Skip to main content Skip to page footer

Komisiyo yaganirije abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye ku buryo akazi gashakwa mu Nzego za Leta.

Ku wa 14 Ukwakira 2022, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yaganirije abanyeshuri ba Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye, biga mu mwaka wa nyuma , ku buryo akazi gashakwa n’uko gatangwa mu Nzego za Leta.

Komisiyo yabaganirije ku nshingano zayo zo kugenzura uko Inzego za Leta zishyira mu bikorwa politiki, amahame n’amategeko agenga gushaka no gucunga abakozi ba Leta hagamijwe ko Abanyarwanda bose bahabwa amahirwe angana binyuze mu guhabwa akazi mu buryo bumwe kuri bose.

Ni mu gihe amateka agaragaza ko mu Gihugu cyacu kuva mu 1962, akazi katangwaga hashingiwe ku ivangura rishingiye ku bwoko, irondakarere, icyenewabo n’ibindi bishingiye ku kubogama, byose byaterwaga n’imiyoborere mibi yariho muri icyo gihe.

Abanyeshuri basobanuriwe ko Komisiyo yagiyeho kugira ngo igenzure ko uburyo bwo gutanga akazi buboneye ku Banyarwanda bose, bunyuze mu mucyo kandi bumwe kuri bose, abanyarwanda bagahabwa amahirwe angana.

Aba banyeshuri bitegura kujya ku isoko ry’umurimo basobanuriwe imikorere y’ Urubuga rw’itumanaho mu gushaka akazi ruhuza umukoresha n’umukandida (E-recruitment system).

  1. Umukoresha arwifashisha atangaza imyanya ikeneye abakozi n’ibisabwa kuri buri mwanya, kugaragaza ibyemezo biba byafatiwe umukandida (gutoranywa mu bujuje ibisabwa cg kudatoranywa ku batabyujuje), rukanifashishwa kandi mu gutangaza amanota, kuri ubu ushobora no gukoreramo ikizamini;
  2. Umukandida arwifashisha atanga dosiye isaba akazi (fotokopi y’impamyabushobozi cyangwa impamyabumenyi, fotokopi y’indangamuntu y’umwimerere n’ibindi bisabwa kuri uwo mwanya rukamufasha n’igihe cyo kujurira.

Abanyeshuri bashimye ikoranabuhanga mu gushaka akazi mu Nzego za Leta  basaba ko ubwo buryo  bwagezwa no mu Bigo  by’abikorera.