KOMISIYO IKURIKIRANA UBUJURIRE BW’ABAKOZI BA LETA AHO ABAKOZI BAKORERA
Ubujurire mu Karere ka Rulindo mu Kigo nderabuzima cya Rutongo, Nyamagabe, Ruhango GS Muyanza, n’Ibitaro bya Kabutare.
Ku wa 25-27 Nzeri, 2024 Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yakurikiranye ubujurire mu Karere ka Rulindo mu Bitaro by’AKarere bya Rutongo, mu rwunge rw’amashuri ya GS Muyanza, no mu Kigo nderabuzima cyo mu Karere ka Burera, mu Karere ka Nyamagabe, mu Karere ka Ruhango no mu Ibitaro bya Kabutare. Ibyo bigakorwa harebwa uko Abakozi ba Leta bubahiriza imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga n’uko inzego za Leta zubahiriza amategeko ajyanye n’Imicungire y’Abakozi ba Leta.
Zimwe mu mpamvu z’ubujurire:
1. kudashyirwa mu mwanya;
2. kutanyurwa n’amanota y’ikizamini;
3. kudashyirwa ku rutonde rwabazakora ikizamini;
4. gusaba guhabwa ibirarane by’imishahara, agahimbazamusyi, imperekeza, PBF, amafaranga y’ubutumwa bwa Kazi n’amafaranga yo kwimuka (transfer);
5. ubujurire bwo gusaba gusubizwa mu kazi nyuma yo kwirukanwa burundu mu kazi;
6. gusaba gusubizwa n’Urwego rwa Leta bajuririye
Abakozi ba Komisiyo bavuga ko mu shingano yayo yo kugenzura ko inzego za Leta zubahiriza amategeko y’imicungire y’abakozi mu bijyanye no kuzamurwa mu ntera abakozi ba Komisiyo baributsa ko: “Umukozi azamurwa mu ntera hashingiwe ku ibaruwa imushyira mu kazi no ku manota y’imihigo, harebwa igihe cy’imyaka 3 amaze mu kazi kugira ngo azamurwe mu ntera.”
Ubwo Komisiyo yakurikiranaga ibibazo n’ubujurire bamwe mu Bakozi bajuriye n’abarenganyijwe e mu buryo budakurikije amategeko bashoboye kurenganurwa, bishimiye by’umwihariko uburyo Komisiyo yegera Abakozi ba Leta mu Nzego zitandukanye bakoreramo bagakemurirwa ibibazo mu buryo buboneye, bahamya ko bitanga umusaruro ku micungire y’Abakozi.
Komisiyo irabashishikariza kujya mukurikirana ibikorwa n’ibiganiro binyura kuri Radiyo Rwanda buri wa Kabiri (2) ku isaha ya 18h 45’ z’umugoroba no ku mbuga nkoranyambaga za Komisiyo nka X, Fecebook,Instagram, You Tube ndetse na TikTok mu rwego rwo kumenya inama Komisiyo itanga mu kwirinda amakosa ya hato na hato akunze gukorerwa mu kazi mu nzego za Leta.