Skip to main content Skip to page footer

Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta irakangurira Inzego za Leta kwirinda ibirarane by’ imishahara y' abakozi, n’ imperekeza z' abasezerewe nta mpaka.

Bwana Nkurunziza Fernand, Umuyobozi w'ishami rishinzwe Ubujyanama mu myitwarire no gukemura Amakimbirane.
Mu mwaka w’ibikorwa wa 2016-2017, Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yakiriye ubujurire butandukanye bujyanye n'imishahara n' andi mafaranga ashobora kugenerwa umukozi wa Leta ariko bakaba batarayahawe mu buryo bukurikije amategeko. Bumwe muri bwo, bujyanye n’abakozi bakoreye Leta ntibahembwe, abahagaritswe by' agateganyo nyuma baza kuba abere ariko ntibasubizwe imishahara babikiwe, abasezererewe nta mpaka kubera ibura ry'umurimo ntibahabwe imperekeza, n' ibindi. Bwana Nkurunziza Fernand, Umuyobozi w'ishami rishinzwe Ubujyanama mu myitwarire no gukemura Amakimbirane yasobanuye  uko byakwirindwa. Ku bijyanye n’ibirarane by’imishahara, yatanze inama ko Inzego zishaka umukozi zikwiye kujya zibanza zigasesengura zikareba niba uwo mwanya koko ukeneye umukozi, zikareba niba zifite ingengo y' imari yo ku muhemba, kugirango hirindwe amakosa nk'ayo. Ku bakozi bagiye mu mahugurwa y' igihe kirekire ariko ntibahembwe imishahara yabo ubwo bari baragiye kwiga, banagaruka ntibasubizwe mu kazi, Bwana Nkurunziza Fernand  yasobanuye ko ubundi amategeko ateganya ko umukozi wa Leta ugiye mu mahugurwa y' igihe kirekire hari umushahara uteganyijwe n'itegeko akomeza guhembwa ndetse yagaruka agasubizwa mu mwanya we. Ati "aha haba arimo uruhare rw' abantu babiri, umukoresha n' umukozi. Umukoresha wohereje umukozi mu rwego rumukeneye ngo ajye guhugurwa rwakabaye rutera na ya ntambwe biciye kuri wa mukozi ubishinzwe rukamusabira muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo uburenganzira bwanditse kugirango byoroshye n'ibindi byose yemererwa n'amategeko; ariko n'umukozi yakabaye yibuka ko iyo agiye mu mahugurwa y'igihe kirekire uretse ibyangombwa by' inzira, no mu kazi hari ikindi cyangombwa aba agomba kuhakura bityo akibutsa umukoresha we kubisaba Minisiteri y'abakozi ba Leta n'umurimo". Ku abakozi basezererwa nta mpaka kubera ibura ry'umurimo ariko ugasanga hari umushahara batahawe, cyangwa se nta 2/3 bahawe nta n' imperekeza. Bwana Nkurunziza Fernand  yasobanuye ko ubusanzwe itegeko riteganya ko iyo umukozi ahagaritswe by' agateganyo kubera ibura ry'umurimo, ahagarikwa by' agateganyo mu gihe kitarengeje amezi atandatu mu gihe agishakirwa ahandi. Itegeko kandi riteganya ko urwego uwo mukozi yakoragamo rukomeza kumubarira 2/3 by'umushahara we, haboneka undi mwanya bya 2/3 bigahagarara agatangira akazi no guhembwa nk’uko itegeko ribiteganya. Iyo amezi atandatu ashize atarabonerwa undi mwanya, umuyobozi ubifitiye ububasha amusezerera nta mpaka akamubarira imperekeza zishingiye ku burambe afite mu kazi. Avuga ko nubwo hari intambwe igaragara yatewe mu bijyanye no gucunga abakozi ba Leta, hakiri icyuho mu micungire y' abakozi cyane cyane ku bijyanye n' imishahara. Mu gutanga inama, abayobozi n'abakozi bashinzwe imicungire y' abakozi basabwa kwitwararika bakagenera abakozi ibyo bemererwa n' amategeko kugirango abo bakozi bakomeze gutanga umusaruro ndetse n' igihe bavuye mu bakozi ba Leta bagende batangira ubuhamya Leta ko ari umukoresha mwiza. Bwana Nkurunziza Fernand yongera no kwibutsa abakozi bashinzwe imicungire y' abakozi mu nzego ari bo bagakwiye kujya babazwa aya makosa, kuko ari bo baba bashinzwe cyane gutanga inama ku muyobozi mbere yo gufata umwanzuro wo gushaka no gushyira umukozi mu mwanya. Biracyaza….. Alice Nambaje