Komisiyo yakoze Igenzura ry’iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ivugururwa ry’Inzego za Leta yo mu 2020 muri Rwanda Polytechnic.
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yatangiye igikorwa cy’igenzura ku buryo Inzego za Leta zashyize mu bikorwa amabwiriza ajyanye n’amavugurura mu Nzego za Leta yo mu 2020.
Komisiyo yatangiriye iki gikorwa muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo na Rwanda Polytechnic. Muri izi Nzego igikorwa cyatangiye kuwa 22 gisozwa kuwa 26 Kanama 2022.
Komisiyo yagenzuye imbonerahamwe z’imyanya y’imirimo za mbere na nyuma y’amavugurura y’Inzego za Leta yabaye mu mwaka wa 2020, uburyo abakozi bashyizwe mu myanya nyuma y’amavugurura, Imyanya yasigaye itabonewe abakozi n’ibibazo bigihari bijyanye no gushyira abakozi mu myanya.
Mu gusoza iki gikorwa, Komisiyo yagaragarije Abayobozi b’Inzego zagenzuwe raporo y’ibanze y’ibyavuye mu igenzura ikazagaragaza umushinga wa Raporo y’ibyavuye mu igenzura kugira ngo Inzego zigire icyo zibivugaho mbere yuko yemezwa.
By’umwihariko muri Rwanda Polytechnic, Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Ubuyobozi, Dr. Aimable NSABIMANA yashimye iki gikorwa Komisiyo yakoze kuko bibafasha gukemura bimwe mu bibazo by’imicungire y’abakozi. Yavuze ko bagiye gutunganya imicungire y’amadosiye y’abakozi kugira ngo zose zibe zirimo ibyangombwa bisabwa.
Yashimiye Komisiyo imikoranire myiza ifitanye na Rwanda Polytechnic, avuga ko Komisiyo iborohereza mu gushaka abakozi bihutirwa cyane cyane Abarimu batanga ubumenyi muri IPRC zitandukanye.
Antoine SHYAKA,
Public Relations and Communication Officer/ NPSC