Skip to main content Skip to page footer

Isuzumabushobozi ry’abakozi ni uburyo bwo kumenya ko umukozi yageze ku musaruro.

Isuzumabushobozi ry’abakozi mu nzego z’imirimo ya Leta ni igikorwa cyo gusuzuma ubushobozi umukozi agaragaza akora akazi ke ndetse  riteganywa n’amategeko. Umukozi wa Leta wese ararikorerwa yaba ari umukozi mushya ugitangira akazi mu nzego za Leta  cyangwa asanzwe mu kazi aho bagaragaza umusaruro bagezeho mu kazi.

Madame NIKUZE Laure Ariane ushinzwe imicungire y’abakozi muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta avuga ko hari igihe cyagenwe cyo gukorera abakozi isuzumabushobozi aho abakozi bagitangira akazi bakorerwa isuzuma  barangije igihe cy’igeragezwa kimara amezi atandatu. Ku bakozi basanzwe mu kazi isuzumabushobozi ryabo rikorwa mu kwezi kwa Nyakanga  kuko umwaka uba warangiye muri Kamena.

 Umukozi wa Leta akorerwa isuzumabushobozi  n’Umuyobozi umukuriye mu kazi  kuko ari nawe baba barakoranye imihigo, barafatanyije kwemeranwa ibikorwa bizagerwaho. Isuzumabushobozi ukaba ari umwanya bafata wo kureba ko ibikorwa bagombaga gukora byashyizwe mu bikorwa.

Mu guha umukozi amanota y’isuzumabushobozi hari ibishingirwaho ndetse hari n’ingaruka zijyana n’amanota umukozi yabonye . Madamu Nikuze avuga ko igishingirwaho cya mbere ari umusaruro hagereranywa ibyari byarateganyijwe kugerwaho niba byaragezweho ku gihe, bigoranye cyangwa umukozi yarabigezeho akererewe.

Uretse  umusaruro, mu guha umukozi amanota hitabwa no ku myitwarire ye mu kazi harebwa uko yitwara , niba yibwiriza mu kazi ke , niba azi gukorana n’abandi,

Isuzumabushobozi kandi rigira n’ingaruka  nziza aho umukozi witwaye neza  ahabwa ishimwe naho utarageze ku musaruro yari yitezweho asezererwa mu bakozi ba Leta ku mpamvu z’isuzumabushobozi gusa hakitabwa ku isuzumabushobozi ry’imyaka itatu.

Isuzumabushobozi rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga  nk’uko Madamu Nikuze abigarukaho aho avuga ko  ubu buryo bwafashije muri byinshi  nko kubika amakuru neza  bigafasha mu gihe cy’ubujurire kuko  amakuru yerekeye umukozi aboneka byoroshye. Ikindi ni uko byoroheje uburyo bwo guhiga kuko bikorerwa muri sisiteme  bikoroha haba ku mukozi no ku muyobozi we mu kazi.

 Nubwo ubu buryo ari bwiza buracyagaragaramo imbogamizi zirimo nko kuba sisiteme ihora inozwa aho itaragera ku rugero abakozi bose bayumva kimwe aho bisaba guhora bigishwa ikintu gishya cyaje.

Madamu Nikuze arajya inama haba ku bakozi no ku bakoresha akangurira abakoresha gufatanya n’abakozi  no kubaba hafi mu gihe cyo guhiga ariko n’abakozi ntibaharire imihigo yabo abayobozi ahubwo bakorera hamwe. Abakozi bafite imicungire y’abakozi mu nshingano nabo bakangurirwa kugira uruhare mu mikorere inoze ya sisiteme batera intambwe yo kugararagaza ibyo bumva byanozwa.

Antoine SHYAKA

Public Relations and Communication Officer  / NPSC