Inshingano z’umukozi wa Leta agomba kuzubahiriza uko abisabwa n’amategeko.
Bwana Nkurunziza Fernand, Umuyobozi w'ishami rishinzwe Ubujyanama mu myitwarire no gukemura Amakimbirane.
Hashingiwe ku bikubiye mu Iteka rya Perezida n°45/01 ryo kuwa 30/06/2015 rigena imyitwarire mbonezamurimo y’umukozi wa Leta, Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yatanze inama ku byo umukozi akwiye kubahiriza.
Bwana Nkurunziza Fernand, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubujyanama mu myirwarire no gukemura amakimbirane, asobanura ko imyitwarire mbonezamurimo y' umukozi wa Leta iteganywa n'iteka rya Perezida ryo muri Nyakanga 2015 rigena imyitwarire mbonezamurimo ku mukozi wa Leta, rikaba rigizwe n'amahame atandukanye y' uburyo umukozi wa Leta agomba kwitwara.
Ihame rya mbere rivuga ko Umukozi wa Leta agomba kubahiriza itegeko nshinga n'andi mategeko no kubahiriza gahunda za Leta. "kuba uri umukozi wa Leta ntibigukuraho kuba uri umunyarwanda ukaba ugomba kubahiriza gahunda za Girinka, Umuganda, Ubwisungane mu kwivuza, n'ibindi bikorwa rusange".
Irindi hame rivuga ko Umukozi wa Leta uri mu mahugurwa cyangwa mu butumwa hanze y'igihugu agomba kwihatira gutuma isura y'u Rwanda ikomeza kuba nziza yirinda kunyuranya n'amategeko, umuco n’imigenzo y'igihugu cyamwakiriye.
Kuri iri hame, Bwana Fernand asobanura ko imyitwarire myiza n'indangagaciro z'ubunyarwanda, umukozi wa Leta atagomba kuzigaragaza mu Rwanda ngo nagera mu mahanga yitware uko yishakiye. "Abanyarwanda tugira za kirazira, tuzi kuba inyangamugayo aho turi hose, n'iyo turi hanze y'igihugu, imico mibi nko gusinda, gusambana, kurwana n'ibindi byose by'agaciro gake ntabwo bitureba turi mu Rwanda gusa".
Irindi hame rivuga ko Umukozi wa Leta agomba kwemera kubazwa no gusobanura ibyo akora n'Abayobozi b'Inzego bafite inshingano n'uburenganzira bwo kubaza abakozi ibyo bashinzwe gukora n'uko babikora.
Ati "Ubundi inshingano dufite mu kazi tuba tugomba kuzikora uko twazihawe cyangwa nk'uko tubisabwa n'amategeko, ariko ntibirangirira aho, uba ugomba gutekereza ko hari n'igihe kizagera bakakubaza bati kuki wafashe uyu mwanzuro? Ari yo mpamvu igihe cyose ugiye gufata umwanzuro ukwiye gutekereza ko uzabibazwa ukavuga uti reka nshingire ku biteganywa n'amategeko kugirango nubibazwa uzabe ufite icyo ushingiraho".
Bwa Nkurunziza Fernand akomeza avuga ko Umukozi wa Leta agomba kudaterera iyo, agafata igihe cyo gukurikirana ibyo yatangiye gukora cyangwa yakoze ashyira mu bikorwa amabwiriza yahawe. Mbere yo gufata icyemezo, agomba kubanza gusesengura, agatekereza ku ngaruka z'icyo cyemezo.
Hari kandi ihame risaba abakozi ba Leta Kutabogama, gushyira mu gaciro no gukorera mu mucyo. Iri teka rya Perezida rivuga ko umukozi wa Leta agomba gufata kimwe abamugana n'abo bakorana mu buryo bunoze butarimo amaranga mutima nta vangura ryaba irishingiye ku gitsina, ku ruhu, ku bwoko, ku myemerere, ku mutwe ya Politiki; byose ntibigomba gushingirwaho igihe umukozi wa Leta atanga serivisi.
Bwana Nkurunziza Fernand avuga ko iyo bibaye mu gihe cy'amahitamo, umukozi wa Leta agendera gusa ku cyo umuntu akwiriye kubera ubushobozi bwemewe n' amategeko. Ati "Ntanze nk'urugero, niba ari itangwa ry'akazi tukaba twanganyije amanota kandi harimo ufite ubumuga, kuko itegeko ribigaragaza ko ufite ubumuga ari we ugomba guhabwa ako akazi nta mpamvu yo kugirango ngire ikindi nshingiraho kirenze icyateganyijwe n'amategeko".
Hari kandi ihame ry'ubunyangamugayo; aho iri teka rivuga ko umukozi wa Leta agomba kuba inyangamugayo kandi akiyubaha, afite imyitwarire isobanutse kandi ijyanye n' umuco nyarwanda nko kwirinda uburaya, ubusinzi, kubeshya, gusebanya, gushotorana, n'ibindi.
Bwana Nkurunziza Fernand, Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubujyanama mu myitwarire no gukemura amakimbirane atanga inama ku bakozi ba Leta ko bakwiye gukora neza ibyo bagomba gukora mu mbibi z'amategeko, ariko bakibuka kunoza imyitwarire yabo mu kazi no hanze y' akazi, ibi binatuma n' umukoresha yubaha abakozi kuko aba azi ko batanga umusaruro unoze.
Biracyaza….
Alice Nambaje