KOMISIYO ISHINZWE ABAKOZI BA LETA YASHYIKIRIJE INTEKO ISHINGA AMATEGEKO RAPORO Y’IBIKORWA BY’UMWAKA WA 2016-2017 NA GAHUNDA Y’IBIKORWA Y’UMWAKA WA 2017-2018.
Nk’uko biri mu nshingano za Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, buri mwaka ishyikiriza Inteko ishinga Amategeko (Imitwe Yombi) raporo y’Ibikorwa ndetse na Gahunda y’ibikorwa by’Umwaka uzakurikiraho, Akaba ari ku nshuro ya cyenda (9), Komisiyo yagejeje raporo ku Nteko Ishinga Amategeko ku itariki ya 16/10/2017.
Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2016/2017, yagejejwe ku Nteko ishinga Amategeko ikubiyemo ingingo z’ingenzi zigaragaza mu buryo burambuye ibyakozwe, intambwe yatewe mu gushaka abakozi, imbogamizi, n‘ingamba zikwiye gufatwa.
Gusuzuma raporo z’amapiganwa
Hashingiwe ku Iteka rya Perezida rigena uburyo abakozi bashakwa bakanashyirwa mu myanya mu Nzego z’imirimo ya Leta, Komisiyo yasuzumye Raporo z’amapiganwa 156 zaturutse mu Nzego za Leta 90. Muri buri Raporo y’amapiganwa hasuzumwe uburyo imyanya y’akazi yatangajwe mu binyamakuru, uko gutoranya abemerewe gukora ibizamini byakozwe, uko ibizamini byakoreshejwe, uburyo amanota yatanzwe n’uko yatangajwe .
Muri raporo 156 zasuzumwe, raporo 133 (85.3%) zari zitunganye kandi zigaragaza ko amapiganwa yakozwe mu buryo bwubahirije amategeko naho izo yasuzumye igasanga amapiganwa atarubahirije amategeko yasabye Inzego gukosora ibitarakozwe neza.
Kugenzura uko abakozi ba Leta bashyirwa mu myanya, uko bacungwa n’imitangire ya serivisi
Ku bijyanye no kureba uko Abakozi ba Leta bashyirwa mu myanya n’uko bacungwa, Komisiyo yakoze igenzura mu Turere 18 n'Imirenge 36 rigamije kureba imikorere yabo ku bintu 12bikurikira : harebwe niba imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo irimo abakozi, niba abakozi bafite impamyabumenyi zisabwa ku myanya, niba Inzego zishyikiriza Komisiyo raporo z’amapiganwa, niba gahunda na raporo by’amahugurwa y’abakozi bikorwa, uburyo abakozi bitabira akazi, niba amadosiye y’abakozi yuzuye, niba abakozi bararahiye, niba igeragezwa ry’umukozi winjiye mu kazi rikorwa, niba isuzumabushobozi ry’abakozi rikorwa, niba imishahara n’ibijyanye nayo bitangwa mu buryo bwubahirije amategeko, uburyo bwo gukurikirana amakosa yo mu kazi no gutanga ibihano mu buryo bwubahirije amategeko, niba urwego rufite akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu kazi.
Ku bijyanye n’imitangire ya serivisi, Komisiyo yakoze igenzura mu Turere twavuzwe haruguru yibanda ku kureba niba Uturere twose dufite ibyapa biyobora abagana ibiro by’Akarere n’Umurenge; bafite inyandiko ikubiyemo uburyo serivisi zitangwa, bafite udusanduku tw’ibitekerezo, kandi hari n’umukozi ufite inshingano yo gukurikirana imikorere yatwo; inzira y’abafite ubumuga iteganyijwe; niba abakozi bambara amakarita y’akazi.
Kugenzura uko inzego za Leta zubahiriza amategeko, amabwiriza n’ibyemezo bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta
Mu bijyanye no gushaka abakozi Komisiyo yakiriye ubujurire 100. Umwaka wa 2016/2017 warangiye ubujurire bwose bwaratanzweho imyanzuro. Ku bijyane n’abakozi bajuririye Komisiyo ku byemezo cyangwa ibihano bafatirwa n’Abayobozi, Komisiyo yakiriye ubujurire 455, umwaka warangiye ubujurire 403 (88.6%) bwaratanzweho imyanzuro naho 52 (1.4 %) bwari bugikurikiranwa.
Kumenyekanisha amategeko
Mu gusuzuma ubujurire bw’abakozi, Komisiyo yasanze hari imikorere itanoze akenshi iterwa no kudasobanukirwa amategeko. Mu rwego rwo gukumira iyo imikorere, Komisiyo yamenyekanishije amategeko ajyanye no gushaka no gucunga Abakozi ba Leta, mu bakozi n'Abayobozi mu Nzego za Leta. Amahugurwa yakorewe mu Nzego icumi (10) , yitabirwa n’abakozi 465.
Icyumweru cyahariwe abakozi ba Leta n’inama nyunguranabitekerezo
Mu mwaka wa 2016/2017, Komisiyo yakoze icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta mu Turere icyenda (9) no mu nzego eshatu (3) zo mu Butegetsi Bwite bwa Leta na Minisiteri enye (4). Muri icyo cyumweru Komisiyo yahuye abakozi bose bakorera ku cyicaro cy’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abayobozi b’Ibitaro n’Ibigo Nderabuzima n’Abayobozi b’ibigo by’Amashuri abanza n’ayisumbuye, abakozi b’Imirenge n’abagize Inama Njyanama, abakozi babiri (2) bakorera mu Kagari, abagize Inama Njyanama y’Akagari n’abagize Komite Nyobozi z’Imidugudu igize ako Kagari. Komisiyo yatanze ibiganiro byibanze ku ngingo z’ingenzi eshatu arizo: uko abakozi ba Leta bashakwa, bashyirwa mu myanya n’uko bacungwa; Imyitwarire mbonezamurimo igenga Abakozi ba Leta, no gushishikariza Abakozi ba Leta gukora barangwa n’ubunyamwuga.
Komisiyo kandi yakoranye inama nyunguranabitekerezo n’abayobozi b’Intara, Umujyi wa Kigali n’Uturere, n’Abayobozi bakuru bo mu Butegetsi bwite bwa Leta hagamijwe kugaragaza isura n’intambwe imaze guterwa mu micungire y’abakozi ba Leta no gushimangira iyubahirizwa ry’Amategeko ajyanye no gushaka no gucunga Abakozi ba Leta.
Nyuma y’ibisobanuro birambuye byatanzwe kuri iyi raporo abagize Inteko ishinga amategeko babajije ibibazo batanga n’ibitekerezo bitandukanye, kandi bose bahawe ibisubizo ndetse bongeraho ko banyuzwe n’ibisubizo n’ibisobanuro bahawe.
Alice Nambaje