ITEKA RYA PEREZIDA N045/01 RYO KU WA 30/06/2015 RIGENA IMYITWARIYE MBONEZAMURIMO Y’ABAKOZI BA LETA (Igice Cya Gatatu)
Kubagezaho ingingo ya gatandatu mu ngingo zikubiye mu Iteka rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda N0 45/1 ryo ku wa 30/06/2015 rigena imyitwarire mbonezamurimo y’Abakozi ba Leta.
Kubahiriza ingingo zikubiye muri iri teka ni umusingi ukomeye mu byatuma abakozi n’abakoresha bazamura umusaruro mu bigo bya Leta bakoreramo.
ingingo ya 6: kutabogama no gushyira mu gaciro no gukorera mu mucyo
Iyi ngingo ya 6 y’Iteka rya Perezida N0 45/01 ryo ku wa 30/06/2015 rigena imyitwarire mbonezamurimo y’Abakozi ba Leta ivuga ko umukozi wa Leta agomba gufata kimwe abamugana n’abo bakorana mu buryo bunyuze mu mucyo kandi butarimo amarangamutima, nta vangura rishingiye ku gitsina, uruhu rw’umubiri cyangwa ubwoko, aho umuntu aturuka, imyemerere y’iyobokamana, umutwe wa politiki cyangwa ikindi kintu cyose cy’ivangura.
Mu gihe cy’amahitamo, umukozi wa Leta agendera gusa ku cyo umuntu akwiye kubera ubushobozi bwemewe n’amategeko. Agomba kandi kurangwa n’ukuri n’umucyo mu byemezo afata.
Amwe mu makosa ashobora kugaragara ni aya:
· Itonesha rishingiye ku marangamutima ayo ariyo yose
· Gukora dosiye y’akazi nabi mu nyungu bwite cyangwa bishingiye ku marangamutima
· Kwiha akazi agamije inyungu ze bwite
· Ututse umugana ashaka serivisi
· Gutuka cyanga gusebya mu magambo, mu nyandiko cyangwa mu mashusho umukozi uri ku rwego rw’imirimo rumwe nawe cyangwa ruri hasi y’urwe
· Itangwa ry’akazi ridakurikije amategeko kubera amarangamutima cyangwa inyungu izo arizo zose.
Ingaruka:
Aya makosa ashobora guhanwa n’ingingo ya 13 y’ Iteka rya Perezida N065/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi aho rivuga ko: “amakosa ahanishwa igihano cyo guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu (3) adahemberwa”. Guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu (3) adahemberwa ni igihano kiremereye gihabwa umukozi wakoze rimwe mu makosa aremereye mu rwego rw’akazi nk’uko ateganijwe mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo ya 13 y’ Iteka ryavuzwe haruguru.
Inama Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta igira abakozi:
Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta iragira inama Abakozi ba Leta bose kurangwa n’imyitwarire mbonezamurimo iboneye, gukorera mu mucyo no kwita cyane ku iterambere ry’umurimo bakora hashingiwe ku nyungu rusange z’Abanyarwanda.
UWAMAHORO Marie Claire
Umukozi Ushinzwe kugenzura Imitangire ya Serivisi.