Skip to main content Skip to page footer

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yaganirije Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, Ishimi ryigisha Ubuvuzi uburyo akazi gashakwa mu nzego za Leta.

Ku wa 11 Ukwakira 2023, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yatanze ikiganiro muri Kaminuza y’ u Rwanda Ishami ryigisha Ubuvuzi (UR-CMHS, Remera Campus) hagamijwe gusobanurira abanyeshuri bari mu mwaka usoza amasomo uburyo akazi gashakwa mu nzego za Leta.

Nyuma yo guhabwa ikaze n’Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri iryo Shami, Bwana NZITATIRA M. Wilson, Komisiyo yasobanuriye abanyeshuri bitabiriye ikiganiro imikoreshereze ya system y’ikoranabuhanga (E-recruitment) yifashishwa n’abashaka akazi n’Inzego za Leta mu gushaka abakozi.

Ubu buryo bukaba buteganywa n’Iteka rya Perezida N° 128/01 ryo ku wa 03/12/2020 ryerekeye gushaka abakozi ba Leta n’amahugurwa ahabwa abakozi bagitangira akzi.

By’umwihariko, abanyeshuri basobanuriwe uburyo bukoreshwa kubashaka akazi mu nezo z’ubuzima bwitwa Clinical Staff Application Management System (CSAMS) kuko bashakwa mu buryo bwihariye hashingiwe ku Mabwiriza ya Minisitiri N° 20/7019 yo ku wa 21/11/2022 agena imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu gushaka no kwimura abakozi bo mu buvuzi babigize umwuga.

Abanyeshuri basobanuriwe ibisabwa byose kugira ngo umuntu ahabwe akazi mu nzego za Leta, uburyo amapiganwa akoreshwa n’uburyo buhari bwo kujuririra inzego zibishinzwe yubahirije ibihe byo kujurira biteganywa n’amategeko, igihe umukandida yumva yarenganye.

Komisiyo yasabye abanyeshuri bitegura kujya ku isoko ry’umurimo gukoresha neza system zashyizweho zo kuborohereza gupiganira akazi bakirinda amakosa ajya agaragara nko kubeshya system aho umu kandida ashyiramo ibyangombwa by’ibihimbano cyangwa kubeshya ibyo bize ahubwo bashishikarizwa kujya babanza kugenzura neza ko bujuje ibisabwa ku myanya bashaka gupiganira.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri UR-Remera Campus, Bwana NZITATIRA M. Wilson yashimiye Komisiyo ku kiganiro yateguriye abanyeshuri abashishikariza gusangiza bagenzi babo ubumenyi bakuyemo.