Skip to main content Skip to page footer

Intara y’Amajyepfo: Icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta n’inama nyunguranabitekerezo.

Kuva ku itariki ya 22/10/2018 kugeza ku itariki ya 05/11/2018 Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yakomereje icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Kamonyi; Muhanga; Ruhango na Gisagara.

Komisiyo yagiranye ibiganiro n’Abakozi bakorera ku Karere ka Kamonyi Umurenge wa Gacurabwenge, Ikigo cy’ishuri ryisumbuye rya "Groupe Scolaire" cya Mutagatifu Yohani Bosco n’Ikigo Nderabuzima cya Karama.  Ku Karere ka Muhanga, Komisiyo yaganiriye n’Abakozi bakorera ku Karere, abakorera ku Murenge wa Nyarusange, ku Kigo cy’amashuri cya "Groupe Scolaire" Nyarusange no ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusange.  Ku Karere ka Ruhango, Umurenge wa Byimana, Ikigo cy’ishuri cya "Ecole de Sciences" Byimana no ku Bitaro bya Ruhango.  Ku karere ka Gisagara, Komisiyo yaganiriye  n’Abakozi bakorera mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Gikonko, Ikigo cy’amashurri cya "Groupe Scolaire" Gikonko, n’Ikigo  Nderabuzima cya Gikonko.

Muri  iyi gahunda y’icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta, Komisiyo yasobanuye uko Abakozi ba Leta bashakwa; uko bashyirwa mu myanya; Igihe  indahiro y’abakozi  bashya mu kazi ka Leta ikorerwa ; gusinya imihigo no gukora isuzumabushobozi; ibiruhuko bigenerwa Umukozi wa Leta; imyitwarire mbonezamurimo y’Umukozi wa Leta mu kazi na nyuma yo kuva mu kazi Leta; ibihano bishobora guhabwa abakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi; ubujurire bw’Abakandida cyangwa Abakozi ba Leta; ihagarikwa ry’agateganyo ku mukozi wa Leta; guhanagurwaho ubusembwa nyuma y’igihano;  no kuva mu Bakozi ba Leta.

Bimwe mu bibazo byakunze kugarukwaho harimo gutinda kuzamura abakozi mu ntera y’ingazi ntambike nyuma y’isuzumabushobozi;abarimu badahabwa isaha yo konsa nyuma y’ikiruhuko cyo kubyara; kuba nta murongo uhari mu bijyanye no gusimbuza umwarimu wahagaritse akazi cyangwa wahagaritswe n’umushahara wo guhemba umusimbura; abarimu badahabwa inzandiko zibashyira mu myanya bakora ntazo bafite; no kutazamurwa mu ntera  kw’Abakozi bakora muri serivisi z’ubuzima.

Inama nyunguranabitekerezo

Igikorwa cy’icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta cyashojwe n’inama nyunguranabitekerezo yahuje Komisiyo n’Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyepfo, ku itariki ya 01/11/2018, iyi nama ikaba yarakozwe ku bufatanaye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga rya ̎Video conference̎ 

Iyi nama nyunguranabitekerezo  n’Intara y’Amajyepfo  yari igamije kurebera hamwe imiterere y’ubujurire bwagaragaye mu Turere tugize iyi Ntara mu gushaka Abakozi no ku bacunga, kurebera hamwe ibyagaragajwe n'isesengura ryakozwe na Komisiyo ku gihombo Leta itezwa n’Abayobozi bafata ibyemezo bidakurikije amategeko mu micungire y’Abakozi, no kubasangiza ibitekerezo n’ibyifuzo byavuye mu bakozi ba Leta bo mu Turere   twasuwe mu cyumweru cyahariwe abakozi ba Leta.

Mu bitekerezo byatanzwe n’Abafatanyabikorwa  bo mu Ntara y’Aamjyepfo  basuwe na Komisiyo   harimo kwiga uburyo RSSB yajya ivuza ababyeyi b’umukozi wa Leta; gusuzuma uburyo hashyirwaho isoko ry’abarimu hashingiwe ku bushobozi bwabo; gutekereza uburyo abarimu babona amacumbi aciriritse ajyanye n’ubushobozi bwabo; gushyiraho uburyo bwo guhemba abasimbura b’abarimu babyaye cyangwa bavuye mu kazi ku mpamvu zitandukanye cyangwa zitunguranye mu rwego rwo kwimakaza ihame ry’uburezi; kureba niba  umubyeyi wabyaye umwana udashyitse akaguma kwa muganga  cyangwa umugabo wapfushije  umugore agasiga uruhinja yakongererwa iminsi y’ikiruhuko, gukurikirana uburyo abakandida bafite ubumuga bakora amapiganwa hitabwa ku bumuga kugira ngo harebwe niba amategeko yubahirizwa; kongera iminsi y’ikiruhuko cy’umukozi wapfushije umufasha cyangwa umubyeyi ikagera nibura kuri cumi n’itanu,  no kunoza uburyo bwo gushaka akazi hakoreshejwe ikoranabuhanga n’abarimu bakabukoresha.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe n’imyanzuro izafasha Intara y’amajyepfo harimo gushyira mu bikorwa imyanzuro Uturere tugize iyo Ntara dushyikirizwa na Komisiyo ku gihe,  no gushishikariza abakozi ba Leta gukora kinyamwuga. Inama yanzuye kandi ko mu Ntara y’amajyepfo bazashaka umwanya  bagatumira Komisiyo ikongera ikabaha amahugurwa  ku mategeko ajyanye no gushaka no gucunga abakozi ba Leta ku  buryo burambuye

Alice Nambaje.