Skip to main content Skip to page footer

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’umwaka wa 2023/2024 na gahunda y’umwaka wa 2024/2025

Ku wa 23 Ukwakira 2024, Perezida w’Agateganyo w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta Bwana SEBAGABO MUHIRE Barnabé yagejeje ku Nteko Inshinga Amategeko imitwe yombi raporo y’umwaka wa 2023/2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024/2025.

Bwana SEBAGABO MUHIRE Barnabé yagaragaje zimwe mu nshingano za Komisiyo harimo: 

  • Kugenzura ko Inzego za Leta zishyira abakozi mu myanya y’imirimo binyuze mu mucyo kandi mu buryo bumwe ku bashaka akazi bose; 

  • Gusuzuma raporo z’amapiganwa yakoreshejwe n’inzego za Leta n’ishyirwa mu myanya ry’Abakozi ba Leta;

  •  Kugenzura ko inzego za Leta zubahiriza amategeko, amabwiriza n’ibyemezo bijyanye n’imicungire y’Abakozi ba Leta; 

  • Guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu bakozi ba Leta ndetse nuko bashyira mu bikorwa inshingano zabo hashingiwe ku mategeko agenga imicungire y’Abakozi ba Leta;

  •  Gukora ubushakashatsi ku micungire y’Abakozi ba Leta n’Inzego z’imirimo ya Leta kugira ngo igire Guverinoma inama;

  • Gufata imyanzuro ku rwego rwa nyuma ku byemezo byo mu rwego rw’Ubutegetsi bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta yajuririwe.

Muri raporo ya 2023/2024 Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi hagaragaramo ko abarenga ibihumbi 577 bashatse gupiganira imyanya y’akazi 2,970 yashyizwe ku isoko, ariko abo basanze bujuje ibisabwa ni ibihumbi 382, bangana na 62%.

Iyi raporo igaragaza ko abakandida ibihumbi 91,820 ari bo bitabiriye gupiganira imirimo ya Leta yashyizwe ku isoko mu bice bitandukanye, bangana na 24% by’abari bujuje ibisabwa ariko abatsindiye imyanya bari bapiganiye ni 5781 gusa, bangana na 6.3%. Muri aba batsindiye imyanya 40% bahise binjira mu mirimo naho 52% bashyirwa ku rutonde rw’abategereje, mu gihe 5.6% bo batsinze ariko ntibemera akazi.

Depite Uwababyeyi Jeannette yagaragaje impungenge z’umubare munini w’abajya gupiganira imyanya y’akazi mu bigo bya Leta ariko bikarangira hatsinze mbarwa.

Ati “Biragaraga ko abatsinda ibizamini ari bake cyane mu bantu barenga ibihumbi 91, abatsinze ni 5700 gusa. Twibajije, ese ni ubumenyi buke bw’ababa bitabiriye ibi bizamini, ni ibizamini biba bikomeye niba mwarabisesenguye, nabonye n’ibibazo biba byabajijwe mubisesengura ndetse n’ibiganiro byakozwe, mwasanze ikibazo giherereye he?”

Perezida w’Agateganyo w’inama y’abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta, SEBAGABO MUHIRE Barnabé yagaragaje ko abakandida bose baba bujuje ibisabwa n’abatabyujuje, bose iyo babonye umwanya washyizwe ku isoko, bagerageza amahirwe.

Ati “Hari abaza badafite dipolome bagashyiramo ibyangombwa biba byaratanzwe na kaminuza bigaragaza ko yarangije ariko atarasoza igitabo cyangwa yarangije amasomo, kenshi usanga hari abantu baba batujuje ibyangombwa.”

Yagaragaje ko abakandida bagaragara nk’abatatsindiye akazi badakwiye gufatwa nk’abatsinzwe kuko amanota afatirwaho ari 70% bitandukanye n’uko mu bizamini bisanzwe, gutsinda ari 50%.

Yahamije ko nubwo hari abanga kujya gukora ibizamini bavuga ko aho byakorewe ari kure cyangwa izindi mpamvu ariko “Abo gushyira mu myanya bo baraboneka bakarenga, ntabwo twavuga ko twari twagira icyuho cyo kubura abakozi.”

Bwana SEBAGABO yagaragaje ko mu bihe byashize Inzego za leta zititabiraga gukoresha urutonde rw’abatsinze batabonewe imyanya (waiting list) kuko mu mwaka wa 2022/2023 abakandida 256 aribo bahawe akazi bakuwe kuri urwo rutonde abakandida bari ku rutonde naho mumwaka wa 2023/2024 abakandida 625 aribo bahawe akazi bakuwe kuri urwo rutonde.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ivuga ko hakenewe ko Inzego za Leta zitegekwa gukoresha  urwo rutonde mu gihe cyo gushaka abakozi, babura umukozi ujyanye n’ibyo bifuza bakabona gukoresha amapiganwa.