Skip to main content Skip to page footer

Ingaruka zo kutubahiriza amategeko igihe cyo guhagarika Umukozi by’agateganyo (igice cya kabiri).

Mu gusesengura izi ngaruka twifashishe urugero rw’Umuyobozi w’urwego yahagaritse by’agatenyo umukozi ukekwaho gukora ikosa riremereye ryatuma ashobora guhabwa igihano cyo mu rwego rwa kabiri (gukererezwa kuzamurwa mu ntera, guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu (3) adahemberwa no kwirukanwa burundu ku kazi) ariko mu gufata icyo cyemezo ntiyagisha inama Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa.  Nyuma y’amezi atandatu (6), umukozi ahagaritswe by’agateganyo atarakurikiranwa mu kazi usibye guhagarikwa by’ateganyo gusa, Umuyobozi amusubiza mu kazi by’agateganyo ariko ntiyamuha imishahara yabikiwe, amaze umwaka abona ari mu kazi by’agatenyo kandi atarahabwa imishahara yabikiwe atangira kujurira asaba gukurwa mu gateganyo anasaba guhabwa imishahara yabikiwe.

 

Amakosa yakozwe muri iri hagarikwa ry’agateganyo n’ingaruka zayo

 

Amakosa y’ingenzi yakozwe yagarukwaho ni aya akurikira:

1. Guhagarika by’agateganyo uwo mukozi Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa katagishijwe inama;

2. Guhagarika by’agateganyo umukozi amezi atandatu (6) yose ntakurikiranwe mu kazi bikagera aho agaruka mu kazi, akongera gukora ikindi gihe kirenga amezi 6 atarakurikiranwa ngo ahanwe cyangwa agirwe umwere;

3. Gusubiza umukozi mu mwanya by’agateganyo nta gihe cy’agateganyo gitanzwe ngo nikirangira bizabe burundu cyangwa ngo akurwe mu kazi, ibi bikaba bidateganyijwe mu mategeko agenga abakozi ba Leta;

 

Guhagarika by’agateganyo bitubahirije bigira inaguruka zikurikira:

1. Icyemezo kitubahirije amategeko gifatwa nk’ikitariho kuko nta gaciro kiba gifite imbere y’amategeko. Muri uru rugero rwacu, iri hagarikwa ry’agateganyo ntiryabayeho  mu mategeko;

2. Uko urwego rutinda kumukurikirana ku makosa akekwa, niko Ubuyobozi bw’uyu mukozi bwiyambura inshingano yo kumuhana, ibimenyetso bishobora kubura uko igihe kigenda gishira, cyangwa kumukurikirana bikazitirwa n’ubusaze bw’ikosa, bikaba byazana umuco wo kudahana;

3. Uko igihe kigenda gishira niko kutarangiza kumukurikirana mu kazi bishyira mu kuzamusubiza imishahara yabikiwe, umwaka nurangira imishahara uwo mukozi yabikiwe izasubira mu isanduku ya Leta, bizabyare ibirarane;

4. Umukozi ashobora gusaba umushahara yabikiwe, ashobora gusaba umushahara wose w’amezi atandatu (6) wose uko wakabaye, ashobora no kugana iy’inkiko kubera igikorwa cy’Umuyobozi kitubahirije amategeko cyamugizeho ingaruka mbi;

5. Iyo micungire y’uwo mukozi igira ingaruka ku mitangire ya serivisi ndetse bikaba byabyara n’andi makosa uwo mukozi ashobora gukora yitwaje icyamuteye gukora aya mbere cyangwa yitwajwe uko acunzwe.  

Kuri  uru rugero rwatanzwe, birakwiye ko umukozi ahagarikwa by’agateganyo ku mpamvu z’iperereza kubera ko yakoze amakosa ashobora gutuma ahabwa igihano cyo mu rwego rwa kabiri gusa kandi Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa kabigiyeho inama na none bigakorwa n’Umuyobozi ubifitiye ububasha.

 

Mu gihe umukozi ahagaritswe by’agateganyo, ntabwo urwego rurekera iyo, ahubwo rutangira no kugenza iryo kosa, uwo mukozi agasabwa ibisobanuro ku gihe, akamenyeshwa ko bifite cyangwa bidafite ishingiro mu gihe kitarenze iminsi icumi (10) ibarwa guhera igihe umukozi yatangiye ibisobanuro, ibisobanuro yatanze byaba nta shingiro bifite, akabimenyeshwa ko ikibazo cye gishyikirijwe Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa. Iyo ako Kanama gasanze koko amakosa amuhama Umuyobozi ubifitiye ububasha nawe akagisha inama Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yamusubiza, mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) akamenyesha umukozi bireba igihano yahawe kandi bigakorwa mu nyandiko.

 

Iyo bigaragaye ko umukozi amakosa atamuhama, birakwiye ko ahita ahabwa imishahara yabikiwe ibarwa mu buryo buteganywa na Sitati Rusange yavuzwe haruguru mu ngingo ya 41 iteganya ko umushahara w’umukozi uvugwa mu gace ka 1° n’aka 2° tw’ingingo ya 40 y’iri itegeko, ukomeza kubarwa akanawubikirwa. Mu mezi atatu (3) ya mbere, abarirwa umushahara we wose, mu mezi atatu (3) ya nyuma akurikira, akabarirwa bibiri bya gatatu (2/3) by’umushahara.

 

Abakozi bashinzwe abakozi mu nzego zitandukanye bakwiriye gufasha mu bujyanama abayobozi babo hashingiwe ku mategeko ahari. Abayobozi mbere yo gufata umwanzuro uwo ariwo wose ujyanye n’imicungiye y’abakozi bakwiriye kugisha inama abakozi bafite imicungire y’abakozi mu nshingano, abanyamategeko, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo na Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta n’izindi nzego bireba kugira ngo imicungire y’Abakozi irusheho kunozwa, bityo imitangire ya serivisi irusheho kwimakazwa n’uko abayitanga bacunzwe neza mu kazi.

 

Nkurunziza Fernand

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe

Ubujyanama mu Myitwarire

no gukemura amakimbirane.