Skip to main content Skip to page footer

Komisiyo yamuritse Ubushakashatsi ku bijyanye n’imicungire n’imiyoborere y’Abakozi mu Nzego za Leta.

Leta y’u Rwanda yashyizeho amategeko, amahame n’amabwiriza agenga abakozi ba Leta hagamijwe  gushyiraho  uburyo buboneye bwo gutanga akazi ku Banyarwanda binyuze mu mucyo, abanyarwanda bagahabwa amahirwe angana.

Nyuma y’ishyirwaho ry’ayo mategeko, hagiyeho na Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta Komisiyo ifite inshingano rusange yo kugenzura uko inzego za Leta zishyira mu bikorwa politiki, amahame n’amategeko ajyanye no gushaka no gucunga abakozi ba Leta.  By’umwihariko Komisiyo ikaba ifite inshingano umunani harimo n’iyo gukora ubushakashatsi ku mategeko, amateka, ubumenyi bukenewe, n’ibindi byerekeye imicungire n’iterambere ry’abakozi n’inzego z’imirimo ya Leta kugira ngo igire Guverinoma inama.

Muri uyu mwaka w’Ibikorwa wa 2017-2018, ikaba yarakoze ubushakatsi ku bijyanye n’Imicungire n’Imiyoborere y’Abakozi mu Nzego za Leta, hagamijwe kumva uko amategeko, amahame n’amabwiriza ajyanye no gushaka no gucunga abakozi ba Leta ashyirwa mu bikorwa mu Nzego za Leta, kureba impamvu hari aho ayo mategeko atubahirizwa n’ikibitera, impamvu yatumye ubujurire bwiyongera, n’impamvu ituma hakiboneka ubujurire bufite ishingiro.

Ubu bushakashatsi bwakorewe muri Minisiteri zirindwi (7), mu Bigo bya Leta cumi na bine (14), mu Turere cumi na kamwe (11) no mu Bitaro by’Uturere bitanu (5). Habajijwe Abanyamabanga Bahoraho muri Minisiteri, Abayobozi b’Uturere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere, Abakozi bashinzwe imicungire y’Abakozi muri izo Nzego, n’abakozi basanzwe. Muri aba bakozi babajijwe harimo Abagabo Magana abiri na mirongo itandatu n’umunani (268) n’abagore ijana namirongo itanu na batanu (155).

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 71.9% bemeza ko Inzego za Leta zifata ibyemezo zishingiye ku mategeko ajyanye no gushaka no gucunga Abakozi ba Leta, naho 23.9% bagaragaje ko hakiri ibyemezo bifatwa amategeko atubahirijwe. Naho ku bijyanye n’ubumenyi ku mategeko, amahame n’amabwiriza agenga imicungire y’Abakozi, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 64.5 % bafite ubumenyi kuri aya mategeko naho 35.5% batayazi.

Zimwe mu mpamvu zituma hagifatwa ibyemezo bidakurikije amategeko harimo  ubumenyi buke (Abakozi n’Abayobozi) ku mategeko n’amabwiriza ajyanye no gushaka no gucunga Abakozi ba Leta, Abayobozi badafite ubumenyi buhagije mu kuyobora abakozi, n’ Abakozi bafite akazi kenshi bigatuma hakorwa amakosa mu iyubahirizwa ry’amategeko.

Ku bijyanye no kwiyongera k’ubujurire Komisyo yakira, ubushakashatsi bwagaragaje ko mu myaka itanu ishize bwiyongereye   bukaba bwaravuye kuri 206 mu mwaka wa 2012-2013; bukagera kuri 416 mu mwaka wa 2016-2017.  Ukwiyongera k’ubu bujurire byatewe ahanini no kutubahiriza amategeko muri rusange, ubukererwe mu gukemura ibibazo by’Abakozi baba bajuririye inzego, no kuba uburyo bwo kujuririra ibijyanye n’imitangire y’akazi bwarashyizwe muri system ya e-recruitment bityo bikaba byaroroheye buri wese.

Nyuma yo kugaragaza  ikigero iyubahirizwa ry’amategeko ririho mu Nzego  za Leta ubu bushakashatsi bwatanze inama zikurikira: Ku bufatanye na MIFOTRA, Komisiyo izashishikariza Inzego za Leta kujya zigenera amahugurwa yo kumenyereza umwuga abakozi ba Leta bakinjira mu Kazi, Gushishikariza Abakozi bashinzwe abakozi (Human Resources) n’Abajyana mu by’amategeko (Legal officers)  guhugura abakozi ku buryo buhoraho. Ku bijyanye n’amategeko ajyanye n’imicungire y’Abakozi, hakwiye kunoza uburyo e-appeal ikoreshwa kuburyo ugiye kuyikoresha azajya abanza akabitekerezaho neza, gushishikariza Inzego za Leta kugira gahunda ihamye y’amahugurwa y’Abakozi, kandi ayo mahugurwa  akaba ajyanye n’ibyo abakozi bakeneye,  no kunoza hagunda y’amahugurwa abera imbere mu Bigo (in house training)  bya Leta nayo akajya akorwa ku buryo buhoraho.

Alice NAMBAJE