Komisiyo yaganiriye na Minisiteri y’ibidukikije ku micungire y’Abakozi n’imyitwarire mbonezamurimo.
Ku wa 13 Mutarama 2023, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yashoje igenzura yakoraga muri Minisiteri y’Ibidukikijekuva ku itariki 09-13 Mutarama 2023 rigamije kureba niba abakozi bashyizwe mu myanya nyuma y’amavugurura y’Inzego za Leta yo muri 2020 hubahirijwe ibiteganywa n’Amabwiriza ya Minisiteri No 02 yo ku wa 7/12/2020 agena uburyo bwo gushyira mu myanya abakozi ba Leta nyuma y’ivugurura ry’Inzego z’imirimo ya Leta ryo muri 2020; igirana n’iyo Minisiteri ikiganiro ku kunoza imicungire y’Abakozi no guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu bakakozi ba Leta .
Muri icyo kiganiro, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Bwana KARERA Patrick yashimiye Komisiyo ku igenzura yakoze, avuga ko igenzura ribagirira akamaro kuko rigaragaza ibidatunganye mu micungire y’abakozi kugira ngo bikosoke.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina MUGANZA yabwiye abitabiriye ibiganiro ko inshingano nyamukuru ya Komisiyo ari ukugenzura ko Inzego zose za Leta zubahiriza politiki, amahame n’amategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta n’uburyo bashakwa hagamijwe ko Abanyarwanda bose bahabwa amahirwe angana mu gushaka akazi no kugahabwa binyuze mu buryo bumwe kuri bose.Yibukije ko Komisiyo ifite inshingano yo guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu bakozi ba Leta. Yavuze ko mu gihe umukozi abonye akazi adakwiye kwifata nabi nk’uko hari abavuga ngo’ akazi karushya isaba’ bashaka kuvuga ko uwakagezemo akora uko yishakiye, ahubwo ko buri mukozi wese agomba kurangwa n’imyitwarire mbonezamurimo kandi akuzuza neza inshingano ze.
Nyuma yo kugaragariza Minisiteri y’Ibidukikije ibyavuye mu igenzura, yamenyeshejwe ko izashyikirizwa umushinga wa raporo kugira ngo iwutangeho ibitekerezo mu nyandiko mu gihe kitarenze iminsi 15 kugira ngo Komisiyo itange raporo ya burundu.
Umukozi wa Komisiyo ushinzwe kugenzura imicungire y’abakozi no guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo Bwana UWIZEYIMANA Serge yatanze ikiganiro kijyanye no kunoza imicungire y’abakozi kuva ku buryo umukozi ashakwa, uburyo yinjira mu kazi, ibyangombwa asabwa, uburyo Komisiyo yakira ubujurire ikanabusuzuma n’amakosa akunze kugaragara mu micungire y’abakozi n’ingaruka zayo zirimo guteza Leta igihombo. Yagaragaje kandi indangagaciro n’imyitwarire mbonezamurimo bikwiye kuranga abakozi ba Leta nk’uko ziteganywa n’Iteka rya Perezida N° 021/01 ryo ku wa 24/02/2021 rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta
Umuyobozi mukuru ushinzwe ibidukikije Akaba n’Umuyobozi w’Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa muri Minisiteri y’Ibidukikije, Madamu CYIZA Béatrice yavuze ko ibi biganiro bije bikenewe mu rwego rwo kwibukiranya iby’ingenzi bikwiye kuranga umukozi wa Leta. Yagize ati: “bikwiye ko mu gihe Akanama gakurikirana amakosa gasuzumye kagasanga umukozi ahamwa n’amakosa nyuma akanayahanirwa, bikwiye kumenyeshwa n’abandi bakozi kugira ngo birinde batazagwa mu makosa nk’aya mugenzi wabo, ibyo bikaba byanakongera gukorera mu mucyo ku buryo nta rwikekwe rwaba hagati y’abakozi”.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije yashoje yizeza Komisiyo ko Minisiteri izarushaho kubahiriza amategeko mu rwego rwo gukumira igihombo Leta itezwa n’imicungire mibi y’abakozi, gukora inama y’abakozi buri kwezi bakaganira ku myitwarire mbonezamurimo, gukora ubugenzuzi imbere muri Minisiteri (Internal Audit) ku micungire y’abakozi no gushishikariza abakozi gukora kinyamwuga.