Intara y’Iburengerazuba: Icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta n’inama nyunguranabitekerezo.
Kuva ku itariki ya 12/11/2018 kugeza ku itariki ya 23/11/2018 Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yakoreye icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Ngororero; Nyabihu na Rubavu.
Komisiyo yagiranye ibiganiro n’Abakozi bakorera ku Karere ka Ngororero, Umurenge wa Nyange, Ikigo cy’ishuri ryisumbuye rya "Groupe Scolaire” ya Nyange n’Ibitaro bya Kabaya. Ku Karere ka Nyabihu, Komisiyo yaganiriye n’Abakozi bakorera ku Karere, abakorera ku Murenge wa Mukamira, ku Kigo cy’amashuri cya "Groupe Scolaire" ya Rwankeli no ku Kigo Nderabuzima cya Rwankeli. Ku Karere ka Rubavu, Komisiyo yaganiriye n’Abakozi bakorera mu Karere, Abakorera k’Umurenge wa Gisenyi, no ku Bitaro bya Gisenyi.
Muri iyi gahunda y’icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta, Komisiyo yasobanuye uko Abakozi ba Leta bashakwa n’uko bacungwa, hasobanurwa uburenganzira bw’Umukozi wa Leta n’inshingano ze, hashingirwa kandi imyitwarire mbonezamurimo igomba kuranga Umukozi wa Leta.
Bimwe mu bibazo byakunze kugarukwaho harimo ikibazo cyo guhemba umusimbura wa mwarimu wagiye mu kiruhuko, kutorohereza umukozi wa Leta ufite umwana n’utwite kujya mu mahugurwa, abarimu batahawe inzandiko zibashyira mu myanya bakora ntazo bafite; no kutazamurwa mu ntera kw’Abakozi bakora mu Nzego z'ubuzima.
Inama nyunguranabitekerezo
Igikorwa cy’icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta cyashojwe n’inama nyunguranabitekerezo yahuje Komisiyo n’Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Iburengerazuba, ku itariki ya 27/11/2018. Iyi nama ikaba yarakozwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga rya ̎Video conference̎.
Iyi nama nyunguranabitekerezo n’Intara y’Iburengerazuba yari igamije kurebera hamwe imiterere y’ubujurire bwagaragaye mu Turere tugize iyi Ntara mu gushaka Abakozi no ku bacunga, kurebera hamwe ibyagaragajwe n'isesengura ryakozwe na Komisiyo ku gihombo Leta itezwa n’Abayobozi bafata ibyemezo bidakurikije amategeko mu micungire y’Abakozi, no kubasangiza ibitekerezo n’ibyifuzo byavuye mu bakozi ba Leta bo mu Turere twasuwe mu cyumweru cyahariwe abakozi ba Leta.
Mu bitekerezo byatanzwe n’Abafatanyabikorwa bo mu Ntara y’Iburengerazuba basuwe na Komisiyo harimo gushyiraho uburyo bwo guhemba abasimbura b’abarimu babyaye cyangwa bavuye mu kazi ku mpamvu zitandukanye cyangwa zitunguranye mu rwego rwo kwimakaza ihame ry’uburezi; kunoza isuzumabushobozi ry’Abakozi bakora mu Nzego z’Ubuvuzi kugirango nabo bazamurwe mu Ntera ntambike, guha amabaruwa abarimu batangiye akazi kera bakaba bakora badafite amabaruwa abashyira mu myanya, no kongera iminsi y’ikiruhuko k’Umukozi wa Leta wapfushije umufasha cyangwa umubyeyi ikagera nibura ku minsi icumi.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe n’imyanzuro izafasha Intara y’Iburengerazuba harimo kubara no kugenera ku gihe imperekeza z’Umukozi wa Leta ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, guteganya ku gihe mu igenamigambi rya buri Karere ingengo y’imari izajya ifasha Abakozi batwite n’abonsa kujya mu mahugurwa yabagenewe, kubyaza umusaruro ubufasha Komisiyo igenera Intara y’Iburengerazuba hubahirizwa amategeko ajyanye no gushaka no gucunga abakozi ba Leta.
Alice Nambaje.