Skip to main content Skip to page footer

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagejeje ku Nteko ishinga Amategeko( Imitwe yombi) Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2020-2021.

Kuwa 04 Ugushyingo 2021, Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta yagejeje ku Nteko Ishinga amategeko, Imitwe yombi, Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2020-2021, bikaba byakozwe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Webex(online meetings). Iyi gahunda itegurwa hashingiwe ku nshingano Komisiyo ihabwa n’Itegeko N° 67/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, aho mu ngingo yaryo ya 27 iteganya ko’’ Komisiyo ishyikiriza buri mwaka Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma Gahunda na raporo z’ibikorwa byayo, mu gihe kitarenze amezi atatu (3) ya mbere y’umwaka ukurikiyeho. Muri raporo y’umwaka wa 2020/2021, Komisiyo igaragaza ibyakozwe kuva muri Nyakanga 2020 kugeza muri Kamena 2021 ishingiye ku Itegeko rigena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byayo ryavuzwe haruguru, igenamigambi rya Komisiyo ry’imyaka itanu (2018-2023) no kuri gahunda y’ibikorwa y’umwaka 2020/2021. Komisiyo yashingiwe kandi ku byemezo byafashwe mu Nama z’Abakomiseri ndetse n’imyanzuro y’umwiherero w’Abakomiseri.

 

Mu ncamake, iyi raporo ikubiyemo ibi bikurikira:

Komisiyo yasuzumye raporo z’amapiganwa 16 ziturutse mu Nzego za Leta 13 zashatse abakozi kuva muri Nyakanga 2020 kugeza Kamena 2021. Komisiyo yasanze imyanya yatangajwe ari 217, abasabye akazi ni 21,482, abari bujuje ibisabwa ni 11,013, abatari bujuje ibisabwa ni 10,469, abitabiriye amapiganwa ni 3,474, abatsinze ni 414, abashyizwe mu myanya ni 217, abashyizwe muri Databank ni 197. Abakandida bashyizwe mu myanya bavuye muri databank ni 425. Raporo z’amapiganwa zashyikirijwe Komisiyo ku gipimo cya 100%.

Muri raporo z’amapiganwa 16 Komisiyo yasuzumye, izagaragayemo ibibazo ni 3 zihwanye na 18.7%. Ibyo bibazo bijyanye no kutagaragaza equivalence y’impamyabumenyi, kutagaragaza impamyabumenyi n’indangamuntu,  gupiganisha umukandida ataruzuza imyaka 3 ku mwanya yari asanzwemo. Komisiyo yatanze umwanzuro ko abo bakandida batashyirwa mu myanya ahubwo ko hakwiye gushyirwamo abatsinze bujuje ibisabwa.

Komisiyo yakoze igenzura nyuma y’amapiganwa (Post-recruitment audit) mu Nzego za Leta 8 zirimo Minisiteri 2, Ibigo bya Leta 2, Amashuri Makuru 2  n’Uturere 2. Inzego za Leta 7 zubahirije amategeko naho urwego rumwe ntirwubahirije amategeko ajyanye no gushaka abakozi ba Leta kuko rwakoze amakosa ajyanye no gushyira mu mwanya abakandida batagaragaje equivalences z'impamyabumenyi. Komisiyo yasabye ko iryo kosa rikosorwa itanga n’igihe ntarengwa cyo kubahiriza uwo mwanzuro.

Komisiyo yakoze igenzura mu Turere 6, igamije kumenya uko abarimu bashatswe n’uko bacungwa hashingiwe ku biteganywa  n’Iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 16/03/2020 rishyiraho Sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro no ku Itegeko N° 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020  rishyiraho Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta.  Muri rusange Komisiyo yasanze Uturere twose twarashyize abarimu mu myanya hashingiwe ku nyandiko ishingirwaho mu ishyirwa mu myanya ry’abarimu (placement) kuko umubare rusange w’abarimu bagomba kuba bari mu myanya ari 12,461, abari mu myanya ni 11,795 bihwanye na 94.6%.

Byagaragaye ko hari Uturere twashyize mu myanya abarimu badafite dosiye, abatujuje ibyangombwa bisabwa ari byo impamyabumenyi, equivalences  z’impamyabumenyi/ impamyabushobozi, amabaruwa abashyira mu myanya, abari mu myanya bafite impamyabumenyi zo ku rwego rwa A2 bigisha mu mashuri yisumbuye  mu cyiciro cya kabiri, abari mu myanya batararahiye, abashyizwe mu myanya ntibahabwe imihigo y’igihe cy’igeragezwa, abatarahawe amabaruwa abemeza burundu mu kazi, abatarazamuwe mu ntera ku ngazi ntambike, abahinduriwe ibigo ntibahabwa amabaruwa abimura, abarimu b’abanyamahanga bacungwa hashingiwe kuri Sitati yihariye y’abarimu aho kugengwa n’amasezerano, abatarahawe ikiruhuko cy’izabukuru n’abafite amazina yo ku mpamyabumenyi atandukanye n’ari ku ndangamuntu zabo.

