Skip to main content Skip to page footer

Inzego z’Ubutegetsi Bwite bwa Leta: Icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta n’ Inama nyunguranabitekerezo

Kuva ku itariki ya 17/12/2018 kugeza ku itariki ya 20/12/2018, muri gahunda y’icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta Komisiyo yagiranye ibiganiro n’Abakozi ba Leta bakorera muri Minisiteri y’’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), mu Kigo cy’Iguhugu gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB), mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), no mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi no Gusana imihanda (RTDA).

Ibiganiro Komisiyo yagiranye n’Abakozi bakorera muri izi Nzego byibanze ku gusobanura uko Abakozi ba Leta bashakwa, kurahira ku gihe kw’abakozi bashya mu kazi ka Leta, gusinya imihigo no gukora isuzumabushobozi, ibiruhuko bigenerwa Umukozi wa Leta, imyitwarire mbonezamurimo y’Umukozi wa Leta mu kazi na nyuma yo kuva mu kazi, amakosa akunze gukorwa n’Abakozi ba Leta, ibihano bishobora guhabwa abakozi ba Leta, ubujurire bw’Abakandida cyangwa Abakozi ba Leta, guhanagurwaho ubusembwa nyuma y’igihano, no kuva mu Bakozi ba Leta.

Bimwe mu bibazo byakunze kugarukwaho harimo  ikibazo cyo gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru ariko umukozi ntahite ahabwa impamba y’izabukuru, Abakozi bashyirwa mu busigire bikamara igihe kirekire, kwimurirwa ahandi (Transfer) dosiye y’umukozi ntiyimurwe bityo bikazagorana kumenya uburambe umukozi yari amaze kugira n’ibindi bikubiye muri dosiye ye, no kuba ababyeyi batwite cyangwa bonsa batakirwa mu mahugurwa kimwe n’abandi bakozi.

Inama nyunguranabitekerezo

Igikorwa cy’icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta cyashojwe n’inama nyunguranabitekerezo yahuje Komisiyo n’Abayobozi  bo mu Nzego z’Ubutegetsi Bwite bwa Leta  ku itariki ya 21/12/2018. Iyi nama nyunguranabitekerezo yari igamije kurebera hamwe ibyifuzo byatanzwe n’Abakozi ba Leta  bo mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, muri  Minisiteri   ebyiri no mu Bigo bya Leta bitatu   baganiriye na Komisiyo mu  gihe cy’icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta, no kurebera  hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo Komisiyo yagiranye n'Inzego z’Ubutegetsi Bwite bwa Leta umwaka  ushize ku itariki ya 13 Kamena 2018.

Ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro  yafatiwe mu nama yo ku itariki ya 13 Kamena 2018, abitabiriye inama bagaragaje ko yose yashyizwe mu bikorwa uko yari yemejwe.

Mu  byifuzo byatanzwe n’Abakozi ba Leta byagejwe ku bitariye inama harimo: gusuzuma uburyo hashyirwaho isoko ry’abarimu hashingiwe ku bushobozi bwabo, gushyiraho uburyo bworohereza abana b’abarimu bitsindiye kwiga mu mashuri boherejwemo na Leta, gusuzuma uko iminsi y’ikiruhuko cy’umukozi wa Leta wapfushije uwo bashakanye, umubyeyi cyangwa umwana yakongerwa, kureba niba  umubyeyi wabyaye umwana udashyitse akaguma kwa muganga  cyangwa umugabo wapfushije  umugore agasiga uruhinja yakongererwa iminsi y’ikiruhuko, gukora ubuvugizi kuri RSSB ku kibazo cy’imyaka iteganywa kugira ngo umukozi ajye mu kiruhuko cy’izabukuru, bigahuzwa n’umusaruro ukenewe k’umukozi,  gushyiraho uburyo bwo guhemba abasimbura b’abarimu babyaye cyangwa bavuye mu kazi ku mpamvu zitandukanye cyangwa zitunguranye mu rwego rwo kwimakaza ihame ry’uburezi, gusuzuma uburyo hashyirwaho mu mategeko uko ihererekanyabusha rikorwa cyane ku bakozi bavuye mu kazi ku mpamvu zitandukanye, gushyiraho uburyo abakandida bafite ubumuga bakora amapiganwa hitawe ku bumuga bwabo, kunganya igihe cy’igeragezwa ry’abarimu n’igihe urutonde rw’abatsinze bategereje kuzabona akazi rumara, no kwihutisha gushyiraho uburyo bwo kuzamura mu ntera abakozi bo mu Nzego z’Ubuzima kuko bibagiraho ingaruka igihe cyo gufata ikiruhuko cy’izabukuru.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi  byifuzo byatanzwe n’Abakozi ba Leta  hafashwe ko Inzego za Leta bireba zigiye kubishakira ibisubizo birambye mu rwego rwo kwimakaza ihame ro kunoza imicungire y’Abakozi ba Leta.

 Alice Nambaje