Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta irashishikariza inzego bireba kubahiriza amategeko mu gihe cyo gushaka no gushyira abarimu mu myanya.
Gushaka no gushyira mu myanya abarimu biteganywa n’amategeko arimo Iteka rya Perezida No 064/01 ryo kuwa 16/3/2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu bo mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ayimyuga n’ubumenyi ngiro ndetse n’Iteka rya Perezida No 144/01 ryo kuwa 13/4/2017 rigenga gushaka ,gushyiraho no gushyira mu mwanya abakozi ba Leta.
Madame Nyinawabana Triphine , umukozi muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ushinzwe kugenzura uko amategeko ajyanye n’imicungire y’abakozi yubahirizwa agaragaraza ko umwalimu ari umuntu wigisha mu mashuri y’incuke ,abanza ,ayisumbuye ,ay’imyuga n’ubumenyingiro ndetse bikavuga n’umuyobozi wungirije w’ishuri.
Abarimu kandi bari mu byiciro bitandatu birimo umwarimu w’umutangizi uzwi nka junior teacher mu rurimi rw’icyongereza,hakaba umwarimu uzwi nka teacher, umwarimu umenyereye umwuga senior teacher, umwarimu mukuru cyangwa principal, umwarimu mukuru umenyereye umwuga senior principal n’umwarimu w’inzobere master teacher , hari n’undi mwarimu ushyirwa mu cyiciro cy’icyubahiro uzwi nka Honorary teacher .
Madamu Triphine agaragaza ko hashingiwe ku isuzumabushobozi n’imyitwarire yaranze umwarimu mu gihe cy’imyaka itatu ashobora kuvanwa mu cyiciro kimwe akajyanwa mu kindi .Umwarimu kandi ashobora gushyirwa mu cyiciro cy’umwarimu w’icyubahiro igihe agiye mu kiruhuko cy’izabukuru yarageze mu cyiciro cy’inzobere, yarigeze guhabwa ishimwe na Minisiteri y’Uburezi ,Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali kandi atarigeze ahabwa ibihano mu kazi.
Gushaka no gushyira abarimu mu mwanya bikorwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye harimo uturere n’Umujyi wa Kigali , na REB na Minisiteri y’Uburezi. Mu kubashaka ,Umujyi wa Kigali n’Akarere bikora urutonde rw’imyanya y’imirimo mu mashuri yose ,hagashingirwa ku masomo abarimu bize no ku masomo akeneye abarimu ,urwo rutonde rushyikirizwa Minisiteri y’Uburezi .
Iyo abarimu batsinze, gushyirwa mu myanya bikorwa n’Uturere n’Umujyi wa Kigali ndetse izi nzego zikanakorana mu kumenyereza abo barimu. Minisiteri y’Uburezi iba ifite inshingano zo gushyikiriza Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo urutonde rw’abatsinze ,iyi Minisiteri nayo ikarubika ku rubuga rw’ikoranabuhanga igihe kingana n’amezi makumyabiri n’ane. Uru rutonde ni rwo rwifashishwa mu gushyira abarimu mu mwanya igihe hari umwanya mushya ubonetse. Komisiyo ivuga ko gushaka abarimu bidakwiriye kurenza iminsi mirongo itandatu (60).
Umwarimu ushyirwa mu mwanya ni uwatsinze ikizamini neza ndetse agakora igihe cy’igeragezwa nacyo akagitsinda neza hanyuma agahabwa uruhushya rutangwa n’urwego rushinzwe imicungire y’abarimu (REB) akanandikwa muri sisiteme y’imicungire y’abarimu. Mbere yo gushyirwa mu mwanya ariko umwarimu hari ibyangombwa asabwa birimo umwirondoro we wuzuye, fotokopi y’indangamuntu cyangwa icyangombwa cy’inzira(pasiporo),kopi y’impamyabumenyi ye iriho umukono wa noteri,ifoto ngufi y’ibara, icyemezo cy’uko atakatiwe n’inkiko n’icyemezo cya muganga.
Mu gushaka no gushyira mu mwanya abarimu hari amakosa akunze kugaragara ,amwe muri ayo makosa ni ugutangaza amanota atariyo cyangwa kongerera umukandida amanota,icyenewabo,ruswa cyangwa gutonesha.
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta isaba inzego kujya ziha abarimu amabaruwa abashyira mu mwanya ku gihe kuko iyo batayahawe bigira ingaruka ku kuzamurwa mu ntera n’ibindi yemererwa n’amategeko. Komisiyo kandi igaragaza ko umwarimu utishimiye ibyavuye mu mapiganwa afite uburenganzira bwo kuyijuririra yubahirije ibigenwa n’iteka ryo gushaka no gushyira abakozi mu myanya.
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta isaba Minisiteri y’Uburezi kwihutisha sisiteme y’ikoranabuhanga ( Teaching management information system) kugira ngo imicungire y’abarimu irusheho gukorwa neza.
Madame Triphine ajya inama ku bashinzwe imicungire y’abarimu yo kwirinda kugira uwo barenganya mu gihe hatoranywa abakandida ndetse hakajya hubahirizwa Iteka rigena gushaka no gushyira mu myanya abakozi ku bitarateganyijwe na sitati rusange. Aha anakangurira abasaba akazi n’abarimu ko mu gihe hari aho babonye ikibazo bajya bamenyesha Komisiyo ikabikurikirana.
Antoine SHYAKA
Public Relations and communication officer/NPSC