Komisiyo yasabye ko abarimu bashyizwe mu myanya batujuje ibisabwa bayikurwamo inasaba Uturere kuzuza dosiye zabo. Igenzura ryagaragaje ko ibibura muri dosiye z’abarimu ku isonga harimo amabaruwa agaragaza ko bazamuwe mu ntera ku ngazi ntambike, abadafite icyemezo cy’indangabihano n’abadafite amabaruwa abashyira mu myanya.

Mu guhuza ibyavuye mu igenzura ryakozwe mu myaka ya 2019/2020 na 2020/2021 mu Turere 17, Komisiyo yasanze Uturere twose dufite dosiye z’abarimu zituzuye. Komisiyo yaganiriye na REB ibyagaragaye mu igenzura n’imyanzuro yahawe Uturere, REB yiyemeza ko igiye gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro.

Komisiyo yakurikiranye ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ijyanye no gushaka no gucunga abarimu yatanze mu igenzura yakoze mu mwaka wa 2019/2020 mu Turere 11. Yasanze Uturere 7 duhwanye na 63.6% twarashyize mu bikorwa imyanzuro twashyikirijwe naho 4 tungana na 36.4% ntiturashyira mu bikorwa imyanzuro yose. Komisiyo yasabye utwo Turere kwihutira gushyira mu bikorwa imyanzuro twahawe.

Mu bijyanye no gufata imyanzuro ku bujurire no gutanga inama, Komisiyo yakiriye ubujurire 382, ubujurire 321 buhwanye na 84% bwarasuzumwe bunatangwaho imyanzuro, naho 61 buhwanye na 16% bwari bugikurikiranwa. Ubujurire 80 bwari bujyanye no gushaka no gushyira abakozi mu myanya, naho 302 bwari bushingiye ku micungire y’abakozi. Mu bujurire 321 bwasuzumwe, 76 bungana na 23.7% bwari bufite ishingiro naho 245 bungana na 76% nta shingiro bwari bufite. Komisiyo yatanze imyanzuro 76 (imyanzuro 21 ijyanye no gushaka no gushyira abakozi mu myanya naho 55 ijyanye no gucunga abakozi) yagombaga gushyirwa mu bikorwa n’inzego za Leta bireba, imyanzuro 73 ihwanye na 96% yashyizwe mu bikorwa naho 3 ihwanye na 4% ntiyashyizwe mu bikorwa.

Ubujurire bwinshi bwakiriwe bujyanye no kudahabwa ibirarane by’imishahara, agahimbazamusyi, imperekeza, imisanzu y’ubwiteganyirize n’impamba y’izabukuru, kwirukanwa burundu, guhagarikwa by’agateganyo ku kazi kubera impamvu z’iperereza cyangwa gufungwa, kudashyirwa mu mwanya umukandida yatsindiye, kutanyurwa n’amanota y’isuzumabushobozi, kutazamurwa mu ntera no kutamenyeshwa intera y’umwanya w’umurimo umukozi ariho.

Mu mwaka wa 2020/2021, Inzego za Leta 3 zagishije inama mu nyandiko ku bijyanye n’imicungire y’abakozi, Komisiyo yabagiriye inama zishingiye ku mategeko.

Abakozi ba Leta 14 bagannye Komisiyo bagisha inama mu magambo, Komisiyo yabagiriye inama ishingiye ku mategeko n’amabwiriza bigenga imicungire y’Abakozi ba Leta.

Komisiyo yakoze ubushakashatsi ku nshuro ya 3 ku gipimo cy’uburyo Abanyarwanda banyurwa n’imitangire y’akazi mu Nzego za Leta. Ubushakashatsi bwagaragaje ko igipimo rusange cyo kunyurwa n’imitangire y’akazi mu Nzego z’imirimo ya Leta kigeze kuri 82.9% mu gihe cyari 70.9% mu mwaka 2015/2016 naho mu mwaka wa 2011/2012 cyari 63.1%. Byagaragaye ko igipimo cyo kunyurwa n’imitangire y’akazi mu nzego z’imirimo ya Leta kigenda kizamuka. Ariko kandi, haracyari intambwe igombwa guterwa kugira ngo intego Guverinoma yihaye ya 90% y’uko Abanyarwanya banyurwa n’imitangire ya serivisi igerweho nk’uko biteganywa muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1) mu mwaka wa 2024.

Ishingiye ku umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite kuri raporo y’umwaka 2015/2016, usaba Komisiyo gukora isesengura buri mwaka ku gihombo Leta iterwa n’Abayobozi b’inzego za Leta bafashe ibyemezo bitubahirije amategeko, ku nshuro ya 6, Komisiyo yakoze isesengura ry’imanza Leta yarezwemo n’abakozi kuva Nyakanga 2019 kugeza Kamena 2020. Komisiyo yifashishije ikoranabuhanga (Rwanda Integrated Electronic Case Management System) yakusanyije kandi isesengura imanza z’umurimo zaciwe mu Nkiko zikurikira: Inkiko zisumbuye 12, Urukiko Rukuru rwa Kigali  n’ingereko zarwo 4, Urukiko rw’Ubujurire n’Urukiko rw’Ikirenga.

