Komisiyo yaganiriye n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru ku micungire y’Abakozi ba Leta n’imyitwarire mbonezamurimo.
Ku wa 3 Ugushyingo 2022, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru hagamijwe guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu bakozi ba Leta no kunoza imicungire y’abakozi.
Mu ijambo ry’ikaze, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Madamu NYIRARUGERO Dancille, yashimiye Ubuyobozi bwa Komisiyo imikoranire myiza mu kunoza imicungire y'Abakozi. Yibukije abari mu nama ko Abakozi ba Leta bagomba kuba intangarugero, batanga umusaruro mwiza kandi mwinshi.
Perezida w'Agateganyo w'Inama y'Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Bwana SEBAGABO MUHIRE Barnabé yavuze ko umukozi ufite imyitwarire mbonezamurimo ari we utanga umusaruro, ati:"Tugomba gukora dutekereza inyungu z'umuturage,iyo tutabikoze tuba dutatiye imyitwarire mbonezamurimo".
Ikiganiro cya mbere cyatanzwe na Madamu UMUGWANEZA Claudine, Umukozi ushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko y’imicungire y’abakozi, cyagarutse ku mategeko agenga imicungire y’abakozi, amakosa akorwa mu gushaka no gucunga Abakozi ba Leta n’ingaruka ziterwa no kutubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi.
Mu kiganiro cya kabiri, Bwana UWIZEYIMANA Serge yagaragaje indangagaciro zikwiye kuranga abakozi ba Leta nk’uko zikubiye mu Iteka rya Perezida No 021/01 ryo ku wa 24/02/2021 rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta.
Abayobozi bitabiriye iyi nama bunguranye ibitekerezo biganisha ku kunoza imicungire y’abakozi banabaza ibibazo binyuranye, Ubuyobozi bwa Komisiyo bubisubiza bwisunze ibiteganywa n’amategeko.
Perezida w’Agateganyo w’Inama y’Abakomiseri yavuze ko iyi nama ari ngombwa mu rwego rwo gufatanya gukemura ibibazo bigenda bigaragara mu gushaka no gucunga Abakozi ba Leta. Yijeje Ubuyobozi bw’Intara n’Uturere ubufatanye no kujya inama aho biri ngombwa. Yashishikarije Abayobozi kujya bashaka abakozi vuba mu gihe imyanya ifite ingengo y’imari kuko iyo abakozi batinze mu gihe cy’ubusigire bigira ingaruka ku musaruro kuko umukozi aba akora mu myanya ibiri icyarimwe.
Mu gusoza iyi nama, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashimiye Komisiyo yateguye ibi biganiro ashima inama zavuyemo, asaba Abayobozi bitabiriye inama gufata ibyemezo byubahirije amategeko, kongerera ubushobozi abakozi mu rwego rwo kongera umusaruro no kwimakaza imyitwarire mbonezamurimo.
Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gakenke iyoborwa na Guverineri afatanyije na Perezida w’Agateganyo w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, yitabiriwe n'Abayobozi b'Uturere tw'Intara y'Amajyaruguru, Abanyamabanga Nshingwabikorwa, Abagize Komite y'umutekano itaguye ku rwego rw'Intara n'abakozi bo ku rwego rw'Intara.