Skip to main content Skip to page footer

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagejeje ku Nteko ishinga Amategeko Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2021-2022 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2022-2023

Nk’uko biteganywa n’Itegeko N° 67/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 27 iteganya ko : “Komisiyo ishyikiriza buri mwaka Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma gahunda na raporo z’ibikorwa byayo, mu gihe kitarenze amezi atatu (3) ya mbere y’umwaka ukurikiyeho”,

Ku wa 27 Ukwakira 2022, Perezida w’Agateganyo w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta, Bwana SEBAGABO MUHIRE Barnabé yagejeje Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2021-2022 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2022-2023 bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ku Nteko Rusange y’Inteko ishinga Amategeko ( Imitwe yombi) iyobowe na Perezida w’Umutwe wa Senat Nyakubahwa IYAMUREMYE Augustin.

Raporo y’umwaka wa 2021/2022 igaragaza ibyo Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta

yakoze kuva muri Nyakanga 2021 kugeza muri Kamena 2022 ishingiye ku nshingano ihabwa

n’Itegeko N° 67/2018 ryo kuwa 30/08/2018, igenamigambi rya Komisiyo ry’imyaka itanu (Strategic Plan 2018-2023) no kuri gahunda y’ibikorwa by’umwaka (Action Plan 2021/2022). Iyi raporo ishingiye kandi ku byemezo byagiye bifatwa n’Inama y’Abakomiseri. By’umwihariko, iyi raporo ikubiyemo ibijyanye no gushaka, gushyira mu myanya no gucunga abakozi ba Leta nk’uko bigaragara mu bika bikurikira.

INGINGO Z’INGENZI ZIKUBIYE MURI RAPORO

  1. Gusuzuma raporo z’amapiganwa
  2. Igenzura nyuma y’amapiganwa
  3. Kugenzura uko abarimu bashatswe n’uko bacungwa
  4. Gufata imyanzuro ku bujurire
  5. Isesengura ry’igihombo Leta yatejwe n’Abayobozi bafashe ibyemezo bitubahirije amategeko
  6. Inama nyunguranabitekerezo
  7. Ubukangurambaga ku guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu Bakozi ba Leta
  8. Umusozo.

Kanda hano ubone Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2021-2022

Nyuma yo kubagezaho Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2021-2022, Perezida w’Agateganyo w’Inama y’Abakomiseri yagejeje ku bitabiriye Inteko rusange, gahunda y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta by’umwaka wa 2022-2023.

Ibikorwa Komisiyo iteganya gukora mu mwaka wa 2022-2023 bikubiye mu ngingo z’ingenzi 12 zikurikira:

1.Gusuzuma raporo z’amapiganwa y’Inzego zashatse abakozi

2.Kugenzura uko amapiganwa yakoreshejewe (Post-recruitment Audit) mu nzego za Leta

3.Kugenzura uko abakozi bashyizwe mu myanya nyuma y’ivugurura ryo muri 2020

4.Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’igenzura

5.Gusuzuma ubujurire ku rwego rwa nyuma

6.Gusesengura igihombo Leta yatejwe n’ibyemezo bifatirwa abakozi mu buryo budakurikije amategeko agenga imicungire y’Abakozi ba Leta

7.Kumenyekanisha amategeko agenga gushaka abakozi ba Leta muri Kaminuza n’Amashuri makuru

8.Gukora ubukangurambaga ku myitwarire mbonezamurimo mu bakozi ba Leta

9.Gukora inama yo ku rwego rw’igihugu yo guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo

10.Gukora Inama nyunguranabitekerezo n’Abafatanyabikorwa

11.Gusubukura ikiganiro umukozi wa Leta kuri Radio

12.Gukomeza gutegura ikinyamakuru Umukozi wa Leta

Kanda hano ubone gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2022-2023

Bamaze kugezwaho ibikubiye muri Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2021-2022 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2022-2023, Abadepite n’Abasenateri babajije ibibazo Perezida w’Agateganyo w’Inama y’Abakomiseri amaze kubisubiza, Inteko rusange yakiriye Raporo ikazashyikirizwa Komisiyo bireba mu mitwe yombi y’Inteko ishinga amategeko kugira ngo iyisesengure.