Komisiyo y’igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagaragarije Minsisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo isura y’imicungire y’abakozi mu mwaka wa 2022-2023
Hashingiwe ku ngingo ya 4 y’Itegeko N° 67/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, iteganya ko “Komisiyo ikorana by’umwihariko na Minisiteri ifite abakozi ba Leta n’umurimo mu nshingano zayo”;
Ku wa 29 Nzeri 2023, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo hagamijwe kuganira ku ishusho rusange y’imicungire y’abakozi ba Leta mu mwaka wa 2022-2023.
Mu ijambo ry’ikaze, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Prof. BAYISENGE Jeannette yashimiye Komisiyo imirimo ikora avuga ko iyubahirizwa ry’amatageko ajyanye n’imicungire y’abakozi ari ryo pfundo ry’imiyoborere myiza aho buri mukozi wa Leta yakuzuza inshingano ze uko bikwiye kandi akanarangwa n’imyitwarire ya kinyamwuga.
Perezida w’Agateganyo w’Inama y’Abakomiseri muri Komisyo, SEBAGABO MUHIRE Barnabé yahaye ikaze Minisitiri mu mirimo ye mishya, amwizeza ubufatanye. Yakomeje agaragariza abitabiriye inama ibikwiye kwitabwaho mu kunoza imicungire y’abakozi ba Leta. Yagarutse kuri ibi bikurikira: Kongera Ikizamini cyo mu buryo bw’ikiganiro (Oral exam) muri E-recruitment system, urutonde rw’abatsinze amapiganwa (Waiting list) rugakoreshwa n’inzego mbere yo gukoresha amapiganwa bashaka abakozi, kuvugurura Job profile zikajyendana n’igihe no kwiga ku kibazo cy’abakozi ba Leta badafite Equivalence z’impamyabumenyi/impamyabushobozi.
Muri iyi nama Komisiyo yagaragaje ibyavuye mu bujurire yakiriye ikanabusuzuma mu mwaka wa 2022-2023, ibyagaragaye mu igenzura yakoze nyuma y’ivugurura ry’inzego za Leta ryo mu 2020, ibyagaragaye mu gusuzuma raporo z’amapiganwa yakoreshejwe n’inzego za Leta n’igenzura rya nyuma y’amapiganwa n’isesengura ry’igihombo Leta yatejwe n’abayobozi bafatiye abakozi ibyemezo binyuranye n’amategeko.
Komisiyo kandi yagaragaje ubukangurambaga yakoze bugamije guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu bakozi ba Leta bwakozwe mu buryo bw’inama yagiye igirana n’inzego za Leta n’Inama yo ku rwego rw’igihugu yo guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo n’inama nyunguranabitekerezo zayihuje n’Intara zose, Umujyi wa Kigali n’Inzego zo mu Butegetsi bwite bwa Leta.
Zimwe mu mbogamizi zagaragaye mu mwaka wa 2022-2023 harimo: Abakozi bajurira Komisiyo bidafite ishingiro, Ubujurire buzanwa ku rwego rwa kabiri kubera ko inzego zitabwitayeho ku rwa mbere n’imyanzuro ya Komisiyo zidakurikizwa bigatuma ibigo bitsindwa imanza.
Muri iyi nama Komisiyo yagaragaje ko yafashe ingamba zo guhangana n’izo mbogamizi. Mu ngamba zafashwe harimo: Gukangurira abayobozi gufata ibyemezo byubahihije amategeko, gukangurira Abakozi ba Leta kugira indangagaciro zo gukora kinyamwuga no kurangwa n’imyitwarire mbonezamurimo, gusaba inzego za Leta gusubiza ubujurire bw’abakozi hakurikizwa amategeko no kugeza raporo y’imyanzuro itashyizwe mu bikorwa ku Nzego zibishinzwe kugira ngo ababigizemo uruhare babibazwe.
Inama yanzuye ko Komisiyo igiye gufatanya na MIFOTRA mu ivugururwa ry’Iteka rya Perezida ryerekeye gushaka abakozi ba Leta n’amahugurwa ahabwa abakozi bagitangira akazi n’Iteka rya Perezida rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta.
Perezida w’Agateganyo w’Inama y’Abakomiseri, SEBAGABO MUHIRE Barnabé yashimiye Nyakubahwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta umwanya yahaye Komisiyo n’imikoranire myiza isanzweho hagati y’inzego zombi.