Inzego za Leta 15 ziburanye n’abakozi 140 mu manza 101, zitsinda imanza 8 zitsindwa 93 ni ukuvuga 92% bituma Leta yishyura 638,596,149 Frw na 8,520 $ agizwe na 528,380,708 Frw yari asanzwe ari uburenganzira bw’abakozi bakagombye kuba barahawe kabone n’iyo batajya mu nkiko, naho 110,215,441 Frw na 8,520 $ akomoka ku ndishyi z’akababaro, igihembo cy’abavoka n’amagarama abakozi batanze mu nkiko, Inzego za Leta zikayabasubiza. Inzego za Leta zo zatsindiye 3,480,000 Frw agizwe n’ayo Urukiko rwageneye Leta kubera gushorwa mu manza nta mpamvu n’abakozi bayireze bagatsindwa.

Zimwe mu mpamvu zatumye Leta iregwa ikanatsindwa ni kwirukanwa burundu mu kazi mu buryo budakurikije amategeko, guhagarikwa by’agateganyo mu buryo budakurikije amategeko, kutishyurwa agahimbazamusyi ka ICT (ICT Allowance), kudahabwa ikiruhuko cy’umwaka, kudahabwa ishimwe rishingiye ku manota y’isuzumabushobozi, icyemezo cy’umukoresha wa nyuma, no kudatangirwa imisanzu mu kigo cy’ubwiteganyirize, gusezererwa nta mpaka kubera ibura ry’umurimo byakozwe mu buryo budakurikije amategeko no gusesa amasezerano y’akazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu bijyanye no kumenyekanisha amategeko, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama nyunguranabitekerezo ku nshuro ya 10 n’Intara zose n’Umujyi wa Kigali no ku nshuro ya 6 n’Inzego zo mu Butegetsi bwite bwa Leta. Izo nama zari zigamije kugaragaza isura n’intambwe imaze guterwa mu micungire y’Abakozi ba Leta, kungurana ibitekerezo, gushimangira iyubahirizwa ry’amategeko ajyanye no gushaka no gucunga Abakozi ba Leta n’imikoranire igamije guteza imbere imicungire y’abakozi.

Hashingiwe ku mwanzuro w’Inteko ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite wasabaga Komisiyo gukomeza gutanga ibiganiro muri Kaminuza n’Amashuri makuru yaba aya Leta cyangwa ayigenga bijyanye no gushaka no gushyira abakozi mu myanya hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo kugira ngo haboneke ubwitabire buhagije. Komisiyo yifashishije inzira y’ikoranabuhanga (Webex meeting) yaganiriye n’abakozi 13 bashinzwe Career Guidance and Development muri buri Kaminuza n’Amashuri makuru kugira ngo nabo bazahugure abanyeshuri. Iki gikorwa cyari kigamije gusobanurira abanyeshuri bari mu mwaka wa nyuma wa Kaminuza n’Amashuri makuru uburyo akazi gashakwa mu nzego za Leta kugira ngo nibagera ku isoko ry’umurimo bazabe bazi uburyo akazi gashakwa n’uko gatangwa mu Nzego za Leta. Ibi byakozwe mu rwego rwo kubagaragariza ko bikorwa binyuze mu mapiganwa, mu mucyo kandi mu buryo bumwe kuri bose.

Mu gushyira mu bikorwa inshingano yo guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yateguye inama yo ku rwego rw’Igihugu yo guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu nzego za Leta hagamijwe kurebera hamwe urugendo, inzitizi n’ibiteganyijwe mu kwimakaza imyitwarire mbonezamurimo, indangagaciro n’imitangire myiza ya serivisi mu bakozi ba Leta, kungurana ibitekerezo ku guteza imbere no gushyira mu bikorwa gahunda yo guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu bakozi ba Leta. Mu byavuye muri iyi nama hagaragaye ko imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga ari wo musingi wo kugira ngo inzego za Leta zigere ku nshingano zazo kandi zishobore gutanga serivisi nziza. Abari mu nama bagaragaje ko kwimakaza imyitwarire mbonezamurimo bigomba guhuzwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda mu rwego rwo kurwanya ruswa n’akarengane.

Mu kunoza imikoranire n’izindi nzego, Komisiyo yakoranye inama na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Minisiteri y’ubutabera, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi.

Nyuma yo kugezwaho ibikubiye muri Raporo y’Ibikorwa by’Umwaka wa 2020-2021 ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, abagize Inteko ishinga amategeko bayitanzeho ibitekerezo banabaza ibibazo, bose bahabwa ibisobanuro birambuye kandi bavuga ko banyuzwe ndetse Inteko rusange y’Imitwe yombi irayemeza.

Antoine SHYAKA

Public Relations and Communications Officer/NPSC