Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta na MIinisiteri y’Uburezi baganiriye ku micungire y’abarimu.
Mu mwiherero w’Inama y’Abakomiseri n’Inama y’ubuyobozi wabaye kuwa 19-21 Gicurasi 2022, MINEDUC yagejeje ku bawitabiriye ikiganiro ku mikoranire yayo na Komisiyo mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’amategeko agenga gushaka no gucunga abarimu.
Nyakubahwa Perezida w’agateganyo w’Inama y’Abakomiseri, Bwana SEBAGABO Barnabé yashimiye Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi wahaye agaciro ubutumire bwa Komisiyo, anamushimira imikoranire myiza MINEDUC n’ibigo biyishamikiyeho bifitanye na Komisiyo kuko iyo hari ibibazo mu micungire y’abarimu biganirwaho.
Ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr. UWAMARIYA Valentine yagaragaje uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya abarimu nk’uko biteganywa n’Iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 16/03/2020 rishyiraho Sitati yihariye igenga abarimu b’incuke, ab’amashuri abanza , ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Yanagaragaje imbogamizi zikigaragara mu gushaka no gucunga abarimu aho yavuze ko hakiri umubare munini w’abarimu bakenewe gushakwa mu gihe gito, umubare muto w’abarimu batsinze ibizamini bari ku rutonde rw’abategereje guhabwa akazi ko kwigisha( waiting list) ku masomo amwe n’amwe, umubare munini w’abarimu bava mu kazi bigatuma hahoraho ishakwa ry’abarimu.
Minisitiri yanagaragaje ingamba MINEDUC yafashe mu rwego rwo gukemura izo mbogamizi. Muri izo ngamba harimo: Ishyirwaho rya Sisitemu y’ikoranabuhanga ya TMIS (Teacher Management Information System) izafasha mu micungire y’abarimu kuva ku ishakwa ryabo kugera kuri gahunda zo kubongerera ubushobozi( Capacity building), gukomeza imikoranire myiza na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta no gukorana n’Inzego z’ibanze mu kunoza imicungire y’abarimu.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo no kugenzuro imicungire y’abakozi, Bwana MBONIGABA Etienne yagaragarije Minisitiri ibibazo Komisiyo yabonye mu micungire y’Abarimu mu magenzura yakoze mu myaka itatu ishize. Bimwe muri ibyo bibazo harimo: kuba hari abarimu bahabwa akazi batujuje ibisabwa, abarimu bahabwa akazi kure y’aho batuye bakananirwa kujya gukorerayo, imicungire mibi y’imitungo y’ibigo by’amashuri, kwimura abarimu binyuranyije n’amategeko, uburyo bwo gushaka abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bihuriweho n’abafatanyabikorwa benshi bitarahabwa umurongo, abarimu b’abanyamahanga bacungwa hagendewe kuri Sitati rusange igenga abakozi ba Leta kandi bakwiye guhabwa amasezerano y’akazi , ubujurire bw’abarimu MINEDUC idasubiza no kuba hari Uturere dusaba abarimu tugahabwa bake ugereranyije n’abo tuba twasabye.
Minisitiri w’Uburezi yavuze ko MINEDUC yahuye n’imbogamizi kuko yari ikeneye abarimu benshi mu gihe gito, kandi na sisitemu ya E- recruitment itarafashaga mu gushaka abarimu. Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abarimu bahabwa akazi mu duce tw’icyaro ntibajye gukorayo, Minisitiri yavuze ko bateganya gutangira kubaka ibikorwa remezo by’amacumbi azafasha mu mibereho y’abarimu boherezwa kwiga mu duce bigoranye kubona amacumbi.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere ry’Abarimu n’imicungire yabo mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi bw’Ibanze(REB), Bwana Leo MUGENZI yavuze ko barimo gukorana n’Uturere kugira ngo ibibazo byose bishobora gukemuka ku rwego rw’izo Nzego bikemuke vuba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina MUGANZA yashimiye Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi kuba yitabiriye ubutumire yagejejweho, anamushimira imikoranire myiza Minisiteri y’Uburezi ifitanye na Komisiyo bituma izi Nzego zifatanya gukemura ibibazo bigaragara mu micungire y’Abarimu.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zijyanye n’imicungire y’abarimu, hemejwe ko MINEDUC izavugurura Curriculum ikongeramo inyigisho zijyanye n’imyitwarire itegura abanyeshuri kuzavamo abakozi beza bafite indangagaciro mbonezamurimo. Komisiyo ikazakurikirana ko izo nyigisho zinjizwa muri Curriculum ivuguruye.Hemejwe kandi ko Komisiyo na MINEDUC bazagirana amasezerano y’imikoranire yihariye (MoU) mu rwego rwo guteza imbere imicungire y’abarimu.
Antoine SHYAKA,
Public Relations and Communication Officer/NPSC