Skip to main content Skip to page footer

INSHINGANO Z’UMUKOZI WA LETA WEMEREWE KUJYA MU MAHUGURWA

A.    Gusinyana Amasezerano n’Urwego rwa Leta akorera

Umukozi wa Leta wemerewe amahugurwa mu mahanga cyangwa imbere mu Gihugu, agomba kugirana amasezerano n’urwego rwa Leta akorera. Ayo masezerano agaragaza ko umukozi agomba kugaruka nyuma y’amahugurwa agakorera urwego yakoreraga mbere yo kujya mu mahugurwa.

Iyo umukozi wa Leta abonye  amahugurwa  y’igihe kigera ku mezi atatu (3) ariko kitarengeje amezi atandatu (6), iyo ayarangije agomba gukorera  urwego yakoreraga igihe kidashobora kujya munsi y’umwaka umwaka umwe (1). Iyo abonye amahugurwa y’igihe kirenze amezi atandatu (6) ariko kitarengeje amezi cumi n’abiri (12), iyo ayarangije agomba gukorera urwego yakoreraga imyaka ibiri (2). Naho umukozi wa Leta wabonye amahugurwa y’igihe kirenze amezi cumi n’abiri (12) ariko kitarengeje amezi makumyabiri n’ane (24), agomba gukorera urwego yakoreraga imyaka itatu (3). Mu gihe umukozi wa Leta abonye amahugurwa y’igihe kirenze amezi makumyabiri n’ane (24), agomba gukorera urwego yakoreraga imyaka itanu (5).

Mu gihe umukozi wa Leta yemerewe gukurikirana ayandi mahugurwa kandi atararangiza gukorera urwego igihe cyemeranyijweho mu masezerano, agomba gusinya andi masezerano agaragaza ikindi gihe cy’inyongera azakorera urwo rwego rumukoresha kubera ayo mahugurwa yandi yemerewe. Urwego umukozi akorera rugomba kubika kopi y’amasezerano y’amahugurwa muri dosiye y’umukozi  bireba. Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano ze ashobora, hitawe ku mwihariko w’ubumenyi bukenewe mu rwego runaka, abisabwe kandi na Minisiteri bireba, gushyiraho amabwiriza yo kongera igihe kivugwa hano.

Umukozi wa Leta utubahirije amasezerano y’amahugurwa ntakorere urwego rwamwohereje mu mahugurwa, agomba kwishyura amafaranga yamwishyuriwe mu mahugurwa n’andi yahawe umuryango we, ku kigereranyo cy’igihe yari asigaje gukorera urwego rwa Leta giteganyijwe mu masezerano y’amahugurwa. Urwego rwa Leta rufite umukozi wa Leta utubahirije ibikubiye mu masezerano y’amahugurwa rugomba kubimenyesha Minisiteri ifite abakozi ba Leta mu nshingano zayo rukagenera kopi ikigo cy’Igihugu gifite iterambere ry’ubushobozi mu nshingano zacyo mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye igihe umukozi wa Leta yagendeye.

B.     Gukurikira amahugurwa  no kugaruka ku kazi

Umukozi wa Leta wemerewe kujya mu mahugurwa agomba gukurikirana amasomo yose yateganyijwe. Umukozi wa Leta wagiye mu mahugurwa ntayakurikirane nk’uko yamuteganyirijwe nta mpamvu igaragara, asabwa kwishyura amafaranga yamwishyuriwe yose kugira ngo ajye mu mahugurwa, n’ayo yahembwe mu gihe cy’amahugurwa niba atarakoraga kandi agahanwa hakurikijwe amategeko abigenga.

Umukozi wa Leta uvuye mu mahugurwa agomba gusubira mu kazi uhereye ku munsi w’akazi ukurikira igihe uruhushya rw’amahugurwa rwarangiriye. Umukozi wa Leta uvuye mu mahugurwa yarayoherejwemo n’umuyobozi ubifitiye ububasha asubira mu mwanya w’umurimo yarimo mbere y’uko ajya mu mahugurwa. Icyakora, Leta ishobora kumugenera undi mwanya bitewe n’ubumenyi bushya afite.

Umukozi wese wakoreye amahugurwa imbere mu Gihugu cyangwa mu mahanga, agomba gutanga raporo y’amahugurwa ku muyobozi wamwemereye kuyajyamo mu gihe kitarenze iminsi umunani (8) amahugurwa arangiye, akagenera kopi urwego akorera, Minisiteri ifite abakozi ba Leta mu nshingano zayo, n’Ikigo cy’Igihugu gifite iterambere ry’ubushobozi mu nshingano zacyo.

 

Biracyaza……

HAGENIMANA Théoneste

Umukozi muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta