Komisiyo yaganiriye n’Abayobozi b’Inzego z’Ubuyobozi zegerejwe abaturange mu Ntara y’Iburasirazuba
Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yagiriye cyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta n’inama nyunguranabitekerezo mu Ntara y’Iburasirazuba kuva ku itariki ya 13/03/2017 kugeza ku itariki ya 17/03/2017. Muri icyo cyumweru Komisiyo yaganiriye n’Abayobozi b’Akarere ka Kirehe, Umurenge wa Kigina n’akagali ka Rwanteru no mu Karere ka Rwamagana, mu Mirenge ya Kigabiro na Gishari, n’Utugali tuyigize.
Atangiza inama nyunguranabitekerezo ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, Perezida w' Inama y' Abakomiseri muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta Bwana Habiyakare François yasobanuriye Abayobozi bitabiriye inama ko Komisiyo yaganiriye n' abo bakozi ibibutsa amategeko abagenga, banakangurirwa gukorana ubunyamwuga. Komisiyo kandi yaboneyeho umwanya wo kungurana ibitekerezo.
Perezida w' Inama y' Abakomiseri muri Komisiyo yasobanuye ko uyu mwaka hibanzwe ku bunyamwuga bw' Abakozi ba Leta kuko ari byo byageza igihugu ku iterambere rirambye ndetse bikanarinda amakimbirane. Avuga ko ibyo byashishikarijwe abakozi n' Abayobozi, basabwa kwita ku kubahiriza amategeko ajyanye no gucunga abakozi kuko uretse no kuba byateza imbere umurimo, binakumira ibyashora Leta mu manza.
Perezida w' Inama y' Abakomiseri muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yanagaragaje iby' ingenzi mu igenzura Komisiyo yakoze yasanze bikwiriye gukosorwa. Yavuze ko hari byinshi bigenda neza, ariko ibikeneye kongeramo imbaraga, harimo imyanya itarimo abakozi, icya kabiri ni amadosiye y' abakozi atuzuye, abakozi bamaze igihe mu kazi batararahira, abakozi basabwa isobanuro n' abayobozi b' imirenge kandi batarabiherewe ububasha bwanditse, ikindi ni abakozi badasinya imihigo y' igihe cy' igeragezwa, abakozi badafite umuyobozi wo kubakorera isuzumabushobozi muri RBM, abakozi badasubizwa ku bisobanuro batanze ngo bamenye niba bifite cyangwa bidafite ishingiro.
Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo bagejejweho muri rusange, iby’ingenzi byaganiriweho mu cyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta muri iyo Ntara harimo uko abakozi ba Leta bashakwa n’uko bashyirwa mu myanya;gusinya imihigo no gukora isuzumabushobozi;ibiruhuko bigenerwa umukozi wa Leta;imyitwarire mbonezamurimo y’umukozi wa Leta; ibihano bihabwa abakozi ba Leta; no kuva mu bakozi ba Leta.
Abakozi baganiriye na Komisiyo kandi bagize ibibazo babaza harimo kumenya niba umukozi afunzwe by’agateganyo imishahara yabikiwe iyo afunguwe ayihabwa, ibishingirwaho mu kugena agaciro k’imishahara mu Nzego za Leta, babajije niba umuganga wemewe na Leta ni umuganga wujuje ibihe byangombwa, ese umukozi utagiye mu kiruhuko cy’umwaka yagisabye ntagihabwe ashobora guhabwa insimburakiruhuko mu mafaranga, hibajijwe mu gihe umukozi atesheje umuhigo bitamuturutseho uko bigenda, hibajijwe kandi igihe Umukozi wa Leta azamurwa mu ntera.
Bwana Habiyakare François, avuga ko nyuma y' ibi biganiro hitezwe umusaruro ukomeye yasabye kandi Abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba gushyiraho uburyo abayobozi bashya , abanyamategeko n’abakozi bashinzwe imicungire y’abakozi mu nzego za Leta bataratangira akazi bajya bahugurwa ku mategeko agenga abakozi ba Leta, bakagaragarizwa ibibazo bikunze kugaruka bituma amahame yavuzwe atagerwaho neza.
Kugenzura ko abasaba akazi batari kuri black list kugira ngo birinde kubashyira kuri rutonde rwabakora ibizamini batabifitiye uburenganzira, gutegura neza igenamigambi kubigenerwa abakozi ndetse no kubaha ibyo bemererwa n’amategeko ku gihe bitari byatangira kuba ibirarane; kwifashisha Authority delegation mu micungire y’abakozi; gukoresha gusa amagambo ateganyijwe n’amategeko mu micungire y’abakozi ba Leta, guhana abakora amakosa mu micungire y'abakozi n'ubwo Leta yaba itarezwe mu nkiko ngo biyiviremo gucibwa indishyi (abakozi bireba); no kubahiriza imyanzuro ya Komisiyo ku gihe.
Guverineri w' Intara y' Iburasirazuba Madamu Kazaire Judith yashimiye abateguye iyi nama y' ingirakamaro, kuko ibasigiye byinshi bamenye bagomba gukosora. Yashimangiye ko bagiye kunoza imikorere bubahiriza amategeko, bakibuka no kugisha inama muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta aho bibaye ngombwa.
Alice NAMBAJE
PRCO/PSC