Skip to main content Skip to page footer

Komisiyo yakoze Igenzura ry’iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ivugururwa ry’Inzego za Leta yo mu 2020 muri IPRC Karongi.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yakoze igenzura muri IPRC Karongi  ku buryo abakozi bashyizwe mu myanya nyuma y’amavugurura y’Inzego za Leta yo muri 2020 hakurikijwe amabwiriza Minisitere y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatanze. 

Komisiyo yagenzuye imbonerahamwe z’imyanya y’imirimo za mbere na nyuma y’amavugurura y’Inzego za Leta yabaye mu mwaka wa 2020, uburyo abakozi bashyizwe mu myanya nyuma y’amavugurura, Imyanya yasigaye itabonewe abakozi n’ibibazo bigihari bijyanye no gushyira abakozi mu myanya.

Mu gusoza iki gikorwa, Komisiyo yagaragarije Abayobozi ba IPRC Karongi  raporo  y’ibanze y’ibyavuye mu igenzura ikazagaragaza umushinga wa Raporo y’ibyavuye mu igenzura kugira ngo Ubuyobozi bwa IPRC Karongi  bugire icyo buyivugaho mbere yuko yemezwa.

Umuyobozi ushinzwe Imirimo rusange muri IPRC Karongi Bwana Antoine RUDAHARANA, yashimiye Komisiyo yateguye iri genzura avuga ko ribafasha kunoza imikorere. Yagize ati: ’Igenzura ridufasha kumenya ibidakorwa neza tukabikosora’.

Mu gusoza iki gikorwa kandi Komisiyo yagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi bwa IPRC Karongi n’Abagize akanama gashinzwe gukurikirana amakosa abakozi bakora mu kazi, ibyo biganiro byari bigamije guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo no kunoza imicungire y’Abakozi.Ibiganiro byagarutse ku mategeko agenga gushaka no gucunga abakozi ba Leta, imyitwarire mbonezamurimo isabwa abakozi ba Leta n’amahame agenga gukurikirana ikosa ryo mu rwego rw’akazi.

Antoine SHYAKA,

Public Relations and Communication Officer/ NPSC