Intara y’Amajyaruguru: Icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta n’inama nyunguranabitekerezo.
Kuva ku itariki ya 15/10/2018 kugeza ku itariki ya 17/10/2018 Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yatangiriye icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Gicumbi.
Komisiyo yagiranye ibiganiro n’Abakozi bakorera ku Karere ka Gicumbi, k’Umurenge wa Byumba, ku Kigo cy’ishuri ryisumbuye rya "Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conseil" no ku Bitaro bya Byumba.
Muri gahunda y’icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta, Komisiyo yasobanuye amategeko agenga gushaka no gucunga abakozi muri rusange, yashishikarije Abakozi ba Leta gukora kinyamwuga, yagize n’umwanya wo nkumva ibibazo Abakozi ba Leta bahura nabyo haba mu micungire yabo cyangwa ibishingiye ku iyubahirizwa ry’amategeko.
Bimwe mu bibazo byakunze kugarukwaho harimo izamurwa mu Ntera ry’Abakozi bo mu Nzego z’Ubuzima, aho bifuje cyane ko byakwihutishwa kugirango abegereje ikiruhuko cy’izabukuru bizabafashe mu gihe cyo kubarirwa impamba y’izabukuru n’amafaranga y’ubwiteganyirize.
Hagaragajwe kandi ikibazo cyo gusimbura Abakozi bakora mu Nzego z’Ubuzima no mu Nzego z’Uburezi, kuko iyo bavuye mu kazi ku mpamvu zinyuranye isimbuirwa ryabo ritinda bikagira ingaruka ku ireme ry’uburezi no kuri serivisi z’ubuvuzi ziba zikeneye abakozi k’uburyo buhoraho.
Inama nyunguranabitekerezo
Igikorwa cy’icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta cyashojwe n’inama nyunguranabitekerezo yahuje Komisiyo n’Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, ku itariki ya 19/10/2018, iyi nama ikaba yarakozwe ku bufatanaye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga rya ̎Video conference̎
Iyi nama nyunguranabitekerezo n’Intara y’Amajyaruguru yari igamije kurebera hamwe imiterere y’ubujurire bwagaragaye mu Turere tugize iyi Ntara mu gushaka Abakozi no ku bacunga, kurebera hamwe ibyagaragajwe n'isesengura ryakozwe na Komisiyo ku gihombo Leta itezwa n’Abayobozi bafata ibyemezo bidakurikije amategeko mu micungire y’Abakozi, no kubasangiza ibitekerezo n’ibyifuzo byavuye mu bakozi ba Leta bo mu Karere ka Gicumbi basuwe mu cyumweru cyahariwe abakozi ba Leta.
Mu bitekerezo byatanzwe n’Abafatanyabikorwa harimo ikijyanye no kuzamurwa mu ntera ntambike ku barimu n’abaganga bitaranozwa, ibijyanye no kugabanya inzira z’ibihano bigenewe umukozi wa Leta, no kunoza ibijyanye no gushaka abarimu bigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya ̎e-recruitment̎.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe n’imyanzuro izafasha Intara y’amajyarugu kunoza imicungire y’abakozi harimo gushyikiriza raporo z’amapiganwa y’abarimu Komisiyo na MIFOTRA kugirango urwo rutonde rw’abatsinze batabonewe imyanya bajye boherezwa ahandi, ku bufatanye na MINALOC Uturere twiyemeje gutegura amabwiriza ngengamikorere, gukoresha "RBM system" bigiye kunozwa mu guhiga no guhigura kw’abakozi kandi bigakorwa hakirindwa amarangamutima, ku bijyanye no gukora kinyamwuga, bigiye kujya birebwa mu gihe abakozi barimo gukora inshingano zabo kandi babishishikarizwe muri "forum" zitandukanye.
Gahunda y’icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta n’inama nyunguranabitekerezo izakomereza mu Ntara zose, Umujyi wa Kigali no mu Nzego z’Ubutegetsi Bwite bwa Leta.
Alice Nambaje.