Skip to main navigation Skip to main content Skip to page footer

KOMISIYO Y’IGIHUGU ISHINZWE ABAKOZI BA LETA YAGIRANYE INAMA IHURIWEHO N’IMITWE YOMBI INTEKO ISHINGA AMATEGEKO IYIGEZAHO RAPORO Y’IBIKORWA BYAYO BY’UMWAKA WA 2025-2026 NA GAHUNDA Y’IBIKORWA Y’UMWAKA WA 2026-2027.

Ku wa 21 Ukwakira 2026, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mme KAZARWA Gertrude yakiririya Perezida w'Agateganyo w'Inama y'Abakomiseri wa Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Bwana SEBAGABO M. Barnabe aho yagejeje raporo y'ibikorwa bya Komisiyo by'umwaka wa 2025/2026, na gahunda y'ibikorwa by'umwaka wa 2026/2027, ku Nteko ishinga Amategeko Imitwe Yombi aho ku ruhande rw’Abasenateri hari 24 naho ku ruhande rw’abadepite hari 66.

Mme Gertrude hamwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, bashimye raporo ya Komisiyo ikubiyemo ibikorwa n’inshingano zayo bagararagaza bimwe mu bibazo bikunze kugaragara mu micungire y’abakozi birimo: Impamvu inzego zitubahiriza igihe cyo gutanga raporo, ibibazo biterwa n'Abayobozi bafata ibyemezo bitubahirije amateko, ni bindi..

 

Perezida w’Agateganyo SEBAGABO yasobanuye ko mu bibazo byabajijwe bijyanye n’imicungire y’abakozi Komisiyo ikora ubukangurambaga ku bujyanye no kwigisha amategeko ku micungire y’abakozi n’ubukangurambaga ku myitwarire mbonezamurimo mu bakozi ba Leta mu rwego rwo kugira umukozi mwiza kandi ukora kinyamwuga. 

Miri iyi nama Bwana sebagabo yaboneyeho kugaragariza abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi inshingano za Komisiyo uko ari 6 zirimo:

  1. Kugenzura ko inzego za Leta zishyira abakozi mu myanya y'imirimo binyuze mu mucyo kandi mu buryo bumwe ku bashaka akazi bose; 

  2. Gusuzuma raporo z'amapiganwa yakoreshejwe n'inzego za Leta n'ishyirwa mu myanya ry'abakozi ba Leta;

  3. Kugenzura ko inzego za Leta zubahiriza amategeko, amabwiriza n'ibyemezo bijyanye n'imicungire y'abakozi ba Leta; 

  4. Guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu bakozi ba Leta ndetse n’uko bashyira mu bikorwa inshingano zabo hashingiwe ku mategeko agenga imicungire y'abakozi ba Leta; 

  5. Gukora ubushakashatsi ku micungire y'abakozi ba Leta n'inzego z'imirimo ya Leta kugira ngo igire Guverinoma inama; 

  6. Gufata imyanzuro ku rwego rwa nyuma ku byemezo byo mu rwego rw'Ubutegetsi bijyanye n'imicungire y'abakozi ba Leta yajuririwe.

Nyuma yo kugaragaza inshingano za Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, yavuze ko Raporo z'amapiganwa zashyikirijwe Komisiyo ari 252 zatanzwe n'Inzego za Leta 90. Ibyavuye muri raporo z'amapiganwa n’ibibazo byagaragaye muri raporo z'amapiganwa. Hagaragajwe ko muri raporo 252 zasuzumwe, raporo 207 zingana na 82.1% nta bibazo byagaragayemo naho raporo 45 zingana na 17.9% zaturutse mu Nzego za Leta 34 zagaragayemo ibibazo 45 bikurikira: Kutuzuza ibisabwa ku mwanya upiganirwa, kutagaragaza equivalence, raporo y’amapiganwa ituzuye,no gukopera ikizamini. 

