe mu nzira ibaganisha ku kwirinda ubunebwe, umugayo, kugerageza kwakira Ruswa, kunyereza umutungo, ahubwo basabwa kwishyira mu mwanya w’abasaba serivisi, kubahiriza igihe no guharanira ubudashyikirwa( excellence).

Visi Perezida  w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu inshinzwe Abakozi ba Leta (NPSC ) Madamu KAYIJIRE Agnès asoza inama yavuze ko guteza imbere indangagaciro n'imyitwarire mbonezamurimo ari igikorwa gihoraho, bikazajya bikorwa mu  bukangurambaga,amahugurwa no gushyiraho ibipimo ngenderwaho bigaragaza izo ndangagaciro.

Antoine SHYAKA,

Public Relations and Communication officer.