INSHINGANO Z’UMUKOZI WA LETA URI MU GIHE CY’ IGERAGEZWA
INSHINGANO Z’UMUKOZI WA LETA URI MU GIHE CY’ IGERAGEZWA
Muri rusange kimwe n'abandi bakozi ba Leta bose, Umukozi wa Leta uri mu gihe cy’igeragezwa afite inshingano zo kubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko kandi yubaha inzego za Leta, agomba kandi kwita ku myitwarire mbonezamurimo y’Abakozi ba Leta nk’uko biteganyijwe mu Iteka rya Perezida N°45/01 ryo ku wa 30/06/2015 rigena imyitwarire mbonezamurimo y’abakozi ba Leta.
Ingingo ya 10 ya Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta isobanura neza ko mbere yo gutangira imirimo, Umukozi wa Leta agomba kurahirira imbere y’Umuyobozi ubifitiye ububasha. Aha byumvina neza ko umukozi agomba kurahira agitangira igihe cy’igeragezwa, atarahira arangije igeragezwa. Kurahira ku Bakozi ba Leta byagereranywa no kugirana igihango na Leta ko umukozi azakorera neza abaturage. Ibi bishimangirwa n’uko muri iyi ngingo tumaze kuvuga haruguru, iteganya ko iyo umukozi wa Leta warahiye atangira akazi, agiye gukorera urundi rwego rwa Leta atongera kurahira, keretse igihe ashyizwe ku mwanya w’umuyobozi mukuru cyangwa mu rwego abakozi barwo bagengwa na sitati yihariye.
Aha rero niho kurahira bigaragarira ko ari itegeko ku mukozi wese ugomba gukorera abaturage kandi akabikora mbere yo gutangira imirimo ye nk’uko twabivuze haruguru. Byumvikane neza ko umukozi wa Leta agomba kurahira igihe atangiye gukorera Leta, by’umwihariko akaba agomba kubikora atangiye igihe cy’igeragezwa kuko ari bwo umukozi atangira kwitwa umukozi wa Leta.
Ku mukozi wa Leta ugengwa n’amasezerano, igeragezwa rigomba gukurikiza ibiteganywa n’Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda kuko ariryo rigenga Abakozi ba Leta bakora ku buryo bw’amasezerano. Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda riteganya ko amasezerano y’igeragezwa ku murimo ari igihe umukozi n'umukoresha, mbere y’uko bagirana amasezerano adasubirwamo, bemeranyije ko umukoresha asuzuma, cyane cyane imikorere y'umukozi n'umusaruro we, umukozi na we akagenzura cyane cyane imiterere y'akazi, iy'imibereho, iy'umushahara, iy'ubuzima, iyo kwirinda impanuka n'iy'ubusabane bw'abo bakorana muri icyo kigo. Gusa, amasezerano y’akazi y’igeragezwa hamwe n’iyongerwa ryayo bigomba kuba byanditse, kandi ntarenze igihe cy’amezi atandatu (6), bitandukanye n’ibitegananywa na Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta kuko ho igeragezwa rishobora kugeza ku mezi icyenda(9) kandi muri iyi Sitati akaba ntaho biteganyijwe ko umukozi agenzura imiterere y’akazi iy’imibereho, iy’umushahara, iy’ubuzima, iyo kwirinda impanuka n’iyubusabane bw’abo bakorana.
Iyo umukozi wa Leta amaze gutangira akazi aba agomba kuguma mu mwanya yashyizwemo nibura imyaka itatu. Ingingo ya 34 ya Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta iteganya ko Umukozi wa Leta agomba gukora ku mwanya w’umurimo yashyizweho. Icyakora, Umukozi wa Leta umaze nibura imyaka itatu (3) ku mwanya w’umurimo yashyizweho ashobora guhindura umwanya w’umurimo yakoragaho akajya ku wundi mwanya w’umurimo mu butegetsi bwa Leta, iyo uwo mukozi yatsindiye umwanya ashaka kujyaho kandi akawemererwa hakurikijwe uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya Abakozi, buteganywa n’iri tegeko.Twaboneraho kwibutsa ko umukozi wa Leta uri mu igeragezwa ataba yemerewe guhindura umwanya w’umurimo yashyizwemo.
Amakosa akunze kugaragara mu gihe cy’igeragezwa
Nk’uko bigenda bigaragara mu bujurire Komisiyo yakira ndetse no mubyo ibona mu bugenzuzi butandukanye ikora mu Nzego za Leta, hari amakosa akunda gukorwa mu gihe cy’igeragezwa. Amwe muri ayo makosa naya akurikira
- Kutagaragariza umukozi utangiye akazi ko ari mu igeragezwa ndetse n’igihe rizamara cyangwa inshingano zimureba mu gihe cy’igeragezwa;
- Kudatanga amahugurwa amenyereza umukozi ( Induction course) akazi ndetse n’imikorere y’Inzego za Leta;
- Kudasinya imihigo y’amezi atandatu (6) no kudahigura, kutarahira, kuba igihe cy’igeragezwa kirangira abakozi bagatinda kwemezwa burundu ku kazi nabyo biri mu bibazo bikunda kugaragara mu gihe cy’igeragezwa. Kuri ibi na none ntitwabura kuvuga ko hari n’abakozi bahita bava ku kazi igeragezwa ritarangiye kuko bumva ko bataraba Abakozi ba Leta burundu;
- Ikindi kigaragara n’uko umukozi uri mu gihe cy’igeragezwa yumva ko ashobora guhindura umwanya atitaye ku myaka itatu iteganywa mu ingingo ya 34 ya Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta
Muri rusange rero, Inzego za Leta zirasabwa kubahiriza uburenganzira bw’Abakozi batangiye akazi babamenyereza akazi kandi babaha ibyo amategeko abagenera. Abakozi nabo ariko barasabwa kwita ku masomo bakura mu gihe cy’igeragezwa bagaragaza ko bashoboye akazi kandi bubaha amategeko n’amabwiriza bigenga Abakozi ba Leta, kugira ngo babone kwemezwa burundu.
HAGENIMANA Théoneste
Litigation Officer