Ingaruka zo kutubahiriza amategeko igihe cyo guhagarika Umukozi by’agateganyo( igice cya mbere).
Mu micungire y’Abakozi ba Leta harimo uburyo bwo gucunga umukozi wafunzwe by’agateganyo, umukozi ukekwaho gukora igikorwa cyangwa kurangwa n’imyitwarire bishobora gutuma bimuhamye yahabwa igihano cyo mu rwego rwa kabiri, hakaba n’uburyo buteganyijwe n’amategeko mu gucunga umukozi utacyujuje ibisabwa ku mwanya cyangwa yaburiwe umwanya w’akazi.
Itegeko N°86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta mu ngingo yaryo ya 40 iteganya ko Umukozi wa Leta ahagarikwa by’agateganyo ku murimo kubera impamvu zikurikira:
1° iyo afunzwe by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atandatu (6);
2° iyo akurikiranyweho ikosa rishobora gutuma ahabwa igihano cyo mu rwego rwa kabiri;
3° iyo umurimo umukozi yakoraga uvanywe ku mbonerahamwe y’imirimo agishakirwa akandi kazi cyangwa ibisabwa ku mwanya yari ariho bihindutse akaba atabyujuje;
4° iyo avanywe mu mwanya udapiganirwa ntahite ahabwa akandi kazi.
Uburyo bwo gucunga umukozi biciye mu nzira zo kumuhagarika by’agateganyo bigira ingaruka zitandukanye, zirimo: gusubizwa mu kazi, kumusezerera nta mpaka iyo iryo hagarikwa ry’agateganyo rimaze amezi atandatu kandi adashobora gusubizwa mu kazi kubera impamvu zitandukanye, guhabwa igihano gituma nyuma yo kukirangiza akomeza akazi, gushakirwa umwanya w’akazi no kwirukanwa burundu mu bakozi ba Leta.
Guhagarikwa by’agateganyo kubera gukurikiranwaho ikosa rishobora gutuma umukozi ahabwa igihano cyo mu rwego rwa kabiri
Mu rwego rwo kubahiriza ihame rijyanye no kubaka Leta igendera ku mategeko nk’uko riteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 10 (4°), ingingo ya 23 y’Iteka rya Perezida NO 65/01 ryo kuwa 04/03/2014 rigena Uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi yateganyije ibikwiriye kubahirizwa mbere yo guhagarika by’agateganyo umukozi.
Ingingo ya 23 y’Iteka rya Perezida ryavuzwe haruguru iteganya ko Umukozi wa Leta ukekwaho ikosa riremereye rishobora gutuma ahanishwa igihano cyo mu rwego rwa kabiri, ashobora guhagarikwa by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atandatu (6), kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku ikosa rye. Muri icyo gihe umushahara w’umukozi wahagaritswe by’agateganyo kubera iperereza ukomeza kubarwa wose akanawubikirwa.
Iyo nta kosa rimuhamye ahabwa imishahara ye uko yayibikiwe, iyo ikosa rimuhamye, atakaza uburenganzira ku mishahara yose yari yarabikiwe. Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo igihe cyo guhagarikwa by’agateganyo kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kirangiye, kandi umukozi ataramenyeshwa icyemezo yafatiwe ahita asubira ku murimo kugeza igihe iperereza rirangiriye.
Icyemezo gihagarika umukozi by’agateganyo ku mpamvu z’iperereza gifatwa n’umuyobozi ufite ububasha bwo guhana umukozi ashingiye ku nama yabigiriweho n’Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa. Iyo Umukozi wahagaritswe ku kazi kugira ngo hakorwe iperereza ku makosa ahamwe n’ikosa igihano ahawe kigira agaciro kuva igihe Umukozi yahagarikiwe by’agateganyo kugira ngo hakorwe iperereza.
Biracyaza……
Nkurunziza Fernand
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe
Ubujyanama mu Myitwarire
no gukemura amakimbirane.