Skip to main content Skip to page footer

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye ibiganiro na Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena.

Kuwa 5 Ukuboza 2019 , Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye ibiganiro na Komisiyo ya Sena y’Imibereho y’abaturage n’Uburenganzira bwa muntu bigamije kungurana ibitekerezo ku byagaragajwe muri raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2018-2019.

Asubiza ibibazo abasenateri babajije kuri iyi raporo bijyanye n’abakozi bahabwa kazi batujuje ibisabwa, Madamu Agnès KAYIJIRE,Visi Perezida w’inama y’Abakomiseri ya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta yavuzeko ibibazo bihari bituruka ku kutubahiriza amategeko uko bikwiye, bikagira n’ingaruka kw’iyubahirizwa ry’amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, ariko cyane cyane ihame remezo ryo kubaka Leta igendera ku mategeko no kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage  no gushyiraho uburyo bukwiye kugirango abanyarwanda  bagire amahirwe angana.

Ku bibazo byerekeye ishyirwa mubikorwa ry’imyanzuro Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yatanze mu mwaka wa 2018/2019, isesengura rya komisiyo ku mpamvu zo kutubahiriza imyanzuro yayo no kuba bigenda byiyongera , Madamu Agnès KAYIJIRE yavuze ko Komisiyo isanga inzego zidaha agaciro gakwiye imicungire y’abakozi kuko usanga bitaba mu mihigo , ntibifatwe nk’ibyihutirwa.Usanga imbaraga zishyirwa mu gucunga imari ya Leta  zitangana n’izishyirwa mu micungire y’abakozi nyamara ari bo bakoresha iyo mari ya Leta.

Yavuze kandi ko hari imyanzuro isaba ingengo y’imari itarateganyijwe bishingiye ku igenamigambi ritanoze,nk’ibirarane by’imishahara,kutazamura abakozi mu ntera kandi bizwi ko iyo umuntu amaze imyaka itatu mu kazi baramukoreye isuzumabushobozi agomba kuzamurwa mu ntera ntambike ugasanga ntibikozwe. Yagize ati: “Muri rusange kutubahiriza amategeko ajyanye n’imicungire y’abakozi nibyo bituma ubujurire bwiyongera”.

 Mu mwaka wa 2018/2019, Komisiyo ishinzwe abakozi ba leta yatanze imyanzuro 190 harimo 59 ijyanye no gushaka no gushyira abakozi mu myanya, 131 ijyanye no gucunga abakozi.  Muri iyo myanzuro yose 132 yari yashyizwe mu bikorwa hasigaye 58.

Muri 58 harimo 5 ijyanye no gushyira abakozi mu myanya no kubashaka, 53 ijyanye no kubacunga.  Kugera mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo, mu myanzuro 5 ijyanye no gushaka no gushyira my myanya abakozi, imyanzuro  2 ntirashyirwa mu bikorwa naho muri 53 ijyanye no gucunga abakozi ,25 ntirashyirwa mu bikorwa.

 Ingamba zafashwe

·        Gukomeza gusabira ibihano abayobozi binangira gushyira mu bikorwa imyanzuro Komisiyo iba yabahaye ndetse n’abatanze imyanzuro idashingiye ku mategeko mu gihe hagaragajwe abagize uruhare mu gushaka no gucunga abakozi ba Leta

·        Guhugura abayobozi b’inzego n’abakozi bashinzwe imicungire y’abakozi ba Leta ku buryo buhoraho ku mategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta.

·        Gukomeza kugaragariza inzego nkuru ahagaragara ibibazo mu rwego rw’ubufatanye mu kubaka uburyo bunoze bw’imicungire y’abakozi ba Leta.

Isano hagati y’Amahame  remezo avugwa mu Itegeko Nshinga n’amategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta

Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ya 2018/2019 igaragaza amwe mu makosa  yagiye akorwa ajyanye no gushaka no gushyira mu myanya abakozi aho usanga hari bamwe mu bashaka akazi(abakandida) bongerewe amanota mu ipiganwa abandi bakayagabanyirizwa.

Hon. Senateri. Havugimana Emmanuel avuga ko bitumvikana ukuntu abantu bahindura amanota yatanzwe n’impuguke mu ipiganwa , bagatangaza ayo bishakiye.Ati “ibyo bintu njye numvise ari ibintu bikabije , bitumvikana ukuntu abantu bakora ikizamini bakabona amanota aya n’aya hagatangazwa andi, Kayonza, wagirango bafite amategeko yihariye cg nta nayo bagira’.

Kuri iki kabazo cya Kayonza , Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina MUGANZA yavuze ko iki kibazo kimaze kugaragara ,RALGA n’Akarere bitanye ba mwana ariko ko bigomba kubazwa (responsabilites) Urwego rutanga akazi. Yavuze ko abakozi bagizemo uruhare babihaniwe  kandi ko Mayor yijeje Komisiyo gushyira imbaraga ziruseho mu gukemura iki kibazo.

Visi Perezida  w’Inama y’Abakomiseri ya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe abakozi ba Leta ,Madamu  Agnès  KAYIJIRE yavuzeko usanga hakwiye gukorwa ubukangurambaga bukomeye kugira ngo abantu bamenye uburemere bw’amakosa bakora mu micungire y’abakozi.Yagize ati”ngirango iri hame ryo guha  amahirwe angana abanyarwanda  no kubaka Leta igendera ku mategeko  ntibaba banarizi,no kumva ikosa bakoze ko baba bishe n’Itegeko Nshinga”

Hon. Senateri Niyomugabo Cyprien yashimangiye ko nk’abasenateri bafite  inshingano yo gufasha Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta  kugira ngo imicungire y’abakozi ba Leta inoge cyane cyane ku bijyanye no  kwigisha amahame remezo  agendanye no gushyiraho Leta ishingiye ku mategeko kandi iha Abanyarwanda  amahirwe angana.

Yagize ati “numva natwe  tugomba gukora gahunda yihutirwa kugirango tujye tugera kuri ibyo bigo tubigisha amahame remezo ari mu Itegeko Nshinga mu ngingo ya 10 ,cyane ashingiye kuri Leta igendera ku mategeko. Rimwe na rimwe usanga wenda babikora batanazi ko bica ayo mahame remezo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina MUGANZA, avuga ko  mu myaka 12 ishize Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta itangiye imirimo ishinzwe ,hari intambwe ishimishije yamaze guterwa mu bijyanye n’uko abakozi ba Leta bashakwa n’uko bacungwa nko kuba haragiyeho amategeko asobanutse n’Iteka rya Perezida wa Repubulika riteganya ibihano ku makosa.

Iteka rya perezida no 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba leta bakoze amakosa mu kazi ,riteganya  ko umuntu wakoze uburiganya bugamije gutonesha cyangwa kugabanyiriza amahirwe umukandida mu bijyanye n’itangwa ry’akazi;ahanishwa igihano cyo kwirukanwa burundu ku kazi.

Antoine SHYAKA

Public Relations and Communication officer.