Skip to main content Skip to page footer

Intara y’Iburasirazuba: Icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta n’inama nyunguranabitekerezo.

Kuva ku itariki ya 28/11/2018 kugeza ku itariki ya 06/12/2018 Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yakoreye icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Gatsibo, Ngoma  na Bugesera.

Komisiyo yagiranye ibiganiro n’Abakozi bakorera ku Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro, Ikigo cy’amashuri cya "Ecole Secondaire" ya Kiziguro n' Ibitaro bya Kiziguro. Ku Karere ka Ngoma Umurenge wa Kibungo,  04/12/18: Ibitaro bya Kibungo n' Ikigo cy’ishuri cya "Groupe Scolaire" ya  Kabeza.  Ku Karere ka Bugesera , Komisiyo yaganiriye n’Abakozi bakorera mu Karere bahurijwe hamwe n' Abakorera k’Umurenge wa Nyamata no ku ikigo cy’ishuri   cya Nyamata "Catholic  High School",  no ku Bitaro bya Nyamata.

Muri  iyi gahunda y’icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta, Komisiyo yasobanuye uko Abakozi ba Leta bashakwa n’uko bacungwa, hasobanurwa uburenganzira bw’Umukozi wa Leta n’inshingano ze,  hashingirwa kandi ku myitwarire mbonezamurimo igomba kuranga Umukozi wa Leta.

Bimwe mu bibazo byakunze kugarukwaho harimo  ikibazo cyo kumenya igihe umusimbura amara kuri izo nshingano,  kumenya niba Umuyobozi w’Akarere ashobora gutanga urushya k’umukozi wa Leta ugiye hanze y’igihugu, no  kumenya igikorwa na Komisiyo  igihe hari Urwego rwa Leta rutubahirije umwanzuro wayo.

Inama nyunguranabitekerezo                                                                                         

Igikorwa cy’icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta cyashojwe n’inama nyunguranabitekerezo yahuje Komisiyo n’Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba ku itariki ya 10/12/2018.  Iyi nama ikaba yarakozwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga rya ̎Video conference̎,

Iyi nama nyunguranabitekerezo  n’Intara y’Iburasirazuba  yari igamije kurebera hamwe imiterere y’ubujurire bwagaragaye mu Turere tugize iyi Ntara mu gushaka Abakozi no ku bacunga, kurebera hamwe ibyagaragajwe n'isesengura ryakozwe na Komisiyo ku gihombo Leta itezwa n’Abayobozi bafata ibyemezo bidakurikije amategeko mu micungire y’Abakozi, no kubasangiza ibitekerezo n’ibyifuzo byavuye mu bakozi ba Leta bo mu Turere   twasuwe mu cyumweru cyahariwe abakozi ba Leta.

Mu bitekerezo byatanzwe n’Abafatanyabikorwa  bo muri iyi Ntara  harimo  kwihutisha gushyira abarimu muri "e-recruitment" kugira ngo igikorwa cyo kuashaka kigende neza kurushaho, gutanga umurongo ku iyishyurwa ry’ibirarane by’imishahara bigaragara mu bakozi ba Leta,  no gutanga umurongo ku isimbuzwa  ry’umwarimu wabyaye,  wasezeye, n’uwitabye Imana.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe n’imyanzuro izafasha Intara y’Iburasirazuba  harimo ko, ibirarane bigaragara mu Ntara y’Uburasirazuba bigiyegukuriranwa bigakemuka  bitarengeje umwaka wa 2018, no kuba  Uturere tugize iyi Ntara tugiye kujya tugenera amahugurwa yo kumenyereza umwuga Abakozi bashya binjiye mu nshingano.

Alice Nambaje.