KOMISIYO YAGANIRIYE N’INTARA Y’AMAJYARUGURU KU MICUNGIRE Y’ABAKOZI BA LETA.
Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye ibiganiro n’Abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru n’ab’Uturere tuyigize ku micungire y’Abakozi ba Leta n’Abayobozi b’Inkiko zo Mu Ntara y’Amajyaruguru, mu nama nyunguranabitekerezo yabaye ku itariki ya 13/05/2016 iyo nama kandi yitabiriwe n’Abayobozi b’Ibitaro biherereye muri iyi Ntara ndetse n’abafite aho bahuriye n’imicungire y’abakozi, haba ku Rwego rw’Intara no ku Rwego rwa buri Karere.Muri iyo nama Komisiyo yagaragaje uko imicungire y’Abakozi ba Leta ihagaze mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uturere tuyigize, igaruka no ku isesengura n’ikigeraranyo ku gihombo Leta iterwa no kutubahiriza amategeko mu micungire y’Abakozi ba Leta cyagaragaye muri iyo Ntara.
Ku bijyanye n’igihombo mu Ntara y’Amajyaruguru, kuva muri Mutarama 2009 kugeza muri Kamena 2012 Leta yahombye miliyoni makumyabiri n’icyenda, ibihumbi magana cyenda na bine na magana inani na cumi n’atanu y’u Rwanda (29,904,815Frw). Kuva muri Nyakanga 2012 kugeza muri Kamena 2015 Leta yahombye miliyoni mirongo itatu n’icyenda, ibihumbi magana inani na mirongo itatu na bine na magana atandatu na makumyabiri n’atanu y’u Rwanda (39,834,625Frw).
Abitabiriye inama bagaragarijwe ibirego byatumye Leta igira kiriya gihombo. Byatewe ahanini no kutubahiriza uburyo bwo guhana Abakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi, kwirukana bidakurikije amategeko, guhagarikwa mu buryo budakurikije amategeko, kutishyurwa imishahara n’ibindi bijyana nayo.
Mu rwego rwo gukumira no kwirinda igihombo, Komisiyo yasabye Abayobozi b’Intara n’ab’Uturere tuyigize kujya bibuka gutandukanya ibihano bifatirwa abakozi mu rwego rw’akazi n’uburyozwe bw’ibyaha bakurikiranwaho n’izindi nzego (Criminal proceedings…), kwirinda kwimura abakozi mu rwego rw’ibihano, bigakorwa gusa mu nyungu z'akazi kandi umukozi yabanje gutegurwa akabiganiraho n’umuyobozi akerekwa ko impamvu yimuwe ari mu nyungu z’akazi, hibukijwe ko hagomba gutangwa umwanya wo kwisobanura mu nyandiko ku mukozi ugaragaweho ikosa mbere yo gufata ibindi bihano, kugisha inama Minisitiri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu gihe hagiye gutangwa ibihano byo ku rwego rwa kabiri no gukoresha Abakozi b’Urwego bafite ishingano zijyanye n’imyanzuro igomba gufatwa n’Urwego.
Alice NAMBAJE
PR&CO / PSC