Muri iyi raporo hagarutswe ku kugaragaza ihame ry’uburinganire  hagati y'abagabo n'abagore mu bijyanye no gusaba akazi mu bice byose bigize ipiganwa kuko umubare w'abagabo basaba akazi, abitabira gukora ikizamini ni inshuro 1.7 z'uw'abagore naho gutsinda amapiganwa abagabo inshuro 1.8 z'umubare w'abagore batsinze amapiganwa mu gihe abashyirwa mu myanya ari incuro 1.5

Ubwo hagaragazwaga uko ihame ry’uburinganire rihagaze mu gushaka akazi mu bice byose by’ipiganwa, Bwana SEBAGABO yatanze inama agira ati: “MIFOTRA yakwiga uburyo bwo gukemura ikibazo cy'abakandida bakora ingendo ndende cyangwa nyinshi bajya gukora ibizamini, abandi bagasaba akazi ku myanya myinshi ikizamini kikabera umunsi umwe, ntibabashe kwitabira hagashakwa igisubizo kirambye (Abagore ntibitabira cyane gukora ibizamini kubera Triple role, kwanga kwitabirira imirimo isaba gukora n’ijoro, kwitinya ku gukoresha ikoranabuhanga”

Mu mwaka wa 2025/2026 Komisiyo yakoze igenzura nyuma y’amapiganwa mu Nzego za Leta 57/90 zatanze raporo z'amapiganwa zingana na 63.3% izo nzego ni:

  • Urwego Rukuru  1, Minisiteri 6, Ibigo bya Leta 27, Umujyi wa Kigali n'Uturere 18, Ibitaro 3, Ishuri rikuru1.

Ibyagaragaye mu igenzura nyuma y'amapiganwa

  • Gushyira abakandida mu myanya  batagaragaje Equivalence z’impamyabumenyi;

  • Gushyira abakandida mu myanya badafite impamyabumenyi zisabwa ku mwanya;

  • Gushyira abakandida mu myanya badafite impamyabumenyi (bafite to whom it may concern ya mbere ya Graduation);

  • Mu Nzego zose 57 zagenzuwe, hagaragaye ikibazo cyo kutubahiriza iminsi 30 yo gushaka abakozi, hatabariwemo iminsi y’ubujurire, nk’uko bigenwa n’Iteka rya Perezida No 128/01 ryo ku wa 03/12/2020 ryerekeye gushaka Abakozi ba Leta n’amahugurwa ahabwa abakozi bagitangira akazi. 

Yavuze ko kandi Komisiyo yakoze igenzura ku micungire y'Abakozi b'Amashuri y’Uburezi bw'Ibanze mu Turere 15, mu rwego rwo gusuzuma niba Abakozi b'izo Nzego bashakwa kandi bacungwa mu buryo bwubahirije amategeko. Aboneraho gutanga inama ko inzego zakubahiriza amategeko abakozi bagahabwa ibyo bemererwa ku gihe kandi bagacungwa hashingiwe ku mategeko abagenga cyane cyane abanyamahanga. 

Naho mu bujurire byagaragaye ko mu mwaka 2025/2026, Komisiyo yakurikiranye ubujurire 10,446, muri bwo 9,998 buhwanye na 95.7% bujyanye no gushaka no gushyira abakozi mu myanya naho ubujurire 448 buhwanye na 4.3% bushingiye ku micungire y'abakozi by'ubujurire bwose bwari bufite ishingiro mu gihe ubujurie 61.5% nta shingiro bwari bufite.

Haracyari Inzego za Leta zidasuzuma ubujurire bashyikirijwe ndeste no kudasobanukirwa n'amategeko ku bakozi ba Leta n'abakandida bigira uruhare mu kongera ubujurire Komisiyo yakira buri mwaka.

Mu mwaka wa 2025/2026, Komisiyo isanga hari intambwe yatewe mu gushaka no gucunga abakozi bikagaragazwa n'uko, raporo z'amapiganwa yakoreshejwe n'Inzego za Leta, Komisiyo izisuzuma hifashishijwe ikoranabuhanga

Komisiyo izakomeza gushishikariza Abayobozi mu Nzego za Leta kujya bafata imyanzuro ikurikije amategeko no kugisha inama aho bibaye ngombwa no gukomeza ubukangurambaga mu bakozi ku myitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga.