KOMISIYO YASOREJE INAMA NYUNGURANABITEKEREZO MU NTARA Y’IBURENGERAZUBA.
Gahunda y’inama nyunguranabitekerezo ngaruka mwaka Komisiyo igirana n’abafatanyabikorwa bo mu Ntara zose, Umujyi wa Kigali no mu Nzego z’Ubutegetsi Bwite bwa Leta, ku itariki ya 27/05/2016 yayisoreje mu Ntara y’Iburengerazuba.
Mu Ntara y’Iburengerazuba kimwe n’ahandi hose, Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye ibiganiro n’Abayobozi b’Intara y’Iburengerazuba, ab’Uturere tuyigize, Abayobozi b’Inkiko, Abayobozi b’Ibitaro biherereye muri iyi Ntara, n’abafite aho bahuriye n’imicungire y’abakozi, haba ku Rwego rw’Intara no ku Rwego rwa buri Karere. Muri iyo nama Komisiyo yagaragaje uko imicungire y’Abakozi ba Leta ihagaze mu Ntara y’Iburengerazuba n’Uturere tuyigize.
Mu isesengura ku gihombo Leta yatejwe n’Abayobozi bafashe ibyemezo bidakurikije amategeko mu micungire y’Abakozi ba Leta, bigashora Leta mu manza ryagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2012 kugera 2015 Leta yahahombeye miliyoni cumi n’ebyiri, ibihumbi magana ane na mirongo irindwi na bitatu na magana arindwi na mirongo irindwi n’atandatu y’u Rwanda (12,473,776 RWF); ugereranyije nibyavuye mu cyegeranyo cyakozwe ku isesengura ryarebaga igihombo cyo kuva mu mwaka wa 2009 kugera mu mwaka wa 2011, aho Leta yahombye miliyoni cumi n’imwe, ibihumbi magana inani na mirongo ine na bine n‘ ijana na mirongo irindwi na rimwe y’u Rwanda ( 11,844,171 RWF)
Abitabiriye inama bamaze kugaragarizwa ibitaragenze neza mu micungire y’Abakozi n’Ibikwiye kunozwa n’ igihombo Leta yatejwe n’inzego zafashe ibyemezo bidakurikije amategeko, bafashe ingamba zo kubahiriza amategeko ajyanye no gushaka no gucunga Abakozi ba Leta mu rwego rwo gukumira amakimbirane abyara imanza ndetse banirinda gushora Leta mu manza akenshi ziyiviramo igihombo.
Alice NAMBAJE / PR&CO