Komisiyo mu gikorwa cy’igenzura ry’imicungire y’abakozi mu turere.
Abakozi ba Komisiyo mu gikorwa cy' igenzura ry’imicungire y’Abakozi mu Karere ka Rubavu.
Ishingiye no kuri gahunda y’ibikorwa byayo biteganyijwe muri uyu mwaka wa 2017/2018; Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta irimo gukora igenzura ry’imicungire y’Abakozi mu Turere cumi na tubiri (12) tutakorewe igenzura mu mwaka wa 2016/2017. Aritwo Rubavu, Kayonza, Ngororero, Rutsiro, Nyamagabe, Muhanga, Kamonyi, Bugesera, Kicukiro, Gasabo, Rulindo na Gakenke.
Muri rusange Komisiyo ikora iri genzura mu rwego rwo gusuzuma niba Uturere twubahiriza amategeko ajyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta hagamijwe kwimakaza imiyoborere myiza.
Ibyo Komisiyo igenzura
Muri iri genzura Komisiyo isuzuma niba imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’Akarere n’iy’Imirenge ishingirwaho mu gushaka abakozi zemejwe n’Inzego zibifitiye ububasha; uko Abakozi bashatswe bakanashyirwa mu myanya; ibikubiye mu madosiye y’abakozi; gahunda y’amahugurwa y’abakozi uko yubahirizwa; n'uburyo abakozi bitabira umurimo.
Hasuzumwa kandi uko Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta yubahirizwa, harebwa ibijyanye n’indahiro, ihagarikwa ry’agateganyo, igeragezwa (probation), isuzumabushobozi hakoreshejwe RBM, kuzamurwa mu ntera n’amashimwe, kwimurwa (mutation), guhindurirwa umwanya (transfer), ibiruhuko, imishahara n’ibihano.
Nyuma y’izo ngingo ebyiri Komisiyo inasuzuma iyubahirizwa ry’Iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi bakoze amakosa mu kazi.
Uko igenzura rikorwa
Iri genzura rimara igihe cy’iminsi umunani (8) muri buri Karere. Mu gutangira Komisiyo igirana inama n’Ubuyobozi bw’Akarere mbere yo gutangira igenzura, bakagaragarizwa ibigiye gukorwa n’uko bizakorwa. Nyuma y’iri genzura kandi Komisiyo igirana inama n’Abayobozi b’Akarere kagenzuwe, bakagaragarizwa inshamake y’ibyo igenzura ryagaragaje, kugirango hafatwe ingamba zo kunoza ibikwiye kunozwa.
Alice Nambaje