Skip to main content Skip to page footer

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta irakora igenzura ry’imicungire y’abarimu mu Turere 13.

Kuva kuwa 23 Kanama 2021, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta irimo gukora igenzura ry’uburyo abarimu bashatswe n’uburyo bacunzwe mu Turere 13 twari tutarakorwamo iryo genzura.

Utwo Turere ni utu dukurikira: Rusizi,Nyamasheke,Nyabihu,Rutsiro,Kamonyi,Muhanga,Burera,Nyaruguru,Rwamagana,Gatsibo, Gakenke,Musanze,Gisagara.

Iri genzura rikozwe ku nshuro ya gatatu.Inshuro ebyiri zabanje ryakozwe  mu mwaka wa 2019/2020 mu Turere 11 no mu mwaka wa 2020/2021 mu Turere 6.

Komisiyo ikora iri genzura ishingiye ku Itegeko N° 67/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigena inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta;

Ishingira kandi ku mategeko n’Amateka bigenga imicungire y’abakozi ba Leta akurikira:

 Itegeko N° 017/2020 ryo kuwa 07/10/2020 rishyiraho Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta; Itegeko N° 064/01 ryo kuwa 16/03/2020 rishyiraho Sitati yihariye igenga Abarimu b’amashuri y’icunke, abanza, ayisumbuye, n’ay’imyuga n’ubumenyingiro;

Iteka rya Perezida N° 128/01 ryo kuwa 03/12/2020 ryerekeye gushaka Abakozi n’amahugurwa ahabwa Abakozi bagitangira;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe N° 121/003 ryo kuwa 08/09/2010 rishyiraho uburyo bukoreshwa mu isuzumabushobozi n’izamurwa mu ntera ry’Abakozi ba Leta,

Iteka rya minisitiri w’intebe Nº 075/03 ryo ku wa 12/08/2020 rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi ba komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba leta;

Ishingiye no ku yandi mabwiriza ajyanye no gushyira Abakozi mu myanya mu buryo bukurikije amategeko;

Iri genzura rigamije gusuzuma niba abarimu barashatswe kandi bacungwa mu buryo bwubahirije amategeko,hagamijwe kwimakaza imiyoborere myiza n’imicungire myiza y’Abakozi ba Leta.

IBIZASUZUMWA

Muri iri genzura  hasuzumwa ibi bikurikira:

-  Gusuzuma niba imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’amashuri na Placement y’abarimu yohererezwa Akarere mbere y’itangira ry’umwaka w’amashuri aribyo bikurikizwa mu gushaka no gushyira mu myanya abarimu.

-  Gususuma uko Abarimu bashatswe bakanashyirwa mu myanya.

-  Gusuzuma amadosiye y’abarimu.

-  Gusuzuma gahunda y’amahugurwa y’abarimu;

-  Gusuzuma uko Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta na Sitati yihariye igenga Abarimu b’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye zubahirizwa, harebwa ibijyanye.

-  Igeragezwa (probation).

-  Imihigo y’igeragezwa n’ibyarivuyemo.

-  Ibaruwa yemeza umukozi burundu.

-  Kureba niba abarimu bose baranditswe ku rutonde rw’abarimu na REB.

-  Isuzumabushobozi, Imishahara n’intera abarimu bahemberwaho (kuzamurwa mu ntera n’amashimwe).

-  Kwimurwa (Transfer).

-  Kureba ikigaragaza uko ibiruhuko bifatwa hashingiwe kuri Sitati ibagenga n’impushya.

-  Kureba ikigaragaza ko Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa gahari muri buri Kigo.

-  Uburyo ibihano bitangwa.

-  Ihagarikwa ry’agateganyo.

- Uburyo abakozi bava mu kazi (gusezera burundu, gusezererwa nta mpaka, guhagarika akazi mu gihe kitazwi, guhagarika akazi mu gihe kizwi, kwirukanwa, ikiruhuko cy’izabukuru, urupfu (uburenganzira bujyanye na byo).

Igenzura rizajya rikorwa mu minsi icumi n’itanu (15) muri buri Karere. Abakoze igenzura bazajya bagaragariza Abayobozi b’Uturere twagenzuwe, incamake y’ibyo igenzura ryagaragaje; hagamijwe kujya inama ku buryo bwo kunoza imicungire y’Abakozi by’umwihariko Abarimu.

Antoine SHYAKA,

Public Relations and Communication/NPSC