ITEKA RYA PEREZIDA N045/01 RYO KUWA 30/06/2015 RIGENA IMYITWARIRE MBONEZAMURIMO Y’ABAKOZI BA LETA
Kubagezaho ingingo ya karindwi mu ngingo zikubiye mu Iteka rya Perezida N045/01 ryo ku wa 30/06/2015 rigena Imyitwarire mbonezamurimo y’Abakozi ba Leta. Kubahiriza ingingo zikubiye muri iri Teka ni umusingi ukomeye mu byatuma abakozi n’abayobozi bazamura umusaruro mu Nzego z’imirimo ya Leta bakoramo.
IGICE CYA KANE
Ingingo ya 7: UBUNYANGAMUGAYO
Iyi ngingo ya karindwi (7) y’ Iteka rya Perezida N045/01 ryo ku wa 30/06/2015 rigena Imyitwarire mbonezamurimo y’Abakozi ba Leta ivuga ko Umukozi wa Leta agomba kuba inyangamugayo kandi akiyubaha, yitwara mu buryo bwubahiriza imyifatire myiza isabwa n’umuco nyarwanda nko kwirinda uburaya, ubusinzi, kubeshya, gushotorana, gusebanya no kutubaha abakuru.
Umukozi wa Leta agomba kwirinda igikorwa cyose cyo kwiha ububasha ku mirimo itari iye cyangwa kwambara umwambaro atagenewe agamije kuyobya rubanda, cyangwa abikora mu buryo bubangamiye inyungu rusange.
Amwe mu makossa ashobora kugaragara mu kazi ni aya:
· Kwiyandarika
· Ubusinzi
· Kubeshya
· Gusebanya
· Gushotorana
· Kwiha ububasha ku mirimo itari iye
Ingaruka ziturutse kuri ayo makosa yo mu kazi:
Umukozi wa Leta ugaragaweho n’amwe muri aya makosa yavuzwe haruguru ashobora guhanishwa bimwe mu bihano biteganywa n’Iteka rya Perezida N065/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena Uburyo bwo Gutanga Ibihano ku bakozi ba Leta bakoze Amakosa mu kazi harimo no kuba yakwirukanwa burundu mu mirimo ya Leta hakurikijwe uburemere bw’ikosa ryakozwe.
Inama Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta itanga ni iyi:
Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta iragira inama Abakozi ba Leta n’Abayobozi bose kujya barangwa n’imyitwarire iboneye, biyubaha, bubahana, bubaha n’ababagana kandi baharanira guteza imbere isura nziza y’Urwego rwa Leta bakorera no kurangiza inshingano zabo.
NZIGIYIMANA Gilbert
Umukozi ushinzwe kugenzura imitangire ya serivisi mu nzego za Leta